Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abasaga 500 baritabira inama ihuza ba Minisitiri ba AU na EU mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 25-10-2021 saa 06:08:50

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 kugeza ku wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021, i Kigali harateranira inama ihuza ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’abaturutse mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) baganira ku butwererane, ubufatanye no kuri gahunda itegura ubuzima bwa nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Iyo nama ibaye ku nshuro ya kabiri yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 irasubikwa kubera COVID-19, ikaba ije ikurikira iyaherukaga kuba muri Mutarama 2019. Ni inama yitezweho guhuza abasaga 500 barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga babarirwa muri 60.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere inama ihuza abayobozi bakuru b’imiryango yombi muri rusange, hanyuma umunsi w’ejo ukazaba umwihariko wo guhura kwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika n’ab’i Burayi.

Ba Minisitiri ni bo bazaganira byimbitse ku gushimangira ubutwererane bw’umugabane w’Afurika n’uw’u Burayi binyuze mu miryango yombi nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Ibiganiro biribanda cyane ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’urugendo rwo kwikura mu ngaruka zacyo ari na ko hubakwa ubudahangarwa bw’inzego zose hagamijwe kwirinda kuba zagira ibyago byo guhungabanywa n’ibindi byago byose bishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

Ibindi biganiro biribanda ku kamaro ko gushora imari mu ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, kwimakaza amahoro, umutekano n’imiyoborere mpuzamahanga, gahunda zirebana no kwimukira ku migabane yombi, uburezi, siyansi, ikoranabuhanga ndese no kongera ubumenyi.

Inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga irategura Inama Nkuru ihuza AU na EU igiye kuba ku nshuro ya 6 ikaba yitezwe kubera i Brussels mu Bubiligi.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’Umuyobozi w’Ishami rya EU rishinzwe ububanyi n’Amahanga na Politiki y’Umutekano Josep Borrell, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Perezida w’Inama Nshingwabikorwa ya AU Christophe Lutundula Apala Pen’Apala.

Iyi nama byitezwe ko yitabirwa kandi na Komiseri ushinzwe ubufatanye n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Jutta Urpilainen.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.