Abarezi bazashyirwa mu myanya bakoze ibizamini bya REB

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-11-2019 saa 12:55:26
Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB

Mu gihe byari bimenyerewe ko uturere ari two dutanga ibizamini by’akazi bishyira abarezi mu myanya, guhera muri uyu mwaka ibizamini bizakoreshwa n’Ikigo k’igihugu cy’uburezi REB, kandi bibere umunsi umwe mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, avuga ko gusaba akazi bizakorwa mu buryo busanzwe bwo kwandika ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro w’usaba, bikajyanwa ku buyobozi bw’akarere usaba yifuza gukoreramo.

Ati “Kwandika usaba akazi bizakorwa nk’ibisanzwe dosiye izajyanwa ku karere usaba akazi, ntibizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bitarashoboka, kandi usaba ntiyemerewe gusaba akazi mu turere tubiri kuko ikizamini kizakorwa rimwe mu gihugu hose.”

Dr. Ndayambaje avuga ko ibisabwa kugira ngo umukandida yakirirwe dosiye ari uko agomba kuba ari umurezi wabyigiye kandi ufite impamyabumenyi imwemerera kwigisha mu kiciro cy’amashuri asaba kwigishamo.

Avuga ko hejuru y’ikizamini mu isomo usaba kwigisha hazasuzumwa ubumenyi umurezi afite mu rurimi rw’icyongereza n’ikoranabuhanga.

Nk’uko byasobanuwe na Dr. Ndayambaje mu gihe iyi gahunda yarimo gutegurwa, ngo impamvu yo gukoresha ibizamini by’abarimu binjira mu mwuga w’abarezi ngo ni gahunda nshya yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo abarezi babazwe ikizamini kimwe mu gihugu cyose hashingiwe ku masomo akeneye abarezi kandi umurezi agakora ikizamini hagendewe ku isomo yifuza kwigisha.

Ikindi ngo ni uko kubona umusimbura w’umurezi wabyaye uri mu kiruhuko cyangwa ufite ikibazo cy’uburwayi bw’igihe kirekire byari bigoye, kuri bu ngo urutonde rw’abakoze ibizamini rukazajya ruhita rurebwaho uwasimbura umurezi aho ari ho hose mu isomo akenewemo.

Umuyobozi Mukuru wa REB kandi avuga ko ubwo byakoreshwaga n’uturere hari amakosa yagiye abonekamo bigatuma abarezi bata ikizere cyo kubona akazi.

Ibi byose bikaba byaratumye ngo hatekerezwa uburyo ibizamini byinjiza abarezi mu kazi byazajya bitangwa na REB mu gihugu hose kandi bigategurwa nayo.

Bamwe mu barezi bifuza kuzitabira ibizamini bibahesha akazi bishimira ko ibi ari byiza kuko ngo mu gihe byakoreshwaga n’akarere hazagamo akarengane hamwe na hamwe, kuri ubu bakaba bizera ko bizanyura mu mucyo.

Bishimiye ko ibizamini bizatangwa na REB, bakizera ko nta kararengane n’amaragamutima azazamo nk’uko byagaragaraga mu turere tumwe na tumwe.

Barifuza ko REB ari yo yakosora ikizamini kuko ari nayo yaba yagitanze, ibi byose akaba ari mu rwego rwo kwirinda amarangamutima yakunze kugaragara muri ibi bizamini mu gihe byari bikiri mu maboko y’uturere.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

2 Comments on “Abarezi bazashyirwa mu myanya bakoze ibizamini bya REB”

  1. REB niba ariyo izatanga ikizamini,izabe ari nayo ikosora kuko abarimu iyo bakosoye hari igihe abagamije izindi nyungu bihitiramo abarimu bishakiye bakabategeka uko bakosora munyungu zabo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.