23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bwo kubona ibitabo batavuye aho bari

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-03-2020 saa 13:35:34
Gusoma bituma umuntu yiyungura ubumenyi

Muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Corona, abanyeshuri n’abandi bantu bakenera ibitabo byo gusoma kimwe n’iby’amasomo, bashyiriweho uburyo bwo kubibona mu buryo bw’ikoranabuha bikabagezwa batavuye aho bari.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’inzu y’ibitabo izwi ku izina rya Arise Education, Madamu Mutesi Gasana,  asobanura impamvu bashyizeho uburyo bwo kwegereza ibitabo abanyeshuri n’abasomyi batarinze kuva aho bari.

Yagize ati “Muri ibi bihe igihugu cyacu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kandi abanyeshuri bakaba bari mu biruhuko bakazabivamo bakora ibizamini, byabaye ngombwa ko dushaka uburyo abantu bagerwaho n’ibitabo batavuye aho bari uretse kubireba mu buryo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga www.ibitabo.com bagahitamo ibyo bakeneye bakatubwira aho twabibagereza nyuma yo kwishyura ikiguza cy’igitabo.”

Mutesi avuga ko iyi gahunda bayitekerejeho muri ibi bihe abantu batabasha kuva aho bari ngo bagendagende kuko bagomba kubahiriza amabwiriza n’ingamba byafashwe na Leta muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo ariko ngo no mu bihe bisanzwe nyuma y’iki cyorezo iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo kugeza ibitabo ku banyeshuri n’abasomyi baherereye hanze y’Umujyi wa Kigali.

Avuga ko iyi gahunda izakomeza bageza ibitabo ku babikeneye bari mu turere tunyuranye tw’igihugu kugira ngo nabo bibagereho batarinze kuva aho bari bajya kubishaka I Kigali.

Mutesi avuga ko ibitabo bafite ari iby’amasomo y’abanyeshuri biga kuva mu kiciro cy’inshuke kugeza ku biga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye n’ibikenerwa n’abasomyi banyuranye .

Avuga ko ibitabo bafite ari iby’amasomo yose kandi bikaba biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza.

Mutesi kandi avuga ko iyi gahunda ije isanga gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’ubukangurambaga bw’umwaka wose gushishikariza Abanyarwanda gusoma no kwandika.

Ati “Iyi gahunda irajyana n’ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo natwe turimo mu gushimangira gahunda Leta yatangije yo gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kubishishikariza abana kuva bakiri bato.”

Ababyeyi basanga iyi gahunda yo kubagezaho ibitabo yafasha abana kubona ibitabo bifashisha muri iki gihe bari mu rugo mu rwego rwo kwigira no gutegura ibizamini bazakora basubiyeyo.

Ibitabo byo mu mashuri y’inshuke nabyo biraboneka

Umumararungu Angele ni umubyeyi wo mu Karere ka Muhanga avuga ko iyi gahunda yabafasha kubonera abana babo ibitabo byo kwigiramo amasomo mu rwego rwo kwitegura ibizamini bazakora basibiye ku mashuri.

Ati “Iyi gahunda ikozwe neza tukabasha kugezwaho ibitabo byafasha abana bacu gusubiramo amasomo yabo neza no kubona ibitabo byo gusoma mu gihe bari mu rugo.”

Murengera Vivens nawe ni umubyeyi avuga ko muri iki gihe n’abantu bakuru bakeneye ibitabo byo gusoma bibahuza muri iki gihe igihugu kiriimo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, aho abantu basabwa kuguma mu ngo.

Ati “Uretse n’abanyeshuri natwe abakuru dukeneye ibyo dusoma muri ibi bihe dusabwa kuguma mu ngo, dukeneye ibiduhuza n’ibidufasha kuruhuka, kuko n’ubwo dukorera mu ngo zacu ariko tunakenera n’ibyo dusoma bidufasha kuruhuka.”

Avuga rero ko iyi gahunda iziye igihe kuko yafasha abantu kubona ibyo basoma no kubonera abana ibitabo by’amasomo bibafasha gutegura ibizamini bazakora bavuye muri ibi bihe igihugu kirimo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy”igihugu cy’uburezi ( REB), Dr Ndayambaje Irenee ubwo abanyeshuri bacyurwaga bavanwa ku mashuri mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya Corono, mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yasabye ababyeyi gufasha abana gusubiramo amasomo yabo muri ibi biruhuko no kubaba hafi kugira ngo bategure ibizamini bazakora mu gihe bazaba basubiye mu mashuri.

Yagize ati “Ababyeyi barasabwa gufasha abana muri ibi biruhuko gusubira mu masomo yabo, kubaba hafi kugira ngo bategure ibizamini bazakora basubiye ku mashuri.”

Dr Ndayambaje kandi yasabye abanyeshuri bagiye mu rugo kwiga no kuguma mu ngo birinda gusohoka mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus , ahubwo ngo bagafata umwanya wo kwiga no kuguma mu rugo, bikaba bibaye amahire rero kuko babonye n’aho babona ibitabo byo kwigiramo batavuye aho abari.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.