Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abanyeshuri bibumbiye muri CPSAR barashima ubunararibonye basangijwe

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 11:43:51
Izaturwanaho Flecien umuyobozi w'ihuriro ry'abanyeshuri ku buvuzi bwita ku mitekerereze n'imyitwarire (uwa mbere uhereye iburyo) (Foto Nkundiye E. B)

Abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ry’ubuvuzi bw’imitekerereze n’imyitwarire biga mu ishami ry’imitekerereze (CPSAR) bishimiye uko  basangiye ibitekerezo n’impuguke ziturutse impande n’impande z’isi harimo n’abarezi babo.

Izaturwanaho Flecien umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ku buvuzi bwita ku mitekerereze n’imyitwarire (uwa mbere uhereye iburyo) (Foto Nkundiye E. B)

Mu nama mpuzamahanga ya mbere yateraniye i Kigali yigaga uko hajyaho ubunararibonye burambye mu myitwarire n’imitekerereze yateguwe n’ishyirahamwe ry’imitekerereze n’imyitwarire mu Rwanda ku bufatanye na ARCT RUHUKA, Flecien Izaturwanaho, umunyeshyuri wiga mu mwaka wa kane mu buvuzi bw’imitekereze akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga kuvura indwara y’imitekerereze n’imyitwarire mu Rwanda avuga ko iyi nama yabongereye ubumenyi busanga ubwo bari bafite kandi bakaba bishimira ko hagiye gushyirwa ingufu  mu rugaga rugenga abanyamwuga bo babibonamo nk’ikiraro kizajya kibahuza n’abafite ubunararibonye babasangiza ubumenyi.

Bakomeza bishimira ko hazashyirwaho n’amatekego agenga abanyamwuga, ibi bikazatuma hatabaho abiyitirira umwuga kandi ari nta bumenyi buhagije bafite. Bishimira kandi ko kuba ari abanyamuryango b’ishyirahamwe nyarwanda ry’imitekerereze n’imyitwarire ari inkingi ikomeye na bagenzi babo barangije kwiga mu mashami y’ubu buvuzi ko bazabibyaza umusaruro.

Asoza ashimira abateguye inama kuba barabatekerejeho bakabatumira nk’abanyeshuri ko bagize amahirwe bagahura na bagenzi babo baturutse mu bihugu bitandukanye bakabigiraho byinshi bizabafasha mu gihe bazaba batangiye gushyira mu bikorwa umwuga wabo.

Ingabire Nicole wiga mu mwaka 4 w’imitekerereze n’imyitwarire, avuga ko mu masomo bigaga bibandaga cyane ku Rwanda ariko ko bungutse ubundi bumenyi buri mpuzamahanga ko bazabukoresha mu byo basanzwe bakora muri komisiyo yo gukemura ibibazo bitandukanye byoroheje bakagira n’ibiganiro by’isanamitima ku bagize ikibazo k’ihungabana.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Prof. Vincent Sezibera, avuga ko impamvu bateguye iyo nama yabaye ku nshuro yayo ya mbere ari mpuzamahanga, nk’abanyamuryango n’abafatanyabikorwa babo cyane cyane bibanda gutumira abanyeshuri bigaga muri kaminuza zitandukanye kugira ngo baganire byimbitse  ku ruhare rw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu iterambere rirambye.

Yakomeje avuga ko gusangiza aba banyeshuri ubunararibonye bizabafasha kuba abanyamwuga, kwiga neza ibihungabanya imitekerereze n’imyitwarire ya muntu.

Prof. Sezibera avuga ko uyu mwanya bawutekerejeho kugira ngo basangire ubunararibonye na bagenzi babo bitabiriye iyo nama bigire ku Rwanda ibyo rwagezeho, nabo barusangize ubunararibonye bafite bwo ku rwego rwo hejuru mu mwuga ku buvuzi bw’imitekerereze n’imitwarire bya muntu.

Uyu mwuga urebana n’iyigamitekerereze, imyitwarire, isanamitima, ubujyanama ku  ihungabana, hagiye kujyaho amategeko agenga umwuga n’urugaga rugenga umwuga n’abawukora ari byo bizaborohera kunoza no gukurikirana  abanyamuryango.  Avuga ko  bagiye gukangurira amashuri makuru na za kaminuza kuba hajyaho ishami kugira ngo abantu benshi bige bagire ubumenyi bwuzuye ku mitekerereze n’imyitwarire.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.