Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abarezi barishimira umusaruro w’ibitabo byo gusoma ikinyarwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 24, 2018

Bamwe mu barimu baganiriye n’Imvaho Nshya, ku ishuri ribanza rya Rwiza riherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, batangaje ko hari umusaruro ugaragara babona mu myigire y’abanyeshuri no gukunda ishuri uturutse muri gahunda ya “Soma Umenye”, yahaye ibitabo by’ikinyarwanda abana basomera ku ishuri bakanabitahana.

Uwera Marie Thereze, afasha abana yigisha, bo mu mwaka wa kabiri, gusobanukirwa neza ibyo basomye mu myandiko iri mu bitabo by’ikinyarwanda (Foto Samuel M)

Babitangaje ejo hashize, tariki ya 23 Mata 2018, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’igitabo, aho abana bahabwa umwanya bakerekana uko basoma inkuru zo mu bitabo by’ikinyarwanda mu ijwi riranguruye badategwa, no kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo mu burezi bw’abana biga mu myaka itatu y’amashuri abanza.

Kanakuze Laurence, ni umwarimu mu mwaka wa mbere ku ishuri ribanza rya Rwiza, avuga ko mu ishuri harimo ibitabo bihagije, byaba iby’inkuru z’abana zo gusoma bitangwa na Soma Umenye n’ibindi byo kwigishirizamo bya Minisiteri y’Uburezi.

Avuga ko bimufasha gutuma abana bagira umuhate wo gusubira mu masomo bageze iwabo, bityo bakaboneraho ko gukora umukoro aba yabahaye.

Ati “Nk’iyo twize inyajwi cyangwa se ingombajwi, mu masaha make tumarana cyangwa mu myitozo mba nabahaye mbashishikariza ko nibagera mu rugo bari bwongere bagasoma bya bitabo bakiyibutsa n’ibyo bize, bakiyigisha, bakareba ko babikoze”.

Kanakuze atanga ubuhamya bw’uko mbere yigishaga, ibyo bitabo byo gusoma bitaragera mu bana, bitandukanye n’ubu babifite aho bari hose kuko buri mwana ahora ashishikariye gusoma kugira ngo mwarimu namubaza icyo yakoresheje igitabo akigaragaze mu buryo bwo kurushanwa n’abandi bana.

Uwera Marie Thereze, wigisha mu mwaka wa kabiri kuri iki kigo, yavuze ko mu kwigisha abana igitabo gituma bamenya gusoma neza, bityo n’izindi ndimi n’andi masomo bakayamenya byoroshye.

Ati “Iyo umwana amenye gusoma neza ikinyarwanda, bituma n’icyongereza abasha kugisoma kandi n’imibare akayifata neza; tuvuge ko umwana agiye gusoma ihurizo, iyo atazi gusoma nta bwo amenya n’ibyo bamubajije”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwiza, Nyirantezimana Verena, yatangaje ko igitabo gifite uruhare runini mu myigishirize y’abana no mu myigire yabo, kandi ko umusaruro wabyo ugaragarira ku bana bahuye na gahunda yo gusoma ibitabo kuri buri mwana kuruta uko abize itaraza bari bameze.

Ati “Igitabo ni yo mfashanyigisho ya mbere ya mwarimu, udafite igitabo nta cyo wageraho kuko ni cyo dukuramo ubumenyi bwose duha abana turera”.

Avuga ko hakiri imbogamizi ku bandi bana bo mu myaka yo hejuru yo mu mwaka wa gatatu, aho gahunda ya Soma Umenye igarukira.

Kuri iyi mbogamizi, umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, yavuze ko Minisiteri irimo kubikemura, ku buryo aho abafatanyabikorwa batagera hari kwandikwa ibindi bizahagera kandi hari ibindi abarimu bakoresha mu kwigisha.