Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abanyeshuri basaga 400 bararushanwa ku mutekano w’ikoranabuhanga

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 11, 2018

Itsinda rigizwe n’abanyeshuri basaga 400 biga ikoranabuhanga baturutse muri za kaminuza zose mu gihugu no mu yandi mashuri makuru, bari mu marushanwa ku birebana n’uburyo bushya bugamije kurwanya no gutanga umusanzu wabo ku gihugu mu kugaragaza abanyabyaha bashobora kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abazaba aba mbere muri ayo marushanwa bazahabwa ibihembo.

Umuyobozi w’Ikigo RISA Muhizi Innocent (Foto Twagira W.)

Umuyobozi w’Ikigo RISA (Rwanda Information Society Authority) Bagamba Muhizi Innocent, yavuze ko hakozwe inama igamije gutangiza amarushanwa azagaragaza abahanga bafite udushya mu ikoranabuhanga bashobora gufasha igihugu,  ku birebana no kumenya uburyo bugezwego bwo gutahura abakoresha ikoranabuhanga mu bibazo by’ubujura n’umutekano w’amakuru.

Ati: “Aba ni abanyeshuri bafite byinshi bashobora kudufashamo cyane ko umutekano w’ikoranabuhanga bihora ari ibintu bishya kandi bigezweho kuko bahora mu bushakashatsi. Ubu rero muri aya marushanwa turimo gukangurira abantu by’umwihariko urubyiruko, no kubaka ubushobozi bwabo kugira ngo abe ari bo bazaba bafite ubumenyi bwihariye mu minsi iri imbere mu buhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kugira ngo abe ari bo bazatuma  nk’igihugu tugira amakuru yizewe, haba mu bikorwa by’ubucuruzi, mu nzego za Leta, twizere ko dukorera ahantu hadafite ibibazo by’umutekano muke mu ikoranabuhanga, kuko umuntu ashobora gukoresha umubare w’ibanga yabonye mu buryo ubwo ari bwo bwose, agateza ikibazo”.

Umuyobozi w’Ikigo Silencic kizobereye mu ikoranabuhanga  kizatanga ibyo bihembo Dr Almerindo Grazian, avuga ko nyuma y’aya marushanwa bizatuma igihugu  cyunguka amahirwe yo kumenya uburyo bwo kurinda amakuru mu nzego zitandukanye za Leta n’ahandi mu bikorera. Avuga ko kugeza ubu aho amarushanwa nk’aya amaze gutegurwa mu bihugu 7 birimo ibyo muri Leta z’Abarabu bimaze gutanga umusaruro kuko bituma abantu bamenya uburyo bitwara mu gihe cyo gukoresha mudasobwa, itumanaho risanzwe ndetse no mu bucuruzi.