Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abarimu bashya 808 bagiye kwiyongera ku mubare w’abasanzwe

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 9, 2018

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) ku bufatanye n’uturere iri mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya no kwinjiza abashya bagera kuri 808, ari nabo baziyongera ku bari basanzwe.

Ibi ni ibitangazwa na Nzitabakuze Claudien, Umuyobozi muri REB ushinzwe imicungire  y’abarimu n’amahugurwa, mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya mu myiteguro y’itangira ry’amashuri mu mwaka wa 2018.

Abarimu batangiye gushyirwa mu myanya kandi umubare wabo wariyongereye bitewe no kwaguka k’uburezi

Yagize ati “Imyiteguro irarimbanyije, ku bitureba nka serivisi ishinzwe abarimu, kuri ubu twatangiye umurimo wo gushyira abarezi mu myanya ku bufatanye n’uturere, hari n’abashya bagomba kwinjira mu kazi bagera kuri 808.”

Nzitabakuze yavuze ko abarimu bagomba kwiyongera ku basanzwe mu mashuri abanza ari 400 naho abiyongereye ku basanzwe bigisha mu mashuri yisumbuye ni 408.

Uyu muyobozi muri REB avuga ko kwiyongera kw’abarimu mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri bisanzwe bibaho, bikaba bituruka ku mpamvu zirimo izijyanye no gusimbura abatagikora uyu murimo bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, abavuye muri uyu murimo ku mpamvu z’uko bagiye mu yindi n’abinjira muri uyu murimo bitewe n’umubare w’amashuri wiyongereye mu byiciro byombi.

Nzitabakuze avuga ko n’ubwo iki gikorwa kibera mu turere, ariko REB ifite inshingano zo gukurikirana umunsi ku wundi uko bikorwa, dore ko abakozi bayo benshi kuri ubu barimo gukorera mu turere.

Ati “Nubwo igikorwa nyirizina kibera mu turere, natwe ntiduterera iyo, ahubwo turakurikirana, abakozi bacu batari bake kuri ubu bari mu turere gufatanya iki gikorwa n’izindi nzego kandi igikorwa kirimo kugenda neza.”

Kuba abarimu basoza amashuri ari benshi na none abahabwa akazi bakaba bake, ndetse ugasanga abenshi nta mirimo bafite, Nzitabakuze asanga iki ari ikibazo, aho avuga ko hari ibiganiro bizahuza  inzego zibishinzwe mu rwego rwo kureba amasomo agomba kwigishwa ajyanye n’ibyo Leta ishaka ko abanyeshuri bamenya, ntihabeho kuvangavanga ibintu, ahubwo imbaraga zigashyirwa mu masomo afitiye abanyeshuri akamaro.

Abajijwe niba integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri nderabarezi igiye guhinduka, yagize ati “Oya nta bwo integanyanyigisho izahinduka, ahubwo amasomo Leta ishaka ko abanyeshuri bamenya cyane azashyirwamo imbaraga zidasanzwe, yigishwe neza kandi dukurikirane ko abanyeshuri bayumva neza.”

Ku bijyanye n’umubare munini w’abarangiza mu mashuri y’uburezi bose ntibabone imyanya mu mashuri, Nzitabakuze avuga ko nk’abasoza amashuri yisumbuye mu burezi bazakenerwa mu minsi iri imbere kuko icyiciro cy’amashuri y’inshuke gikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo batozwe kwiga  hakiri kare bibe umuco ku bana b’u Rwanda, kongeraho gahunda ya EDC igiye gushyirwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Ati “Nubwo bikiri mu nyigo, birashoboka ko abarangiza amashuri yisumbuye mu burezi bazagenda bahabwa imirimo mu kiciro k’inshuke ndetse na gahunda ya EDC irimo kugenda yinjizwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu gihe kizaza ikaba ishobora kuzakenera abayishyira mu bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga.”

Abarezi bo mu mashuri ya Leta bose hamwe mu gihugu bari 63 041, bakaba bagiye kwiyongeraho abagera kuri 808 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018, umubare wabo ukazaba ari 63 849, hakiyongeraho abo mu mashuri yigenga bose hamwe bakaba 73 000.