Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abanyeshuri ba UR bazongererwa ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 21-10-2021 saa 05:35:39
AIESEC irateganya gutangira guhugura abanyeshuri 300 ba Kaminuza y'u Rwanda bakongererwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo kimwe no kwihangira-umurimo (Foto Nyiraneza J.)

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda biciye muri gahunda igiye gutangizwa n’Umuryango Mpuzamahanga ufasha urubyiruko kuzamura ubushobozi bwarwo, bagiye gufashwa kubona ubumenyi bukenerwa ku isoko ry’umurimo no kwihangira umurimo.

Binyuze muri gahunda igiye gutangizwa n’uwo Muryango ishami ry’u Rwanda AIESEC Rwanda, yiswe Ikiraro “The Bridge Program”, abanyeshuri biga mu myaka isoza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bazajya bahabwa amahugurwa amara umwaka yitezweho kubafasha kwihangira umurimo ndetse no kunoza akazi ku isoko ry’umurimo

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku italiki ya 20 Ukwakira 2021, ku cyicaro cya UR i Gikondo, Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik yatangaje ko bagiye kongerera abanyeshuri ba Kaminuza ubumenyi bujyanye no kwihangira umurimo ndetse n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Dushaka gufasha abanyeshuri mu bigendanye n’amahugurwa ndetse no kubafasha gushyira mu bikorwa bwa bumenyi tuba twabahaye bwiyongera ku byo bize. Abanyeshuri bazajya baba bari mu byiciro bibiri, abakeneye gukorera abandi ndetse n’abifuza kwikorera ku giti cyabo. Impamvu twatekereje iyi gahunda ni uburyo ubushomeri bukomeje kwiyongera mu banyeshuri barangiza za Kaminuza, rero twatekereje uburyo twabahuza n’abantu haba mu buryo bw’inama kugira ngo na bo bagire aho bagera.”

Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza y’abanyeshuri, Elias Kiyaga, yashimangiye ko iyo gahunda izazamura ubushobozi bw’abanyeshuri cyane cyane ku isoko ry’umuriro.

Ati: “AIESEC isanzwe idufasha mu guhugura abanyeshuri, kubashakira aho bakorera imenyerezamwuga kugira ngo bajye ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bujyanye n’isoko bajyaho barangije amashuri, hari kandi no kubashakira akazi.”

Yakomeje avuga ko kwiga umuntu akabona impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi bidahagije byonyine.

Ati: “Kera twarigaga ngo tubone impamyabumenyi tukirengagiza twa tuntu dukenewe hanze, wasangaga hari ugenda agiye gusaba akazi ariko kwisobanura bikamunanira. Iyi gahunda rero igiye kubafasha kugira ibindi bintu birenga kuri ya mpamyabumenyi baba bakoreye.”

Umutoniwase Brenda ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga, ashima iyi gahunda ya AIESEC Rwanda akanasobanura ko izabafasha gushyira mu ngiro ibyo biga mu magambo.

Ati: “Iyi gahunda ni nziza kuko ije kuvanaho icyuho cyari gihari, twigaga akenshi mu magambo gusa ariko iyi gahunda izadufasha kuzamura urwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo twize. Ibi bizadufasha guhaza isoko ry’umurimo kandi tujyaneyo ubumenyi buhagije, aya ni amahirwe ku banyeshuri kandi tuzayabyaza umusaruro.”

Aha ni mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto Nyiraneza J.)

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizagirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo urwego rw’inganda, Equity Bank n’abandi.

Dianah Mukundwa, ukuriye ishoramari akaba anashinzwe umusaruro w’ibikorwa muri Equity Bank, avuga ko bashimye iyi gahunda kandi ko bazafasha AIESEC Rwanda kwigisha abanyeshuri mu bijyanye n’ubucuruzi kimwe no gucunga ifaranga.

Yagize ati: “AIESEC ni umuryango w’urubyiruko kandi natwe turwisangamo. Tuzabafasha mu guhugura aba banyeshuri mu bijyanye no gucunga ifaranga ndetse no kwihangira umurimo kubazahitamo kwiga uburyo bakikorera ku giti cyabo, ibi ni ukugira ngo bagire ubumenyi nkenerwa aho bazajya mu kazi cyangwa bagiye kwikorera.”

Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza y’abanyeshuri, Kiyaga, yavuze ko hakiri imbogamizi y’uko iyo gahunda itaragera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase yavuze ko ku ikubitiro iyi gahunda ya “The Bridge Program” izatangirana abanyeshuri 300 bazahugurwa.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.