Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Abanyeshuri batangiranye ingamba nshya muri uyu mwaka w’amashuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 22, 2018

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basoje ibiruhuko batangaza ko uyu mwaka w’amashuri wa 2018 bawutangiranye ingamba nshya, biyemeza kwitwara neza no gutsinda kurusha uko byagenze umwaka ushize.

Abanyeshuri bagiye ku ishuri bafite ingamba zo gutsinda kurusha uko byari bisanzwe

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bari baherereye muri gare ya Muhanga n’iya Nyabugogo, bemeza ko ingamba bihaye bazitangiranye intego yo kudakerererwa ku ishuri, dore ko bagendeye igihe gihuje neza n’ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri  Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara.

Munganyinka Solange wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kigeme ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, ubwo Imvaho Nshya yamusangaga muri Gare ya Muhanga, yari yitwaje ibikapu, valise, Matola n’indobo, ubona ko koko agiye ku ishuri.

Yagize ati “Nsubiye ku ishuri nyuma y’ibiruhuko by’amezi abiri ndi mu rugo, ngiye mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima, mfite ingamba nshya zo gutsinda neza muri uyu mwaka kugira ngo nzinjire mu mwaka wa gatandatu niteguye neza ikizamini cya Leta.”

Munganyinka avuga ko kwitegura ibizamini bya Leta bikorwa kare umunyeshuri atsinda amasomo  yo mu myaka ibanziriza uwo azakoramo ibizamini, dore ko usanga ibyo yize mu myaka itatu yose umunyeshuri abibazwaho.

Yandagiye Samson na we ni umunyeshuri wari waje gutega imodoka  ajya kwiga mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette rw’i Save, mu Karere ka Gisagara. Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya ku ngamba afitiye uyu mwaka, yavuze ko nta zindi ngamba uretse kwiga, akunguka ubumenyi agashimisha n’ababyeyi baba bamuhaye byose ngo azige neza.

Ati “Ingamba mfitiye uyu mwaka ni ukugira ikinyabupfura, kwiga neza no gutsinda nirinda kurangara. Ababyeyi baba bakoze ibishoboka ngo nige, ngomba rero kubahesha ishema haba mu myitwarire, mu buhanga buganisha ku nsinzi nkazacyura amanota meza”.

Iriza Ange Nelly na we ni umunyeshuri wiga mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Stella Matutina, mu Karere ka Rulindo. Yatangarije Imvaho Nshya, ko  uyu mwaka mushya w’amashuri awufitiye ingamba nshya.

Yagize ati “Ntangiye umwaka w’amashuri mushya mfite ingamba zo gutsinda mu ishuri, ngiye gutangira umwaka wa gatatu w’ikiciro rusange, ni umwaka ngomba gukoramo ikizamini cya Leta, mfite ingamba zo kwiga neza, nirinda uburangare ngamije gutsinda amasomo yose no gucyura indangamanota nziza. Mfite kandi ingamba zo gutsindira ikizamini cya Leta mu kiciro cya mbere (Division I).”

Abajijwe aho akura ikizere cyo gutsinda neza ikizamini cya Leta akaza mu kiciro cya mbere cy’amanota, Iriza yagize ati “ Ubushobozi ndabufite, abarimu b’abahanga ni bo batwigisha, ndetse n’umuhate wo kubigeraho ndawufite, hamwe no gusenga nzabigeraho nta kabuza.”

Si abanyeshuri gusa bari muri gare gutega, kuko n’abarimu wabonaga bakereye gusubira ku mashuri. Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko itangira ry’amashuri ritareba gusa abanyeshuri, ahubwo rireba n’abarezi.

Mvano Gered ni umwe mu bigisha mu ishuri ryisumbuye rya Bulinga, atangaza ko iki ari igihe cy’itangira ry’amashuri ku banyeshuri n’abarezi, kuko nta bwo umunyeshuri yabaho umurezi adahari, ndetse n’umurezi ntiyakwitwa umurezi adafite uwo arera.

Avuga rero ko  mu barezi naho harimo abakorera kure y’ingo zabo, ibiruhuko byagera bagataha, byasoza bagasubira ku kazi.

Nk’umurezi ngo nawe afite ingamba zo gutanga ubumenyi bwose afite ku banyeshuri yigisha kugira ngo bazatsinde neza, anashimangira ko abanyeshuri n’abarezi buzuzanya kugira ngo insinzi igerweho.

Abajijwe ku cyo atekereza ku ireme ry’uburezi  abarezi basabwa kugeraho kugira ngo ibyo bigisha bizagirire umumaro abanyeshuri cyane ku isoko ry’umurimo, Mvano yavuze ko integanyanyigisho nshya bakoresha muri iki gihe izatuma bagera ku ireme ry’uburezi, kuko iha umunyeshuri umwanya uhagije wo gutekereza no kwivumburira binyuze mu bushakashatsi bwe ku giti ke.

Yemeza ko Minisiteri y’Uburezi maze kubahugura mu gukoresha iyi nteganyanyigisho nshya, ndetse ko banakubutse mu mahugurwa ajyanye n’ibazwa ryayo, dore ko uyu mwaka w’amashuri wa 2018 ari bwo izatangira kubazwaho mu bizamini bya Leta.

Minisiteri y’Uburezi yakunze gutangaza amahugurwa y’abarimu muri gahunda zinyuranye z’uburezi harimo n’integanyanyigisho nshya, nk’uko byakunze kugarukwaho na Nzitabakuze Claudien ushinzwe imicungire y’abarimu mu Kigo cy’igihugu cy’uburezi REB.