Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abarangije muri UNIK bagiriwe inama yo guhanga imirimo

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 28-12-2018 saa 17:55:30
Abarangije amasomo y'ikiciro cya 2 cya Kaminuza muri UNIK ni 530, bari bamaze imyaka 3 biga (Ifoto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwasabye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya 2 cya Kaminuza muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK), kwita ku guhanga imirimo; kuko ari cyo kigezweho.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Habimana Kizito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba ku itariki ya 27 Ukuboza, mu Murenge wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma.

Hari mu gikorwa cyateguwe na UNIK, cyo guha impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo bagera kuri 530, igikorwa kibaye ku nshuro ya 10 kuva iyi kaminuza yashingwa mu mwaka wa 2003.

Gitifu Habimana yagize ati “Ugomba kugaragaza ko wize iyo ubashije kwitunga, kubaho, kandi neza; ari byo bita kwigira. Icya kabiri gikwiye kubaranga ni ukwicunga, icya 3 ni ugufasha abaturage n’igihugu. Ibyo bintu 3 iyo bikunaniye aba ari ikibazo. Ukwiye kuba intangarugero, ukorora neza, ukaba ufite ishuri watangije cyangwa uruganda; warihangiye umurimo.”

Yasabye kandi abarangije gukoresha amahirwe Leta yashyizeho yo gufasha abafite imishinga y’iterambere.

Ati “Ntimukwiye guhangayikishwa no kuvuga ko mudafite igishoro, hari BDF, hari DOT…ibyo byose byabafasha, mugakora imishinga, iyo mishinga igaterwa inkunga. Amafaranga mu gihugu arahari, ariko hakeneye ibitekerezo byiza by’iyo mishinga, kugira ngo uzajye muri za Banki ziguhe amafaranga; ukore umushinga wawe.”

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi none, babwiye Imvaho Nshya ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahakuye bakiteza imbere.

Habinshuti Désiré uragije mu Ishami ry’Uburezi ati “Byaratugoye, ubuzima ntabwo bwari bworoshye, njyewe nigaga niyishurira kuko nari umwarimu, ubu kuba ndagije biranshimishije kandi nizeye ko ubuzima bugiye kurushaho kuba bwiza.”

Umubyeyi witwa Uwizihiwe na we ati “Narakoze cyane, ngira amahirwe ibyo nagombaga gukora mu rugo umugabo akajya abimfasha, nkava ku kazi mpitira ku ishuri. Ubu kuba ndangije hari ikintu binyongereyeho cyane kuko mbonye dipolome y’ikiciro cya 2 cya kaminuza.”

Prof. Karuranga Gahima Egide Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo washimiye abayirangijemo, yagaragaje ko iyi kaminuza ifite gahunda yo guteza imbere ireme ry’uburezi itanga, hagamijwe iterambere rirambye.

Ati “Turashaka gushyira imbaraga mu ireme ry’uburezi. Tugiye kubaka umwarimu mushya ushamikiye kuri iyo gahunda yo kuvuga ngo umwana namwigishije, namaranye na we ibyumweru 14, namwigishije amasaha 3 buri nshuro tubonanye, yose yubahirijwe; ariko nagize n’umwanya wo kureba uko imyigire ye imeze. Tuzigisha nk’uko ahandi hose hiyubashye ku Isi bigisha.”

Kaminuza ya Kibungo, yahoze yitwa INATEK yatangiye mu mwaka wa 2003, Ifite ikicaro mu Akarere ka Ngoma, ikagira n’ishami mu Karere ka Rulindo. Itangirwamo amasomo arimo Uburezi, Imari n’icungamutungo,Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro. Kuva yatangira abamaze kuyirangizamo bagera ku bihumbi 9.

Aba 530 bahawe impamyabumenyi, bakaba ari bo bambere barangije muri gahunda yatangijwe yo kwiga amasomo y’ikiciro cya 2 cya kaminuza mu gihe k’imyaka 3. Biyongereye ku basaga 700, bari baherutse kurangiza muri iyi kaminuza bahawe impamyabumenyi mu Ukwakira 2018.

Habimana Kizito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba yasabye abarangije muri UNIK kwita ku kwihangira imirimo (Ifoto Manishimwe N)

Abarangije amasomo y’ikiciro cya 2 cya Kaminuza muri UNIK ni 530, bari bamaze imyaka 3 biga (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.