26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abarundi bahungiye mu Rwanda ntibiteguye gutahuka

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 27-05-2020 saa 20:21:43
Abarundi batujwe mu nkambi ya Mahanga bahawe na Gazi zo kubarinda kujya gusenya inkwi mu bihe bya COVID-19

Ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi ni bwo Jenerali Majoro Ndayishimiye Evariste yatangajwe nk’umukandida watinse amatora y’Umukuru w’Igihugu ku manota 68,72%, akurikirwa na Agathon Rwasa w’ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta wagize amajwi 24,19%.

Gen. Maj. Ndayishiiye amaze gutsinda yatangaje ko azaharanira kugarura amahoro mu Burundi, ati: “Ndashaka gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burundi, nzateza imbere ibikorwa remezo, iterambere rusange, ngarure n’umubano mwiza mu bihugu byo mu karere.”

Nubwo imigambi y’Umukuru w’Igihugu mushya itanga ikizere, umusaruro w’amatora usubiza ishyaka CNDD-FDD ku butegetsi wahabuye abahunze Igihugu; impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zatangaje ko zumva zifite ubwuzu bwo kuba zatahuka, ariko zikaba zitabigerageza muri ibi bihe kuko umuyobozi akiri umwe wahinduye isura.

Nubwo bifuza gutahuka, Abarundi bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, rucumbikiye abarenga 60,000 mu Nkambi ya Mahama n’abandi batuye mu migi, ntibiteguye kumvira byoroshye Perezida Ndayishimiye mu gihe abasaba gusubira mu Gihugu cyababyaye.

Gen Maj. Ndayishimiye Evariste ni we Perezida mushya w’u Burundi

Abavuganye na DW bagaragaje ko bakwiye kubanza guhabwa ibihamya bifatika, bitari amagambo gusa, mbere yo kwemera gutahuka. Kuribo bumva ko nubwo isura y’uwegukanye insinzi ari nshya muri Perezidansi ariko imiyoborere ikiri imwe.

Uwitwa Ndayisenga Frederic yavuze ko kuba Perezida mushya NdayishimiyeEvariste  yabahamagarira gusubira mu Burundi bidahagije, nk’uko aherutse no kubikora.

Ati: “Aje akurikiye Petero Nkurunziza, none ubu bamaze kumutazira akazina ka “Samuragwa” bishatse kuvuga ko ari umusimbura ugiye gukomeza, akusa ikivi cy’uwamubanjirije. Uhereye no kuri icyo, murumva ko bigoranye kugira ikizere gihamye.”

Baricako Marie Louise uba muri Kigali guhera mu mwaka wa 2015, yavuze ko atizera na gato iyo mpuruza y’Umukuru w’Igihugu. Yashimangiye ko impunzi zikeneye umwanya wo kugenzura neza niba ari ngombwa gutahuka.

Yagize ati: “Guhonyora uburenganzira bwa muntu aho buva bukagera, ubwicanyi, kunyereza abantu cyane cyane batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abakekwaho kuba ku rundi ruhande, bikorerwa ahabona. Igihe tuzabona habonetse amahoro n’ituze mu Gihugu cyose, ni bwo tuzamenya ko ibintu biri mu nzira nziza.”

Inkambi ya Mahama yashinzwe muri Mata 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zakomezaga kwisukiranya zihunga umutekano muke wari mu Burundi icyo gihe, wakajije umurego ubwo Perezida Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza indi manda.

Inkambi ya Mahama isigaye ifatwa nk’Umurenge wa 13 w’Akarere ka Kirehe

Kugeza ubu abaturiye Inkambi ya Mahama bayita Umurenge wa 13 wavutse mu Karere ka Kirehe, kuko yagiye igezwamo ibikorwa remezo n’izindi gahunda Leta y’u Rwanda igenera abaturage bayo zikajyana n’ubufasha bwa UNHCR.

UNHCR Rwanda ishimangira ko Inkambi ya Mahama ari ikimenyetso ndakuka cy’ubugiraneza bw’u Rwanda rwugururiye amarembo izo mpunzi zitagiraga ahandi zihungira.

Rugikubita, iyo nkambi yakiriye abakabakaba ibihumbi 150, bagenda bagabanyuka ubwo bamwe bumvaga ko agahenge kongeye kugaruka mu gihugu cyabo.

Abarundi mu bindi bihugu bitandukanye…

Kwizera Elvis wahungiye mu Bubiligi kubera impamvu za Politiki, abona gusubira mu Gihugu cyamubyaye bizasaba ko habanza kubaho ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ati: “Hakenewe ko Perezida Mushya abanza gushyikirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo bibe igihamya cyatuma dusubira mu Burundi.”

Kirura Marc, wahungiye i Manchester mu Bwongereza guhera mu 2015, yavuze ko ibyifuzo bya Perezida mushya ari nk’imikino, asaba ko ibibazo by’impunzi byahabwa agaciro n’ibikorwa bifatika.

Ati: “Ndayishimiye Evariste, nka Perezida mushya watowe akwiye guha impunzi ikizere kiruseho kugira ngo zibashe gutahuka, kandi hagomba gufatwa ingamba zifatika. Urugero, muri byo harimo guhagarika impamvu zose zateye Abarundi guhunga Igihugu cyabo.”

Kugeza ubu habarurwa impunzi zirenga 300,000 mu bihugu byo muri Afurika, hatabariwemo abahungiye ku yindi migabane.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “Abarundi bahungiye mu Rwanda ntibiteguye gutahuka”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.