Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abarwayi banga kwishyura nkana ibitaro basabiwe igihe cyo kwigishwa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 25-03-2018 saa 08:36:01
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba iburyo hamwe n'Umuyobozi w'ibitaro bya Muhima, Dr Rutagengwa William (Foto Sezibera A)

Nyuma y’igihe kitari gito hagaragara ko hari abarwayi bamwe bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima bagahabwa serivisi z’ubuzima ariko ugasanga hari abanga kwishyura nkana bikabaviramo no kwambura nyamara atari uko bose babuze ubushobozi, Minisiteri y’Ubuzima yanenze bene iyo mico isanga bagomba gukomeza kujya bigishwa kuko iyo bikozwe hari ababikemura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba iburyo hamwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Dr Rutagengwa William (Foto Sezibera A)

Nkuko Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba abitangaza, asaba abaturage kwita ku nshingano zabo zo kwishyura amafaranga ya serivisi bahawe kuko bigira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu gihe bagiye kwivuriza ku bitaro bitandukanye, ahera ko anenga abanga kwishyura kandi batabuze ubwishyu bakarinda gufatirwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr Gashumba yavuze ko abafite iyo myitwarire bakwiye kubanza kwigishwa, bityo bigatandukana n’ababifata nabi nk’aho bafunzwe kuko hari abo usanga banze kuyatanga bayafite.

Agira ati Buriya nubwo muvuga ngo twafatiriye abarwayi, nibura tubafatira twabavuye kandi si ukubafatira ngo tubafunge nkuko benshi harimo na bamwe mu banyamakuru babyita mu nkuru, ahubwo ni umwanya wo kubigisha kugira ngo n’ufite amafaranga ayazane”.

Dr Gashumba asaba abaturage gucika ku muco wo kumva ko Leta yabakorera buri kimwe cyose ngo bishoboke kuko iba yakoze byinshi birimo kububakira ayo mavuriro, igashyiramo ibikoresho, ikishyura abaganga, ikagura imbangukiragutabara.

Avuga ko iyo habayeho ko ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro nyuma yo kubigisha bakamenya akamaro ko kwishyura serivisi bahawe, nibura abagera ku 10 baje bagana ibitaro bavuga ko nta bwishyu bari bafite babiri muri bo bava kuri icyo kemezo bari bafashe bakemera kwishyura cyangwa se ufite uwo yasize mu rugo akemera kuyamuzanira.

Muri icyo kiganiro kandi Dr Gashumba yakanguriye abayobozi b’ibitaro n’itangazamakuru mu biganiro rikora gukomeza kwigisha abaturage barangije kuvurwa bakanga kwishyura kugira ngo ibitaro bigire ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho bimwe na bimwe bikoresheje ingengo y’imari byinjije.

Abitangaza muri aya magambo: Abayobozi b’ibitaro tubabwira kwibuka niba umuturage ageze kwa muganga akwiye kuvurwa na we akumva ko hari icyo byatwaye agomba kugiramo uruhare, ikindi na bo bibutswa ni ukumenya ko niba uyu munsi babonye igikoresho nk’uko UNICEF yabiduhaye, ejo nabo bakwiye kukigurira.

Biremewe ko basigarana umuturage winangiye kwishyura ibitaro bikamwigisha, nta bwo umuntu azaza avuge ngo ndangije kuvurwa nimunfungurire irembo ntahe,  bagomba kumwigisha bakamubwira ko niba yavuwe, yahawe imiti igura aya n’aya.”

Mu gukumira ko icyo kibazo cyo kubura ubwishyu gikomeza kugaragara, Dr Gashumba akomeza ashishikariza abantu gutangira guteganyiriza abana hakiri kare kugira ngo batazagira ikibazo cyo kubura amafaranga bishyura mu gihe babyaye kandi bakihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kuboneza urubyaro.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.