Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abarimu barasaba ko imishahara yabo ihuzwa n’iy’abandi bakozi ba Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-10-2018 saa 10:45:34
Bamwe mu barimu bitabiriye Umunsi Mukuru wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Rwamagana umwaka ushize

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wabereye mu Karere ka Rwamagana, abarimu basabye ko imishahara yabo izamurwa.

Bamwe mu barimu bitabiriye Umunsi Mukuru wa Mwalimu wizihijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane. (Ifoto/Mugisha Benigne)

Abarimu bagaragaje ko imishahara yabo ari mito ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta, basaba ko bahanahwa ihahiro ry’abarezi.

Umuyobozi wa Sendika y’Abarimu ku rwego rw’igihugu, Harerimana Faustin, yasabye ko Leta yanafasha umwana wa mwalimu kwiga kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza.

Ashima amategeko yashyizweho yaje arengera abarezi nko gushyiraho ikiruhuko kigenerwa ababyeyi, anasaba ko abarezi b’amashuri yigenga n’ay’inshuke bahabwa kontaro.

Ati, “Kutagira amasezerano y’akazi bituma hari uburenganzira bavutswa, burimo kudahembwa mu gihe cy’ibiruhuko.”

Nubwo ibyo abarimu basaba ari byinshi ariko, banashima byinshi bahawe birimo guhemberwa igihe, Koperative Umwalimu Sacco ibafasha gukemura ibibazo by’ubukene, gahunda ya Girinka, amacumbi y’abarimu n’ibindi.

Rwicaninyoni Jérémie, uhagarariye abarimu mu Karere ashimira cyane Perezida Kagame wagejeje u Rwanda ku burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, abana b’u Rwanda bakiga bose Kandi hafi, ifunguro rya saa sita ku banyeshuri, icumbi rya mwarimu, ibihembo bahabwa harimo no korozwa inka.

Arashima gahunda y’iya kure yegerejwe abarimu bakaba biga bakaminuza bakiyungura ubumenyi.

Zimwe mu mbogamizi ni ababyeyi batererana abarimu, umwana agaharirwa abarezi bonyine, agasanga hajyaho ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi.

Yagarutse ku bucucike mu mashuri, asaba ko ibyumba by’amashuri byongerwa.

Ku kibazo cy’imishahara abarimu bifuza ko yongerwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko Leta izareba uko yayongera igendeye ku mishahara isanzwe y’abakozi ba Leta.

Gusa Minisitiri Mutimura yibukije ko hari uburyo buteganywa na sitati y’abarezi mu kuzamurwa mu ntera mu buryo bw’intambwike, aho abarimu bagize amanota 80-100% bongererwa 5% naho ababonye hagati ya 60-70% bakongererwa 3%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yashimiye abarezi umuhate n’ubwitange bagaragaza mu mirimo wo kurera, yibutsa ko uyu munsi washyizweho na UNESCO mu 1966 mu rwego rwo gushima uruhare rwa mwarimu mu buzima bw’ibihugu.

Soma: Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, afite agaciro – REB

Girabawe Aloysie wahembwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene, akaba yahembwe moto, televiziyo na mudasobwa ngendanwa

Minisitiri Mutimura yavuze ko mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 17 kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.

Yasobanuye ko umwarimu ukenewe ari ufite ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo batange ubumenyi bwuzuye.

Ati “Umwarimu ukenewe Ni ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme.”

Yavuze ko abarimu bamaze kwiyandikisha nk’abarimu b’umwuga ari 96% bakomoka ahanini mu mashuri ya Leta, ashishikariza abo mu mashuri yigenga kubikora na bo bihuse.

Yasabye abarezi kudatezuka ku murimo wabo, abizeza ubufatanye mu guteza imbere igihugu bushingiye ku bumenyi bw’abanyarwanda.

Abanyeshuri n’amashuri abanza ntibatanzwe gususurutsa uyu munsi (Ifoto/Mugisha Benigne)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.