Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abanyeshuri barenga ibihumbi 145 batangiye ibizamini bya Leta

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-11-2018 saa 15:11:57
Dr. Munyakazi Isaac atangiza ibizamini bisoza ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kicukiro mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro (Foto Mutungirehe S)

Abanyeshuri 145.950 batangiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) n’ibisoza amashuri y’ubumenyingiro n’imyuga

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac yavuze ko imibare y’abakandida b’ibizamini yiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.

Ati “Abana bagiye gukora ibizamini bariteguye; imibare yarazamutse ugereranyije n’umwaka washize. Ibyo bikomeze kudushimisha ko ubwitabire bukomeza kuba bwiza.”

Avuga ko “by’umwihariko aba bana twabagiriye inama ko ibizamini bagiye gukora ari byo bibaha ikerekezo igihugu gishaka kubaganishamo. Twafashe gahunda ko abana tuzaha imyanya ariko bagahabwa n’amahirwe ari abana bazaba bahisemo kwiga ibyitwa STEM (Ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare n’ubuhanga mu by’ubwubatsi) ariko tukanongeraho n’ubwarimu kuko dukeneye ko abana bazatwigishiriza dutangira kubashakira muri aba, kandi tukabavana muri ba bana batsinze neza, tukabahereheza kugeza mu kiciro kisumbuye, kaminuza akaba ari ba bandi bazagaruka bakaturerera mu buryo bw’intangarugero.”

Dr. Munyakazi Isaac atangiza ibizamini bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro (Foto Mutungirehe S)

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro, ahatangirijwe ibizamini bisoza ikiciro rusange, hakoreye abakandida 583 barimo abakobwa 299 n’abahungu 284, bakoreye mu byumba 23 baturutse mu bigo bitandatu ari byo G.S Kicukiro bahasanzwe, G.S. Gatenga I , APADE, G.S. Murambi, G.S. Muyange na Authentic.

Ku rwego rw’igihugu, abanyeshuri ibihumbi 99.288 ni bo bakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange, barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45.094; mu gihe umwaka ushize hakoze 98 268 bose hamwe.

Mu kiciro gisoza amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 46.668 barimo abakobwa 26 097 umubare umwe na basaza babo, umwaka ushize hakoze 23.536.

Mu gihugu hose ibizamini byose bitarimo iby’ubumenyingiro byakorewe ku masite 243.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.