Abanyeshuri ba New York basobanuriwe Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 20-01-2019 saa 17:19:38
Aba ni bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya New York basuye CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasobanuriye itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya New York uburyo bwo kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu burezi.

Bayobowe n’umwarimu wabo Prof Trahan Jennifer basuye CNLG mu rwego rw’amasomo baje kwigira mu Rwanda, bityo banasobanurirwa imwe mu nzira zo kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside babinyunjje ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyeshuri baje ni abo amasomo yabo yibanda cyane cyane ku mibanire mpuzamahanga, iterambere, umutekano n’uburenganzira bwa muntu (international relations, development, security and human rights), bakaba bifuza gusobanukirwa byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya 1994.

Ikiganiro bahawe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri CNLG, Dr Gasanabo Jean Damascene, kibanze ku kamaro CNLG ifitiye umuryango nyarwanda.

Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi bya CNLG, birimo: kwibuka no gukumira Jenoside, gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside, kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside no gukora ubushakashatsi ndetse no kubika inyandiko z’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo.

Abaganiriza ku bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira kuva muri Mata 2019, abo banyeshuri babashije gusobanukirwa neza akamaro ko Kwibuka ndetse no kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo yarufashije gutera imbere.

Abo banyeshuri kandi bahigiye amateka ya mbere y’ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni ndetse yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe kandi uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingamba rwashyizeho mu gushyigikira ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere rirambye, agaragaza ariko ko hakiri imbogamizi.

Ati: “Haracyari imbogamizi ziterwa n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ipfobya n’ihakana ryayo, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Yifashishije ingero, Dr Gasanabo yagaragaje ko abakora bene ibyo byaha bagaragara mu ngeri zose, haba abanyamakuru, abarimu, ndetse n’abantu basanzwe.

Ati: “Ibyo bikomeza kugira ingaruka zikomeye ku barokotse Jenoside, bibatera ihungabana ridakira ndetse no gukomeza gushishikariza abantu gukora Jenoside.”

Mu bindi byaganiriweho harimo uburyo n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira Jenoside ndetse n’akamaro k’uburezi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mbere y’uko atanga umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo, Dr Gasanabo yashoje ikiganiro asangiza abagikurikiye imishinga myiza y’ahazaza h’u Rwanda iberewe ku isonga na Vision 2020, Vision 2050 ndetse na gahunda y’igihugu igamije impinduka.

Abo banyeshuri bagaragaje ko icyo kiganiro cyababereye urubuga rwo gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko u Rwanda ruhagaze uyu munsi.

CNLG irashimira abo banyeshuri n’umwarimu wabo wabaherekeje, ku biganiro byiza bagiranye ndetse bizera ko bazakomeza gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba ni bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya New York basuye CNLG

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.