Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abarenga ibihumbi 10 bamaze kwipima HIV/Sida bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 2, 2018

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko kuva mu mezi arenga atanu ashize (tariki ya 1 Ukuboza 2017) mu Rwanda abantu ibihumbi 10 bamaze kwipima virusi itera Sida bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kwipima virusi itera Sida bakoresheje agakoresho gafata amacandwe kugira ngo barebe uko bahagaze kuri icyo cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo.

Agakoresho kwipima Virusi itera Sida hakoreshejwe kugashyiraho amacandwe yo mu kanwa kamaze amezi arenga atanu gatangiye gukoreshwa mu Rwanda

Ubu buryo bwo gufasha umuntu kwipima buzwi nka “HIV Self-testing” Ati “Kuva yatangira twari dufite ahantu habiri ho gutanga turiya dukoresho two kwipima; hari ukudutanga muri gahunda zisanzwe za rusange, zidasaba ko tugurwa cyangwa ko bijya mu bikorera, hakaba noneho n’ikiciro cyo kugurishwa muri za farumasi n’ahandi nk’aho.

Uyu munsi ikiciro cy’aho dutangwa ku buntu kimaze kugera ku bantu basaga ibihumbi 10 bamaze kwipima bakoresheje kariya gakoresho ko mu kanwa, muri bo abenshi ni abo mu mujyi wa Kigali. Abantu bagiye bafata utwo dukoresho ndetse ikiyongereyeho hariho na gahunda yo gutumiza cyangwa se kugura ako gakoresho ku buryo bw’ikoranabuhanga”.

Ku kijyanye na za farumasi zizemererwa kuducuruza, Dr. Nsanzimana yavuze ko izibishaka zamaze guhugurirwa uko zizajya zitanga utwo dukoresho.

Ati “Si ukugurisha imiti nk’uko bisanzwe, kuko bazakorana na gahunda y’igihugu yo kurwanya Sida, mu gihe bagiye kugaha umuntu babanze bamusobanurire, kuko hari ubujyanama bubanza gutangwa, nta bwo ari ugupfa guhereza.

Kuko umuntu ashobora kwipima yasanga afite ubwandu ukamubwira iki, yasanga nta bwandu agakora iki. Hari inyandiko n’amahugurwa byabanje gukorwa kuri izo farumasi zigurisha imiti hakurikiraho ikiciro cyo kuzitumiza dufatanyije n’uruganda rubikora, uko ibintu bituruka hanze akenshi bitwara nk’amezi atandatu kugira ngo farumasi yose ibashe kubona ibyo ikeneye”.

Dr. Nsanzimana akomeza agira ati “Mu minsi mike umuntu azajya ajya muri farumasi akagure, yipime nabona icyo gisubizo hari uburyo azajya asaba ubujyanama cyangwa ubufasha bitewe n’ibisubizo yabonye”.

Yamaze impungenge uwo ari we wese uzakenera kugura ako gakoresho ko ibiciro bitazaba biri hejuru kandi igihenze ari ukumenya uko ubuzima bwawe buhagaze kugira ngo ufate ingamba.

Ati “Tugitangira, impamvu byatinze ho gato ni uko igiciro cyari kikiri hejuru, ariko bigaragara ko ako gakoresho kazaba kagura amafaranga hafi ibihumbi bitanu ku muntu ugakeneye, kuko bigitangira byasaga n’aho igiciro kiri hafi ibihumbi 10, tubona ko abantu bazabibasha ariko kuko ari umuntu umwe ugakora n’abandi bari hafi gusohora utwabo bakoze, ubwo igiciro kizagenda kimanuka ku buryo twizera ko nko mu mwaka umwe utwo dukoresho tuzaba tugura amafaranag ari hafi ku bihumbi nka bibiri gusa”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abafite ubwandu bwa virusi itera Sida bangana na 3% mu Rwanda hose, kandi ubwandu bushya burushaho kugabanuka kuko hari ingamba zitandukanye zafashwe mu kugabanya ibyago byo kwandura, haba ari mu gutanga ibikoresho nk’imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida n’udukingirizo two kwirinda, hakaba na gahunda ya PMTCT ifasha ababyeyi banduye batwite kubyara umwana muzima utanduye iyo virusi ya HIV.