Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Abarimu bongerewe amahirwe yo kwiga kaminuza no gusonerwa inguzanyo

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 30-01-2019 saa 10:07:56
Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura Eugene, iburyo, n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi basobanurira itangazamakuru uko Leta yongereye amahirwe abarimu (James R)

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene yatangaje ko abarimu bagiye kongererwa amahirwe atandukanye ngo barusheho gukunda umwuga bakora.

Muri ayo mahirwe harimo gukomeza amashuri ya kaminuza bahawe buruse ku nguzanyo noneho bamara imyaka itatu batangiye kwigisha, bagakurirwaho kwishyura ya nguzanyo.

Ni bimwe mu bikubiye mu nyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 28 Mutarama 2019, mu mwanzuro wa gatatu, ku bijyanye na gahunda n’ingamba zo kunoza imicungire y’abarimu; uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana.

Dr. Mutimura yavuze ko kuri ubu umwarimu wigisha mu mashuri abanza urangije kwiga mu mashuri nderabarezi (TTC) azajya ahabwa amahirwe kuruta abandi kugira ngo age muri kaminuza.

Ati “Ubundi uko gahunda yari iteye, nta bwo yajyaga agira inguzanyo ihagije ku buryo yajyaga muri kaminuza. Gahunda nshya ni uko azajya ahabwa inguzanyo yakwigisha imyaka itatu, ya nguzanyo yahawe na Leta ikayimuvaniraho, ntayishyure nk’uko abandi bazajya bayishyura. Nanone niba ari umwarimu wo muri kaminuza akigisha imyaka itanu na we ya mafaranga y’inguzanyo abe ayavaniweho.”

Kandi nanone, gahunda uko iteye ni uko abarimu bazajya bazamurwa mu ntera mu kazi (Levels), niba yatangiye ari “Junior” (ku kiciro kibanza) nyuma y’igihe runaka abe “Senior” (urambye) cyangwa “Master” (uzobereye) bityo nanone icyo Leta imuteganyiriza mu mushahara na cyo kigende kizamuka.”

Yakomeje asobanura ko abarimu bazajya bashaka kujya kwiga kaminuza bazajya boroherezwa kugira ngo babone buruse, abe ari bo bahabwa amahirwe bwa mbere nk’uko byagendaga ku bajya kwiga amasomo y’ubumenyi.

Minisitiri Mutimura yakomeje asaba abarimu gutegura neza amasomo yabo bigisha, abayobozi b’ibigo bakabikurikirana neza n’ababyeyi bakabigiramo uruhare, ashimangira ko no mu byo kurya abana bakwiye kongererwamo amata kuko ahari kandi ahendutse kugira ngo birusheho kunoza imirire y’umunyeshuri.

Mu bindi byemezo na gahunda byafatiwe mu nama y’abaminisitiri bijyanye n’uburezi birimo kuba muri gahunda y’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) abanyeshuri bagiye kujya bakoreshwa ibizamini byo ku rwego rw’akarere (District Assessment) byateguwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) mu buryo bw’isuzumabumenyi ku barimu n’abanyeshuri na mbere yo gukora ikizamini gisoza amashuri abanza.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, iburyo, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi basobanurira itangazamakuru uko Leta yongereye amahirwe abarimu (James R)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

2 Comments on “Abarimu bongerewe amahirwe yo kwiga kaminuza no gusonerwa inguzanyo”

  1. Twarabyishimiye cyane kandi mukomereze aho najye ndimwarimu kandi nagize amahirwe natoranyijwe mukarere nturukamo turishimye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.