Abanyeshuri bashaka kwiga hanze bashyizwe igorora na Interstudy&Travel Ventures Ltd

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 09-07-2019 saa 08:20:30
Simba Peter uhagarariye Interstudy&Travel Ventures Ltd

Uko iminsi igenda indi igataha ni ko inyota y’urubyiruko n’abakuze muri rusange igenda yiyongera. Haba mu kwiteza imbere cyangwa gukarishya ubumenyi bityo ugasanga habaye imbogamizi z’aho bari kuko usanga kenshi ibyo bashaka kwiga no kuminuzamo biri kure yabo.

Ni muri urwo rwego abashaka kwiga hanze bashyizwe igorora n’ikigo Interstudy&Travel Ventures Ltd gifite uburambe mu gufasha abanyeshuri kwiga hanze, kikaba cyongereye imbaraga mu gufasha abantu bose bashaka kwiga hanze y’u Rwanda kandi mu byiciro bitandukanye.

Interstudy&Travel Ventures Ltd isanzwe ifasha abantu batandukanye bashaka kwiga hanze, aho imaze gufasha abantu batandukanye kujya kwiga nko muri Ukraine bizakazakomereza n’ahandi.

Kuri ubu icyo kigo giherereye mu mujyi wa Kigali, cyagiranye amasezerano na za kaminuza zitandukanye kandi zikomeye zo mu gihugu cya Ukraine aho ushobora kwiga amasomo anyuranye muri izo kaminuza.

Umuvugizi akaba n’umuyobozi wa Interstudy&Travel Ventures Ltd, Simba Peter yavuze ko aya masezerano bafitanye na Ukraine azafasha abanyarwanda kwiga bakaminuza mu byiciro bitandukanye. Yagize ati:“Aya masezerano azafasha abantu bose cyane cyane urubyiruko kwongera ubumenyi mu byo bashaka kwiga haba muri kaminuza cyangwa Masters (icyiciro cya gatatu cya kaminuza).”

Akomeza avuga ko aya masezerano bafitanye n’igihugu cya Ukraine azafasha abanyarwanda bose muri rusange yaba urubyiruko n’abakuze bashaka kuminuza no kunononsora ibyo bize, ndetse biteganijwe ko hari izindi porogaramu zitandukanye zo gushakira imirimo abanyarwanda zizatangizwa mu gihe cya vuba.

Kagoyire Esther umwe mu rubyiruko twaganiriye yavuze ibi, ari amahirwe kuko bizabafasha kwongera ubumenyi ndetse ibyo bazakura mu masomo atandukanye kubazahitamo kwigirayo, azabafasha gukomeza kubaka igihugu bijyanye nubumenyi bahavomye.

Simba Peter uhagarariye Interstudy&Travel Ventures Ltd

Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi, kumva ibijyanye no kujya kwiga hanze

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

4 Comments on “Abanyeshuri bashaka kwiga hanze bashyizwe igorora na Interstudy&Travel Ventures Ltd”

    1. Ahhh
      mudukorere indi nkuru icukumbuye mutubwire uburyo icyo kigo gifasha abantu kwiga hanze kd na ma faculty batangamo scholarship!

      Imvaho nshya
      turabakunda

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.