Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abarimu barashima 10% bongejwe ku mushahara wabo

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 18-06-2019 saa 07:52:27
Mwarimu ukoresheje neza amafaranga ahembwa amugirira akamaro

Kuba Leta y’u Rwanda yarongereye mwarimu 10% by’umushahara, abarimu barabyishimiye kuko bavuga ko bagiye kuyabyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda Dr. Ndayambaje Irénée, avuga ko mu gukomeza gushyigikira umwarimu no kumuha agaciro akwiriye nk’umuntu ugira uruhare mu kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yongeje ku mushahara wa mwarimu amafaranga angana na 10%.

Iryo yongezwa ni rimwe mu mavugurura agamije guteza imbere ireme ry’uburezi yazanye n’umwaka wa 2019, harimo no kwemeza igabanywa ry’amafaranga yishyurwa mu mashuri yisumbuye nderabarezi (TTC) ndetse no kwemerera abarimu bamaze kugira uburambe runaka mu kazi gukomeza muri Kaminuza ku buntu.

Ubusanzwe umwarimu wigisha mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) ugitangira akazi yahembwaga amafaranga ibihumbi 42 y’ u Rwanda, naho uwo mu mashuri yisumbuye ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) ugitangira agahembwa ibihumbi 125 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva muri Werurwe 2019, umwarimu mu mashuri abanza ahembwa ibihumbi 46 200 by’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko ku mushahara we usanzwe hiyongereyeho amafaranga ibihumbi 4 200.

Ku mwarimu wo mu mashuri yisumbuye ho, umwarimu wahembwaga ibihumbi 125, ahembwa 137,500, bivuze ko we umushahara we wiyongereyeho ibihumbi 12 500 y’u Rwanda.

Imvaho Nshya yavuganye n’abarimu bamaze amezi atatu bahembwa umushahara mushya bagira icyo bayitangariza ku buryo babona ayo mafaranga bongerewe.

Banamwabo Pierre Andé, ni umwarimu mu mashuri abanza afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2. Yatangarije Imvaho Nshya ko n’ubwo amafaranga bongerewe ari make ariko afite akamaro. Akagira ati “Baravuga ngo inyongera mbi ni ibinyoro. N’ubwo amafaranga banyongeje ari make ariko nibura nshobora kugura ikarita yo guhamagara. Ikindi uko kongezwa byatweretse ko Guverinoma idutekereza kandi ko no mu bihe bizaza hari ikindi bashobora kongeraho bitewe n’ubushobozi Igihugu kizaba gifite.”

Akomeza ariko agaruka ku biciro ku isoko bitajyanye n’umushahara wa mwarimu n’ubwo yongejwe ariko ko ubusabusa buruta ubusa kandi ko nibura iyo nyongezo hari ushobora guhita ayishyira mu kimina, kuko aje n’ubundi babagaho n’ubwo atari neza, akazagira icyo amumarira mu bihe biri imbere.

Nyirakamodoka Anastasie ni mwarimu ufite impamyabumenyi yo mu kiciro cya kabiri cya kaminuza, yatangarije Imvaho Nshya ko Frw 12 500 yongejwe asanga azamugirira akamaro kuko yahise atangira kuyashora nk’imigabane mu itsinda, akagira ati “Amafaranga twongejwe 10% nta bwo ari menshi ariko iyo uhise uyakorera umushinga hari icyo akugezaho. Nk’ubu twishyize hamwe mu itsinda dutangira kujya tuyabitsa buri kwezi. Turashaka ko nitugeza ku mubare runaka tuzaguza Banki tugakora umushinga mugari wunguka kandi twizeye ko bizakunda.”

Akomeza avuga ko umwarimu wese uzareba kure akirinda gusesagura ayo mafaranga bongejwe azamugirira akamaro kuko n’ubundi bari bamaze igihe bahembwa umushahara kandi babaho mu buzima buciriritse. Akemeza ko ayo mafaranga ubwayo buri kwezi atahindura ubuzima bwabo ahubwo ko yabuhindura ari uko akorewe gahunda kandi abarimu bagakomeza umuco wo gushyira hamwe.

Abarimu banyuranye bavuga ko amafaranga mwarimu yongerewe ari make ku muntu umwe uzayahabwa ariko urebye amafaranga y’inyongezo ni menshi ku gihugu kuko bisaba kongera miriyari 11 ku ngengo y’imari ya buri mwaka.

Mwarimu ukoresheje neza amafaranga ahembwa amugirira akamaro

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.