Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abarokotse Jenoside barashima ibyo FARG yabagejejeho mu myaka 20 imaze

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 21-02-2019 saa 07:00:25
Butare Desiré wavujwe impyiko na FARG avurizwa mu Buhinde, ubu afite ubuzima bwiza

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ibyo bakorewe n’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu myaka 20 ishize kigiyeho.

Abahawe ubufasha bahamya ko FARG yagobotse aho rukomeye imbaga nini y’Abanyarwanda batari bafite ikerekezo cy’ubuzima bituma bongera kugira ikizere cyo kubaho.

Bashima cyane ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwakuye mu kaga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bukanabashyiriraho FARG.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa FARG Eng. Ruberangeyo Theophile yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerwa ubuvugizi kandi hagashakwa amafaranga yo kugira ngo bimwe mu byo bakeneye babibone.

Bimwe mu byari bikenewe cyane ni ukubakirwa amacumbi no gusanirwa amazu, kurihirwa amashuri ku rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi barabavuza haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Rimwe mu macumbi yubakiwe inshike mu karere ka Huye ku bufatanye na Unity Club, RSSB n’abandi

Bimwe mu bikorwa bigari bya FARG

Kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize bamwe iheruheru abandi badashobora kugira icyo bakora kubera ubumuga yabasigiye nk’abasaza n’abakecuru basizwe ari inshike nta muntu n’umwe wo mu muryango wo kubitaho, hari ibikorwa FARG yakoze kugira ngo abo bose bongere kugira ikizere cyo kubaho.

Munyangondo Emmanuel ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri FARG, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse benshi bisanze batagira aho kuba, maze ubwo FARG yashyirwagaho mu 1998 yihutira gukorera ubuvugizi abadafite aho kwikinga, batangira kubakirwa.

Mu myaka 20 ishize hubatswe inzu 28,558 zatwaye amafaranga y’u Rwanda miriyari 28 na miriyoni zirenga 132. Habayeho n’ibikorwa byo gusana inzu zari zarangiritse kandi ba nyirazo badafite ubushobozi bwo kuzisana.

Izo nzu zarabaruwe zishyirwaho ibikoresho biramba, izindi zirasenywa zubakwa bundi bushya ku buryo hasanwe izibarirwa mu 4,714 zitwara amafaranga miriyari 21 na miriyoni zirenga 31 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga yose yatwaye ibyo bikorwa byo kubaka no gusana ni miriyari 49 na miriyoni zirenga 164.

Ingengo y’imari yo kubaka no gusana inyuzwa mu Turere, imirimo igakurikiranwa n’inzego z’ibanze ndetse n’abagenerwabikorwa bubakirwa ndetse FARG ikaba itanga ibyangombwa byose bikenerwa mu nzu.

Mu buvuzi, kuva mu 1998 kugeza mu 2018, muri iyo myaka 20, abavuriwe mu Rwanda bavuwe uburwayi butandukanye bugera ku 40.896, batangwaho amafaranga y’u Rwanda miriyari 17 na miriyoni zirenga 141. Uburwayi bunyuranye bugera kuri 428 ni bwo bwavurijwe mu mahanga, hishyurwa amafaranga y’amanyarwanda angana na miriyari 2 na miriyoni zisaga 310. Amafaranga yatanzwe yose, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga angana na miriyari 19 na miriyoni zisaga 452.

Imishinga yatewe inkunga, irimo n’iy’abantu ku giti cyabo ni 53.876, ikaba yaratanzweho amafaranga miriyari 9 na miriyoni zirenga 456. Hari kandi inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka, zigera kuri 7.510 ndetse uyihawe akubakirwa ikiraro.

Amafaranga y’ingoboka yatanzwe harimo n’ayahawe inshike ni miriyari 2 na miriyoni zirenga 261. Abasaza n’abakecuru b’inshike 166 batujwe mu ngo zubatswe kijyambere, bagenerwa ibyangombwa byose bakenera mu buzima, ndetse banahabwa n’umuganga ukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abahabwa ubufasha muri gahunda ya One Dollar Campaign bagera ku 143.

Ubuhamya bwa Nyiratebuka Donata wavurijwe mu mahanga

Iyo bigaragaye ko umurwayi adashobora kuvurirwa mu Rwanda afite uburwayi bukomeye busaba ibikoresho bitaboneka mu Rwanda, inama y’abaganga iraterana ikemeza aho agomba kuvurirwa hanze y’u Rwanda.

Nyiratebuka Donata uvuka mu muryango wari ugizwe n’abantu 50 ariko akaba asigaye ari umwe rukumbi, arashimira ubufasha FARG yamuhaye akivuza uburwayi bw’impyiko bwari bumaze kumukura mu bucuruzi.

Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kuribwa mu rubavu rw’iburyo ntiyabyitaho yibwira ko ari uburwayi busanzwe abimarana igihe nyuma agana amavuriro atandukanye ntibyagira icyo bitanga.

Mu mwaka 2010 byarakomeye agana Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, na byo bimwohereza gusuzumirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abagwa mu ruhande rw’ibumoso kandi yari arwaye impyiko y’iburyo.

