Abasaga 6.000 bamaze kwiga imyuga muri gahunda y’Akazi Kanoze

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 01-04-2019 saa 17:15:06
Ndamukunda Olivier, Umuhuzabikorwa w'umushinga Akazi Kanoze ukorera muri Esther's Aid (Foto Mugisha B)

Abasaga 6.000 bamaze kwiga imyuga muri gahunda y’Akazi Kanoze, akaba ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira umurimo no kongera umubare w’imirimo ihangwa mu gihugu.

Nk’uko bisobanurwa na Ndamukunda Olivier, Umuhuzabikorwa w’imishinga mu ishuri rya Esther’Aid rifasha abana bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kwiga imyuga, avuga ko muri gahunda y’Akazi Kanoze urubyiruko rwacikirije amashuri ruri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bigishwa imyuga hagati y’amezi atatu n’amezi 15.

Yagize ati “Abanyeshuri bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bamwe bigishwa amezi atatu, hari abagishwa mu gihe cy’amezi 6 hari n’abigishwa mu mezi 15 kandi bose nta kiguzi basabwa uretse kugura ibikoresho bigishirizwaho n’impuzankano y’ishuri.”

Ndamukunda avuga ko amashami yigishwa urubyiruko ari ubutetsi n’ubudozi kuko ari byo bifasha urubyiruko kwihangira umurimo mu buryo bwihuse, yemeza ko abasaga 6.000 ari bo bamaze gusoza amasomo muri gahunda y’Akazi Kanoze.

Avuga kandi ko bakorana n’amahoteri 35, bakaba boherezwa kwimenyereza umwuga, aho abenshi basoza bahita babona imirimo, muri 280 basoje kuri iyi nshuro ya 13, abagera kuri 30% bamaze kubona akazi mu bigo bakoreyemo imenyerezamwuga.

Yagize ati “Hari n’amahoteri aduhamagara adusaba abakozi, duhita tureba ku rutonde ruhari rw’abo twigishije tukabohereza abo bashaka.”

Ndamukunda avuga ko muri iki gihe kwakira abantu bigenda bitera imbere mu Rwanda nka Gahunda ya ‘Visit Rwanda’, amahoteri agenda yubakwa kandi akura hirya no hino, aho asanga urubyiruko rukwiye gushakira amahirwe muri izo gahunda zose.

Nyirigira Joseph Guillaume ni umwe mu basoje amasomo yo guteka no gukora imigati, avuga ko yize amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’Isi, ariko aza kubura uko akomeza muri kaminuza bituma ahitamo kujya kwiga amasomo yo guteka no gukora imigati.

Avuga ko afite gahunda we na bagenzi be yo kugana ikigega BDF mu rwego rwo gusaba inkunga yo gukora resitora n’uruganda rw’imigati, binyuze mu mushinga bakoze nk’abantu basoje amashami, kuko bari barakoze itsinda ryo kwizigamira kugira ngo bazabone uko batangira kwikorera.

Nyirigira avuga kandi ko intego bafite ari ugushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bagaha n’abandi akazi, bigateza imbere sosiyete nyarwanda ndetse n’urubyiruko rugenzi rwabo.

Ati “Mu gihe twaba tutabonye inkunga ya BDF, tuzahera ku mikoro make dufite kuko hari udufaranga twizigamiye dukore resitora nto ariko tunakore n’imigati.”

Mbabazi Solange yasoje mu butetsi, avuga ko yabanje kwiga icungamutungo ariko aza kubona iri shami ritazamuhesha akazi mu buryo bwihuse bituma ajya kwiga ubutetsi muri gahunda y’Akazi Kanoze yiga amezi 15 mu bijyanye no guteka.

Avuga ko kuri ubu atarabona akazi ariko akunze kubona akazi k’igihe gito (ibiraka) ku buryo hari ubwo ahamagarwa muri ihoteri yakoreyemo imenyerezamwuga mu gihe yagize abakiriya benshi akajya kubafasha.

Ati “N’ubwo nta kazi gafatika mfite, ariko njya mbona ibiraka muri ihoteri imwe nakozemo imenyerezamwuga, hari n’ahandi batangiye kumpamagara mu kazi k’igihe gito mu gihe babonye abantu benshi, nizeye ko ibyo byose bizavamo akazi cyangwa se nkabasha kuhavana amafaranga yatuma ntangira kwikorera.”

Bandora Aimable we asoje amasomo ye muri gahunda y’Akazi Kanoze mu bijyanye n’ubudozi, yemeza ko yamaze kubona imirimo kuko kuri ubu akora mu ruganda rw’imyenda rwa UTEXRWA, aho yakoze imenyerezamwuga kubera ubushobozi n’ubuhanga yagaragaje muri icyo gihe bikarangira bamuhaye akazi.

Ati “ N’ubwo uyu munsi ari bwo twahawe impamyabushobozi z’uko twasoje amasomo uyu mwaka ariko nge mfite akazi, uruganda nakozemo imenyerezamwuga rwahise rumpa akazi ubu ndakora nta kibazo mfite kandi maze kugira ibyo ngenda nikemurira nk’ibibazo by’imibereho.”

Aba banyeshuri bose bashimira Leta y’u Rwanda ibashakira ababafasha kwiga imyuga ari nayo bakesha imibereho bafite n’imirimo bakora ibagejeje kuri byinshi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.