Abarimu bahembewe kuba indashyikirwa barashima Leta y’u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 15-10-2018 saa 11:03:55
Umwarimu wabaye indashyikirwa mu gihugu, Girabawe Aloysie, ahabwa igihembo na Minisitiri cya Moto n'ibindi bikoresho byikoranabuhanga bizamufasha mu kazi akora

Abarimu bahembewe kuba indashyikirwa ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu wabaye tariki 5 Ukwakira 2018, bagaragaje imbamutima batewe n’ibi bihembo bahawe biborohereza akazi kabo ka buri munsi.
Ibi bihembo byari bikubiyemo amapikipiki (moto) yo kubafasha mu ngendo, mudasobwa zigendanwa (laptops), ‘tablets’, ‘printers’ ndetse na telefoni zigendanwa.

Rwicaninyoni Jeremie, umwarimu wari uhagarariye abandi muri ibyo birori yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ndetse na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku mbaraga bashyira mu kuzirikana umwarimu.

Yashimye uburyo Leta ikomeza gushyigikira umwarimu mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse rikanakwirakwizwa mu burezi muri rusange binyuze muri gahunda zigamije gutyaza ubumenyi bw’umunyeshuri no korohereza umwarimu mu gutegura no kunoza umurimo we neza.

Yagize ati “Abarimu twifuza ko gahunda y’Iyakure yakomeza gushyirwamo imbaraga tugakomeza kongererwa ubumenyi kuko tubasha kwiga kandi tunakora. Ni ibyishimo ku Banyarwanda muri rusange kuko buri munyarwanda yahawe amahirwe yo kwiga uko angana kose ndetse no mu bushobozi afite.”

Girabawe Aloysie wahize abandi ku rwego rw’igihugu, ati “Ibi bihembo binyeretse ko hari icyo nshoboye ngiye gushyiramo imbaraga nkomeze guhanga udushya, kandi ndizera ko nzabishobora kuko n’ubundi nabikoraga nta gihembo ntegereje kubera ubwitange no gukunda akazi.”

Bashimye Leta y’u Rwanda yazirikanye umwarimu ikamushyiriraho Koperative Umwalimu SACCO ibafasha kuzigama no kugurizwa amafaranga amaze gukura benshi mu bukene.

Abarimu bishimiye amahugurwa anyuranye bahabwa bamwe bajya kuyakorera muri Amerika, i Burayi no mu bindi bihugu bya Afurika. Bashimye kandi n’agahimbazamusyi bahabwa kiyongeraho no kugabirwa inka muri gahunda ya Girinka.

Bashimye gahunda ya Perezida Kagame yo kugaburira abana ku ishuri kuko bituma abana biga neza, Minisiteri igashimirwa kwegereza akazi umwarimu binyuze mu icumbi ry’umwarimu.

ABARIMU BAKORA NEZA BAKWIYE GUSHIMWA

Ubuyobozi bwa REB buhamya ko Leta y’u Rwanda itazatezuka kwita ku mwarimu no gushyigikira abakora neza.

Bwana Nzitabakuze Claudien, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imicungire n’Iterambere by’Abarimu ati “Iyo umuntu akoze neza arashimirwa. Ntayo wabona uhemba umwarimu ariko iyo ufite bike ukabisangira n’uwo wishimiye kandi ukunda ni iby’agaciro”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, na we yashimiye abarimu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, yibutsa Abanyarwanda ko uburezi n’uburere ari uburenganzira umwana adakwiriye kuburana, kandi ko agomba kubona umwarimu wabyize kandi ubishoboye.

Yibukije ko ireme ry’uburezi ari uruhurirane rw’ibintu bitandukanye, harimo ubumenyi, integanyanyigisho, imfashanyigisho, ibikoresho, inyubako nziza, ibidukikije n’ibindi bifasha kugira ngo uburezi bwifuzwa bugerweho.

Asanga bisaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ireme ry’uburezi rikenewe rigerweho, hatezwa imbere umuryango nyarwanda w’ejo hazaza.

Dr. Mutimura yasabye abarimu gukunda igihugu no kuba intangarugero mu muryango nyarwanda kuko hari benshi baba babereye itabaza ry’ejo hazaza.

Abarimu basabwe gukomeza gukarishya ubumenyi uko iterambere rigenda rigaragara mu ikoranabuhanga, bakihugura mu ndimi zinyuranye, ku nteganyanyigisho nshya n’ibindi.

INGAMBA MU GUTEZA IMBERE IREME RY’UBUREZI NI NYINSHI

U Rwanda ruri mu bihugu byakataje mu kugira uruhare mu ntego z’iterambere rirambye, mu ngigo ya 2 igamije guteza imbere uburezi kuri bose cyane mu ntego ya 4 igira iti “Uburezi bufite ireme kuri bose ni ingenzi.”

Minisitiri Dr. Mutimura avuga ko ubukangurambaga bwatangijwe guhera mu ntangiro z’uyu mwaka mu gihugu hose, kugira ngo abarimu bafatanye ndetse banakorane n’inzego z’ubuyobozi mu gushakira umuti ibibazo bikivugwa mu burezi.

Hari kandi gahunda yo gushishikariza inzego zose gufatanya n’ababyeyi kugarura abana mu mashuri. Dr. Mutimura agira ati “Ubufatanye ni ngombwa; turere abana nk’ababyeyi b’intangarugero maze tubashyikirize abarimu na bo bagire icyo bongeraho.”

Yakomeje asaba ko abashinzwe uburezi mu karere, mu murenge bakomeza kwegera amashuri bakayagira inama.

REB na MINEDUC barashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bose mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, kuko uruhare rwabo rugaragara mu nzego zose zinyuranye.

Twabibutsa ko insanganyamatsiko y’umunsi wahariwe umwarimu ku rwego rw’igihugu ati: ‘Umwarimu Wize Kwigisha kandi Ubishoboye ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi’. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rwamagana mu gihe wizihirijwe ku rwego rw’Intara mu turere twavuyemo indashyikirwa yo ku rwego rw’Intara. Uyu munsi kandi wizihirijwe mu mirenge yose y’igihugu.

Uhagarariye abarimu , Rwicaninyoni ashima uburyo Leta ikomeje kwita ku barimu

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imicungire n’Iterambere ry’Abarimu muri REB NZITABAKUZE Claudien, asobanura uburyo indashyikirwa zishyikirizwa ibihembo zatoranyijwe mu mucyo

Abafatanyabikorwa ba REB bari bitabiriye umuhango w’umunsi w’umwarimu

Abafatanyabikorwa bose barashimiwe

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene aha igihembo k’ishimwe Akarere ka Rwamagana

Umufatanyabikorwa ashima gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo guteza imbere uburezi kuri bose kandi bufite ireme

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.