Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abarenga ibihumbi 2 bamaze kwiyandikisha kuzitabira “20Km de Bugesera”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 09-05-2019 saa 09:18:31
Hitimana Noel wabaye uwa mbere mu gusiganwa ibilometero 20 yahawe ibihembo birimo n'itike y'indege yo kujya gutembera i Dubai

Abakinnyi barenga ibihumbi bibiri ni bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira  irushanwa ryo  gusiganwa ku maguru rireshya na kilometero 20 rya “20 KM de Bugesera” rizabera i Ntarama mu karere ka Bugesera tariki 12 Gicurasi 2019.

Isiganwa rya 20 Km de Bugesera rizaba ku nshuro ya 4  ryitiriwe “Race to restore”, bitewe n’uko rizaba mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda, ryateguwe n’umuryango “Gasore Serge Foundation” ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Gasore Serge Foundation, ni uko hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi bibiri kandi bakaba bafite ikizere cy’uko bazarushaho kwiyongera bitewe n’uko barimo kurushaho kwegereza umunsi w’irushanwa.

Nubwo igikorwa cyo kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga byarangiye ejo hashize tariki 08 Gicurasi 2019, bizakomereza mu bice bitandukanye kugeza ku munsi w’irushanwa mugitondo kuva saa kumi n’ebyiri zuzuye (6h00) kuri La Palisse Hotel-Nyamata.

Ahantu biyandikirishiriza harimo   ku Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera, kuri MTN Nyamata, ku Kigo Gasore Serge Foundation giherereye i Ntarama mu Bugesera, ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamata, kuri Radiyo izuba, iherereye mu Karere ka Ngoma.

Iri siganwa rya 20 Km de Bugesera  rifite insanganyamatsiko yo kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateguwe, rizabanzirizwa n’igikorwa cyo kwerekana  filimi mbarankuru ya “The Royal Tour” y’Umukuru  w’Igihugu, Paul Kagame  igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda nayo  izabimburirwa n’itsinda ry’abanyarwenya rya “Daymakers” bizabera kuri La Palisse Hotel i Nyamata tariki 11 Gicurasi 2019.

Muri uyu mwaka wa 2019 “20 km de Bugesera”, izaba irimo udushya dutandukanye turimo; kongera umubare w’abagore n’abakobwa bazitabira, hazagaragaramo abafite ubumuga bw’ingingo z’amaguru baziruka mu magare (wheelchairs) n’imurikabikowa rizakorwa n’urubyiruko ku munsi w’irushanwa, imyiyereko kuri moto y’abasore babigize umwuga aribo;  Hababajintwali David na Nizeyimana Samuel ndetse n’abakina imikino y’akorobasi nimikino ngororamubiri (accrobatie & Gymnastics).

Hitimana Noel mu bahungu na Nyirarukundo Salome mu bakobwa, ni bo begukanye iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 3, riheruka kuba tariki 17 Kamena 2018.

Mu bihembo byatanzwe mu byiciro byombi, uwa mbere yahawe itike y’indege yo kujya gutembera i Dubai, imyambaro ya siporo ndetse n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ari nacyo gihembo gikuru, uwa 2 ahabwa 200, uwa 3 ahabwa 150.

Hitimana Noel wabaye uwa mbere mu gusiganwa ibilometero 20 yahawe ibihembo birimo n’itike y’indege yo kujya gutembera i Dubai

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.