Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abasaga 180 bafite uburwayi bw’umutima babagiwe mu Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 03-03-2019 saa 15:59:11
Umwe mu barwayi babazwe indwara y'umutima ari kumwe n'abaganga bamubaze igihe yoroherwaga (Foto Team Heart Rwanda)

Abanyarwanda barenga 180 byari kugora kubona ubushobozi bwo kujya kwivuriza uburwayi bw’umutima mu mahanga bamaze kubagirwa mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 Leta yatangiye gufatanya n’impuguke z’Umuryango Mpuzamahanga w’abaganga bavura umutima (Team Heart) mu kuvura Abanyarwanda bafite utunyangingo dufasha umutima kuyobora amaraso mu kerekezo kimwe (heart valves) twangiritse.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mbere umurwayi woherezwaga mu mahanga kubagwa umutima yatangwagaho amafaranga arenga miriyoni 25, mu gihe ubagiwe mu gihugu atangwaho miriyoni ebyiri n’igice gusa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Umuryango ‘Team Heart’ mu Rwanda, Jessica Sewase, yatangarije Imvaho Nshya ko guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 11 Gashyantare 2019 ari bwo habaye igikorwa cyo kubaga abarwayi ku nshuro ya 12.

Avuga ko abamaze kubagwa ku buntu barenga 180 bafite ubwishingizi bwa mituweri n’ubwa RAMA, kwitabwaho n’imiti bikaba bitangwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Umuyobozi w’Agateganyo w’Umuryango ‘Team Heart Rwanda’ Jessica Sewase

Yagize ati “Abantu twibandaho ni abadafite ubushobozi bwo kwivuza ubu burwayi tukabavura ku buntu. Ubu burwayi bufata ababanje kubabara mu muhogo ntibivuze bikazarangira bigize ingaruka ku tunyangingo dufasha umutima kuyobora amaraso mu kerekezo kimwe.”

Buri mwaka itsinda ry’abaganga riza mu Rwanda riturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rikamara ibyumweru bitatu, mu cyumweru cya mbere rikabanza kujonjora abarwayi 16 mu barenga 100 batangwa n’abaganga b’inzobere mu gusuzuma indwara z’umutima.

Iri jonjora ribera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Sewase akomeza agira ati: “Tureba ba bandi biri ngombwa cyane kubagwa, badashobora kwiyongeza undi mwaka bakiriho.”

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi bwa mituweri Muziganyi Florence, ahamya ko kuba Abanyarwanda bavurirwa mu mahanga ari amahirwe kuri bo no ku gihugu.

Yagize ati: “Ubusanzwe aba barwayi bakabaye boherezwa mu mahanga ariko urebye ubuhanga bw’aba baganga n’ibikoresho bazanye, ni impano ku Gihugu no ku banyamuryango bacu. Nubwo hari ibyo twishyura, ntitubyishyura nk’uko bakabaye bagiye kuvurizwa hanze.”

Abanyarwanda barashishikarizwa kwisuzumisha bakamenya uko bahagaze ndetse baba bafite ikibazo mu muhogo bakirinda kwivuza magendu kuko bigira ingaruka ku mutima.

Umwe mu barwayi babazwe indwara y’umutima ari kumwe n’abaganga bamubaze igihe yoroherwaga (Foto Team Heart Rwanda)

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.