Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abarokotse Jenoside barashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 12-04-2019 saa 05:25:08
Kanyange Jeannette, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu avuga ko ataheranwe n'agahinda ( Ifoto Rose M)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baravuga ko nyuma ya Jenoside, abayirokotse bari bafite ubuzima bubi, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bugafata iya mbere mu kubafasha guhangana n’ibibazo by’imibereho bari bafite none ngo nyuma y’imyaka 25 barishimira aho bageze bafatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.

Imvaho Nshya yasuye Kanyange Jeannette, umwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, avuga ko ashimira Imana yakoze ibikomeye akarokoka ariko akanashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ubufasha yahaye abarokotse Jenoside muri rusange kuri ubu bakaba bariyubatse.

Ashima leta y’u Rwanda uburyo yazanye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, igaca ivangura, kuri ubu buri Munyarwanda wese akaba aryama agasinzira

Shyaka Paul, avuga ko Jenoside yahitanye ababyeyi be bombi. Kuri ubu afite imyaka 30, akaba yishimira ibyo yakorewe na leta y’u Rwanda nyuma yo kubura ababyeyi be muri Jenoside.

Yagize ati: “Nta bwo ubuzima bwari butworoheye, nyuma ya Jenoside nagiye kuba muri kimwe mu bigo by’imfubyi. Sinatekerezaga ko ubuzima buzakomeza ariko ubu meze neza, mfite ikizere cyo kubaho”.

Yakomeje avuga ko yabashize guhangana n’ubuzima bw’ubupfubyi nyuma y’uko ubuyobozi bw’igihugu bushyizeho ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kuko na we yafashijwe gusubira mu ishuri, akiga, akaminuza, ubu afite umugore n’abana.

Yagize ati: “Leta yarakoze cyane narize ndangiza kaminuza, nubwo ntawari gushobora kungarurira ababyeyi bange bari bishwe muri Jenoside ariko nibura ababyeyi b’Abanyarwanda bambaye hafi mu buryo bushoboka.”

Yakomeje avuga ko ashima Leta yashyizeho ikigega FARG gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye kuko agifata nk’umubyeyi.

Ati: “Jenoside yabaye turi abana ariko kuri ubu twarakuze tubasha kugira uruhare mu kwiteza imbere tunateza igihugu imbere”.

Hari n’abarokotse Jenoside bavuga ko batabona amagambo y’uburyo bashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yabafashije kongera kugira ikizere cyo kubaho muri iyi myaka 25 kuko bamwe muri bo batujwe bakabona aho baba, bakongera kumva ko bakunzwe.

Eng. Ruberangeyo Theophile, Umuyobozi w’Ikigega cya Leta kigenewe gufasha no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), asaba Abanyarwanda by’umwihariko baturanye n’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye gufasha abarokotse Jenoside mu bikorwa by’imibereho birimo kubasanira amazu cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka kuko haba hari abagize ihungabana rituma hari imbaraga batakaza, bityo ngo bakwiye kubafasha kuva mu gahinda no kubasanira amazu yangiritse cyane muri ibi bihe by’imvura.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.