Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abarimu 40 000 bagiye guhugurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu burezi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 8, 2017

U Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyoni zirindwi z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 5.9 z’amafaranga y’u Rwanda atanzwe na Repubulika ya Koreya yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi muri gahunda y’imyaka itatu, 2017-2020 “Capacity Development for ICT in Education (CADIE)”, akazibanda ku guhugura abarimu bagera ku bihumbi 40 mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.

Iburyo ni Minisitiri Amb Claver Gatete na Kim Eung -Joong, Ambasaderi wa Reubulika ya Koreya mu Rwanda bamaze gusinya amasezerano (Foto James R)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver wasinyiye iyo nkunga ejo hashize tariki ya 7 Ukuboza 2017, yavuze ko agiye gufasha mu kuzamura ireme ry’uburezi uko u Rwanda rubyifuza mu kerekezo 2020 aho ubukungu buzaba bushingiye ku bumenyi bw’abenegihugu.

Ati “Mbere na mbere badufashaga no mu myuga (TVT) ariko noneho basanze mu mashuri mato n’ayisumbuye naho dukeneye kugira ngo turebe ko ikoranabuhanga ryafasha uburezi bwacu kugira ngo buzane rya reme dushaka.

Araza kudufasha mu gihugu hose kugira ngo twigishe abarimu bacu ari nabo bazahugura abanyeshuri. Birajyana no gushyiraho ibigo mpahabwenge byo kugira ngo batangire bigishe abarimu, umushinga uratangira ubu ng’ubu ukazarangira mu 2020, turabona ko uzarangira umaze kwigisha abarimu barenga ibihumbi 40.”

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-joong watanze iyo nkunga, yavuze ko kuva na mbere Repubulika ya Koreya yishimira kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, cyane mu nzego eshatu ari zo uburezi, iterambere ry’icyaro n’ikoranabuhanga.

Ati “Kugeza ubu imishinga 6 yamaze gutangizwa mu mishinga yose ingana na miliyoni 11.6 z’amadolari y’Amerika kandi mu mwaka wa 2016-2017 hamaze gutangwa miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika.

Umushinga wa CADIE ufite inyungu nyinshi mu iterambere ry’urwego rw’uburezi mu Rwanda aho uzafasha cyane muri gahunda y’imyuga TVET, ubu turi kugana cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu kiciro cya mbere.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yavuze ko icyo Leta igamije ari ukubaka uburezi haherewe ku musingi kugira ngo u Rwanda rwifuzwa ruzabe rwarahawe ubushobozi mu kerekezo gihari.

Ati “Ikoranabuhanga ni kimwe mu bifasha kandi ryunganira ibindi twakoraga mu kugira ngo tuzamure rya reme ryubakiweho ikerekezo k’igihugu cyacu. Ni gahunda yatangiye “ICT in Education” ariko isaba ibikoresho, ibikorwa remezo by’umwihariko, icyo dushimira iyi gahunda ya ADIE ni uko ije kudufasha kubaka noneho ba bandi batwigishiriza abana.”

Umushinga wose mu myaka itatu iri imbere, usibye guhugura abarimu, uzarangira hubatswe ibyumba mpahabwenge bibiri muri buri karere k’u Rwanda, ni ukuvuga ibyumba bigera kuri 60.

MUTUNGIREHE SAMUEL