Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abanyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside bibongerera ubumenyi bwo kuyirwanya

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 1, 2018

Bamwe mu banyeshuri bibumbiye mu ishyirahamwe rigamije amahoro “Peace Club” ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Muhanga na Kamonyi batangarije Imvaho Nshya ko nyuma yo kwigishwa no gusobanurirwa amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, barushijeho kumva neza amateka y’igihugu cyabo n’ububi bw’amacakubiri mu bantu.

Bamwe mu banyeshuri bo ku bigo byo mu karere ka Muhanga na Kamonyi basuye urwibutso rwa Gisozi bashyiraho indabo bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto James R)

Bamwe mu bo Imvaho Nshya yasanze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, tariki ya 27 Gashyantare 2018, bavuze ko barushijeho kumva neza amateka y’u Rwanda biga mu ishuri n’igitera Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyigena Samuel wiga ku kigo Padiri VJEKO Center, cyo mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, kimwe mu bigo biriho ishyirahamwe Peace Club ry’umuryango wa Gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye (CARSA). Yagize ati “Ni ubwa mbere mpageze, nkurikije ibyo nabonye, mbonye abantu baragiye baziza abandi ubusa, babahora uko baremwe.”

Mugenzi we Habimana Moise biga ku kigo kimwe, yagize ati “Jenoside ni igikorwa kibi cyateguwe na mbere hose, cyo gukuraho ubwoko bw’Abatutsi mu Rwanda, twaje kureba ayo mateka no kwiga.

Aratuma narwanya iby’ivangura, kuko ahanini ni ho Jenoside yaturutse, twese turi Abanyarwanda. Umuryango wa CARSA wajyaga utwigisha ibijyanye n’amahoro, gufashanya no kwirinda amacakubiri; batwigishaga amateka ya Jenoside na Jenoside icyo ari cyo none batuzanye kutwereka n’amateka yayo hano ku rwibutso.

Nungutse ibintu byinshi; nabonye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, amafoto abigaragaza n’ibikoresho byakoreshwaga. Abantu babikoze sinzi uko babaga batekereza.”

Yamukujije Beatrice wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Kinyinya, yagize ati “Nasanze abayobozi b’icyo gihe baragiye bashyira ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage bituma babacamo amacakubiri. Nzasigasira ibyagezweho, nirinda amacakubiri n’ibindi byatuma nka twe b’urubyiruko twubaka ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye (CARSA) wazanye abo bana gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Mbonyingabo Christophe yagize ati “Twifuzaga ko urubyiruko ruvuka ubu ntibari bahari mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ni urubyiruko rwiga amateka yayo. Kubera guhuza ababyeyi babo twaje gusanga ko ari ngombwa ko n’abana tubinjiza muri urwo rugendo kugira ngo tubafashe gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside nibamara kuyasobanukirwa banamenye impamvu dukeneye kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse, ariko banarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kuko igihari no mu rubyiruko.”

Yakomeje avuga ko muri uno mwaka biteguye kuzana abayobozi b’ibigo n’abarezi bose hamwe 540 n’abana barenga 1000 bavuye mu bigo 30.

Umwe mu barimu bigisha ku bigo biriho abanyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi baturutseho, Nsanzumuhire Ephrem, yavuze ko basanzwe babigisha amateka ya Jenoside mu masomo yo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu ariko biba byiza iyo umwana yigereye ahari amateka ya Jenoside akagira n’ibindi abonesha amaso biranga amateka.