Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abarezi baributswa ko ibizamini by’igihembwe cya 3 bizaba ari bimwe mu gihugu

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 23-07-2019 saa 07:20:30
Aha abanyeshuri bari mu bizamini

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, aributsa abarezi bose ko ibizamini by’igihembwe cya gatatu bizaba ari bimwe mu gihugu cyose, kuko bizategurirwa ku rwego rw’igihugu, agasaba ko abana babitegurirwa neza.

Ibi Munyakazi yabivugiye mu nama yamuhuje n’inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, aho yagarutse kuri gahunda yafashwe na Minisiteri y’Uburezi ko ibizamini by’igihembwe cya mbere bizajya bitegurwa n’abarezi mu mashuri, iby’igihembwe cya kabiri bigategurwa n’uturere, naho iby’igihembwe cya gatatu bigategurwa ku rwego rw’igihugu, amashuri yose agakora ikizamini kimwe mu gihugu hose.

Dr. Munyakazi yasabye abarezi kujya batanga amabazwa ahoraho, bityo ngo nyuma ya buri kwezi abana bagahabwa impapuro zigaragaza umusaruro wabo, bakazereka ababyeyi, ngo ni no mu rwego rwo kwitegura ibizamini bya Leta n’iby’igihembwe cya gatatu bizajya bitegurwa na Minisiteri y’Uburezi bigatangwa mu gihugu hose.

Ati “Mukwiye kujya mubaza abana mu buryo buhoraho kugira ngo mumenye ubumenyi bafite. Si byiza gutegereza bya bizamini bya Leta, cyangwa se ibirangiza igihembwe n’umwaka, ni ngombwa kumenya icyo umwana ashoboye.”

Avuga ko hari amashuri abikora neza, anasaba abatabikora kujya biha gahunda ya buri kwezi aho ababyeyi babona umusaruro w’abana babo mu mabazwa.

Ku bijyanye n’ikizamini kizatangwa ku rwego rw’igihugu, Dr. Munyakazi yavuze ko igihembwe cya gatatu kizategurwa na Minisiteri y’Uburezi, abasaba gutegura abana neza bagendeye ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC).

Ati “Iki kizamini ni cyo kizagaragaza ubumenyi abana bafite, abatabikora neza bizabagaragaza, umwana nashyira umubyeyi indangamanota igaragaza ko nta cyo yize umwaka wose, muzagaragara, ba bandi badakurikirana ko abarimu babo bigisha, bazagaragara.”

Avuga ko ikizamini kizaba gishingiye ku nteganyanyigisho, bazakoresha ibitabo bahawe, bazakorana na bamwe mu barimu babigishiriza kugira ngo babaze ibiri kuri porogaramu.

Munyakzi avuga ko nyuma y’icyo kizamini hazabaho gushyira ku rutonde uko amashuri yatsinze mu gihugu, uhereye mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbyuye.

Ati “Tuzagaragaza uko amashuri abanza yakoze mu gihugu, kuva ku rya mbere kugera ku rya nyuma, tugaragaze amashuri yisumbuye uko yakoze, kuva ku rya mbere kugeza ku rya nyuma, ntituzongera gutegereza kugenzura ubumenyi bw’abanyeshuri mu bizamini bya Leta. Wowe uyobora ishuri abana batiga, uzagaragara.”

Avuga ko iki kizamini kizagaragaza umusaruro wabonetse mu mwaka wose kandi mu mashuri yose, ikizamini kizaba cyakozwe mu buryo bumwe kandi gikosorwe mu buryo busa. Ati “Mbaye mbateguje mutazaterwa mutiteguye.”

Ni ku nshuro ya mbere abanyeshuri babajijwe n’impande eshatu mu bizamini bisoza ibihembwe, akaba ari mu rwego rw’isuzuma ubumenyi abana bafite mu mashuri abanza n’ayisumbuye, byose biganisha ku kugera ku ireme ry’uburezi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

2 Comments on “Abarezi baributswa ko ibizamini by’igihembwe cya 3 bizaba ari bimwe mu gihugu”

  1. None se ko Nyakubahwa Minister avuga ko bazatondeka ibigo uko byakoze ibizamini bizakosorerwa he bitonde hatazazamo subjectivité nkiba muri Carrefour umurezi muri Nyanza, Huye Gisagara aho usanga Nine Na Tuelve arizo ziza imbere byagera Exatat zikaza inyuma

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.