Nyiratebuka yagize ati: “Nahuye n’ikibazo gikomeye aho nahise njya muri koma ibyumweru bibiri kuko nari navuwe bitandukanye n’uburwayi, nyuma natangiye kujya mvomwa amaraso buri gihe cy’amezi abiri. ”

Mu mwaka wa 2016 ni bwo FARG yamufashije kuvurirwa mu Buhinde, kuva ubwo yitaweho kugeza ubu nta kibazo afite kuko n’ubwo aba agomba gusubira kwisuzumisha muri Faisal, ibikenewe byose byishyurwa na FARG.

Nyiratebuka Donata afata FARG nk’umuryango we, aho agira ati: “N’ubwo nsigaye njyenyine mu muryango w’abantu 50, kubera Imana, mbayeho neza kuko ubuntu bwayo bwaciye muri FARG ikambera umubyeyi n’abavandimwe; uretse ko ntabona amagambo mbivugamo ndashima uyu muryango mushya nsaba kutazaturambirwa kuko ufatiye runini ubuzima n’imibereho yacu.”

Nyiratebuka Donata wahawe ubufasha na FARG, yifuza ko itazadohoka ku mutima wa kimuntu

Ubuhamya bwa Butare Desiré wavujwe impyiko

Butare Desiré yafashwe n’uburwayi yiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho yarihirwaga na FARG, abanza kugira ngo arwaye amaso ariko ageze kwa muganga asanga afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ari na wo watumye impyiko ze zangirika.

Butare avuga ko yageze aho bikomeye atangira kujya ata ubwenge yoherezwa mu Bitaro bikuru bya Butare i Huye kugira ngo age avomwa amaraso.

Yamazeyo imyaka 2 avomwa amaraso inshuro eshatu mu cyumweru, aza kwimurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal azanywe n’indege kuko ubundi buryo butari koroha kuko yari amerewe nabi.

Muri ibi bitaro na ho yahamaze umwaka n’amezi umunani, abonye umuntu uzamuha impyiko yoherezwa mu Buhinde aravurwa arakira neza.

Ati “Namaze gukira nkomeza kwiga, ubu ndangije muri Kaminuza ya UNILAK. Maze imyaka 6 nta kibazo mfite kandi FARG imba hafi kuko hari imiti nkomeza gufata kugira ngo impyiko itazagira ikibazo.”

Yasabye abafashwa na FARG gukomeza kwiga no guharanira kwigira, n’udashoboye kwiga amashuri asanzwe akagana amashuri y’imyuga.

Butare Desiré wavujwe impyiko na FARG avurizwa mu Buhinde, ubu afite ubuzima bwiza

Ubuhamya bwa Gaga Gratien warihiwe amashuri

Nk’uko bitangazwa na Munyangondo ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri FARG, kuva mu 1998 kugeza mu 2018, abana barihiwe mu yisumbuye bamaze gutangwaho akayabo ka miriyari 89 na miriyoni zirenga 712 z’amafaranga y’u Rwanda harimo no kubagurira ibikoresho byose by’ishuri, kurya n’imyambaro.

Gaga Gratien w’imyaka 25 y’amavuko ni umwe muri abo barihiwe na FARG. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite umwaka 1. Umuryango we wari utuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, warasenyewe ndetse usahurwa ibyo bari batunze byose.

Gaga avuga ko kuva mu mashuri abanza yitabwagaho na FARG mu bintu byose bikenerwa mu ishuri. Atangiye amashuri yisumbuye FARG yakomeje kumurihira, ahabwa ibikenewe byose kugeza ku mafaranga amutunga.

Yakomereje amashuri muri IPRC-South, ahamara imyaka itatu yiga ikoranabuhanga.

Gaga agira ati “Ndashima Leta y’u Rwanda yatekereje ku Banyarwanda babuze ababo badafite kivurira. Baratwubakiye, bandihiye amashuri yose ndarangiza. Leta yatubereye umubyeyi, yaratureze nk’uko umubyeyi arera umwana we, none twabaye abagabo n’abagore. Ibi byose bituruka ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ukunda Abanyarwanda kandi ushaka ko batera imbere.”

Ubuyobozi bwa FARG butangaza ko mu bo barihiye hamaze kurangiza abanyeshuri 107.489 mu mashuri yisumbuye na ho muri kaminuza harangije 33.349.

Ishimwe rya FARG kuri Leta y’u Rwanda n’abagenerwabikorwa

Umuyobozi Mukuru wa FARG Ruberangeyo arashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho ikigega cyagobotse benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko byari bigoye kubona ubundi bufasha.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Eng. Ruberangeyo Theophile

Arashimira kandi n’abafatanyabikorwa barimo Unity Club, Imbuto Foundation, imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda muri rusange batahwemye kwifatanya na FARG mu kwita ku mibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bo barashimirwa ukwihanganira ingaruka za Jenoside bagakomeza kugira ikizere cyo kubaho, bagasabwa gukangukira kwitabira gahunda z’iterambere zashyizweho na Leta kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kwigira.

Madamu Jeannette Kagame asuhuza Intwaza zatujwe mu rugo Impinganzima ruherereye mu Karere ka Bugesera

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.