Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta, babuzwa gusarura aho batabibye

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-11-2018 saa 10:01:53
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, agira abana inama mbere y'uko bakora ibizamini

Abanyeshuri 255.173 mu gihugu batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, bizakorwamo amasomo 5 mu minsi 3.

Imibare igaragaraza ko mu banyeshuri 255.173 bakora ikizamini, abagera ku 138.831 ni abakobwa naho abagera ku 116.342 ni abahungu.

Byatangajwe mu muhango wo gutangiza ibizamini, mu ishuri ribanza rya Kacyiru I, ahari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac.

Dr Munyakazi yabwiye abanyeshuri ko iki ari igihe cyo kureba ko ibyo bize babyumvise, bikazagaragarira mu musaruro bazabona.

Ati “Iki ni igihe buri wese muri mwe yiteguye, ni igihe cyacu nk’ubuyobozi cyo kumenya ko ibyo mwize mwabyumvise, tuzabimenyera ku musaruro muzabona.”

Dr Munyakazi yasabye aba banyeshuri bakoreye ibizamini mu ishuri ribanza rya Kacyiru kimwe n’abandi bose bakoze mu gihugu hose kwirinda ingeso mbi yo gukopera.

Ati “Ntihagire uteganya gusarura aho atabibye, mukwiye gutekereza ko buri wese abona ibyo yakoreye, mwirinde ingeso mbi yo gukopera kandi mukore mutuje mushyize umutima hamwe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, agira abana inama mbere y’uko bakora ibizamini

Abajijwe n’itangazamakuru impamvu y’umubare munini w’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ugereranyije n’abakoze umwaka ushize aho ikizamini cyitabiriwe n’abanyeshuri 237181, Dr Munyakazi yavuze ko byaturutse ku bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye bw’inzego zinyuranye na Minisiteri y’uburezi mu kugarura mu ishuri abana bari bararitaye aho kuguma mu muhanda, bityo hasigara ikibazo kijyanye n’ibikorwaremezo bigomba kubakwa ngo hatabaho ubucucike bw’abanyeshuri.

Ati “Ikibazo cya mbere twabanje gukemura ni ugukura abana mu muhanda bari barataye ishuri bakarisubiramo, ikibazo kigasigara ari icya minisiteri cyo kubashakira aho bigira, ni muri urwo rwego rero turimo kongera ibikorwaremezo by’amashuri ngo hatabaho ubucucike kuko abana bagarutse mu ishuri ari benshi.”

Aha, Dr Munyakazi aratanga impapuro z’ibizamini ku banyeshuri bageze mu byicaro byabo. Ifoto/ Mugisha Benigne

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yasabye abarezi bakwiye kumenya ko umusaruro w’abanyeshuri ari wo uzapimirwaho icyo bakoze, abasaba ko bakwiye kunoza umurimo bakora kugira ngo bazabone umusaruro mwiza mu byo bakoze.

Ati “Umusaruro w’abanyeshuri ni cyo gipimo tuzapimiraho mwarimu, Ni ngombwa ko bashyiraho umwete n’imbaraga mu murimo wabo wo kurera kugira ngo ibyo bakora bigaragarire Bose.”

Yasabye ababyeyi gutegereza umusaruro abana bazazana, ariko hagati aha bakabafasha mu buryo bwo kubaba hafi no kubaha umwanya wo kuruhuka no gusubiramo amasomo.

Yagize ati “Ababyeyi twabasaba ko bakwita ku musaruro abana babona, basanga ari mwiza bakamenya ko igipimo cyawo ari abarimu babigishije, bakabashimira, waba ari mubi na bwo bakegera abarimu bakababaza icyaba cyarabiteye, bityo bagafatana ingamba zo kuwuzamura.”

Abanyeshuri bakoreye ibizamini ku ishuri ribanza rya Kacyiru ni 507, harimo abakobwa 249 n’abahungu 298 baturuka mu mashuri 4 yo mu Murenge wa Kacyiru ariyo ishuri ribanza rya Kacyiru ya I, Ishuri rya Horizon, Ishuri rya SOS n’ishuri rya Littes Gems.

Dr Munyakazi arafatanya n’abarezi gusuzuma ko abanyeshuri batinjirana impapuro mu mifuka y’imyenda bambaye Kandi bitewe. Ifoto/Mugisha Benigne

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.