Abanyeshuri  basaga ibihumbi 171 batangiye ibizamini bya Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-11-2019 saa 13:19:06
Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye

Abanyeshuri 171 223 batangiye ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye  n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta, umuhango watangirijwe mu Rwunge rw’amashuri (Indatwa) rwa Butare.

Imibare itangwa n’Ikigo k’igihugu cy’uburezi  (REB) igaragaza ko  abakora  ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari  119.932 naho abakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ari 51.291.

Atangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yasabye abanyeshuri bakora ibizamini kwitonda bagakora neza, aho yizera ko babitsinda kuko bateguwe neza.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo tubahe umugisha, twarabateguye bihagije mu masomo mukora kongeraho umugisha wa kibyeyi, ndabizi ko nta kintu na kimwe cyababuza gutsinda iki kizamini.”

Dr Munyakazi yabwiye abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (Indatwa), ko urufunguzo rwo gutsinda ibizamini bya Leta ruri mu biganza byabo, abasaba kurukoresha neza kuko ngo ari bo ahazaza h’igihugu.

Ati “Urufunguzo rwo gutsinda ibizamini ruri mu biganza byanyu, murukoreshe neza mufungura amahirwe ari imbere, mwibuke kandi ko ari mwebwe ahazaza h’iki gihugu.”

Nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na REB, umubare w’abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange wiyongereyeho abasaga ibihumbi 20 kuko umwaka wa 2018 ibizamini bya Leta byari byitabiriwe n’abanyeshuri 99 898.

Abitabiriye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye biyongereyeho abagera ku 5.267 kuko umwaka ushize wa 2018 bari 46.024 kuri ubu mu mwaka wa 2019 bakaba bitabiriye ari 51 291.

Uko umubare w’abanyeshuri wiyongereye ni nako uwa santere z’ibizamini wiyongereye, aho umwaka ushize wa 2018 abanyeshuri bari bakoreye ibizamini bya Leta kuri santere 469 mu bizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange muri uyu mwaka wa 2019 bakaba bakoreye muri santere 489, ziyongereyeho 20.

Santere zikorerwamo ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye zo zagabanyutseho izigera kuri 6, kuko umwaka ushize wa 2018 abanyeshuri bari bakoreye muri santere 395 naho muri uyu mwaka wa 2019 bakoreye uri santere 389.

Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bizasozwa tariki ya 19 Ugushyingo ku banyeshuri biga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye naho abakora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye bazasoza ibizamini tariki ya 21 Ugushyingo 2019.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.