Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyeshuri ba ILPD Nyanza bavanye isomo ku Rwibutso rwa Kigali ryo gukumira Jenoside

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 5, 2018

Itsinda ryihariye ry’abanyeshuri 89 biga mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) Nyanza biganjemo abanyamahanga ku kigero cya 95% baturuka mu bihugu 11 bitandukanye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bahakura amasomo yo kuyikumira.

Abanyeshuri ba ILPD Nyanza bari gusobanurirwa amateka mabi yabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Foto Anselme S)

Umuyobozi mukuru w’iryo shuri ILPD Nyanza Dr Kayihura Muganga Didace, avuga ko nk’abanyeshuri b’abanyamategeko, kandi bigishwa kujya gushyira mu mwuga amategeko bize bagomba kumenya Jenoside uko zikorwa, zitegurwa, uburyo zakwirindwa n’amategeko azihana.

Akomeza avuga ko mu mategeko biga arimo na mpuzamahanga no guhana ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasira inyokomuntu nayo aba arimo bikaba bimwe mu mwihariko wabo.

Agira ati: Nk’uko mwabibonye bazenguruka urwibutso hari igice cyarwo kibigisha uburyo u Rwanda rwahanganye n’ingaruka za Jenoside harimo n’ibijyanye n’ubutabera. Ni yo mpamvu tubazana nk’aha kugira ngo mu byo biga, amategeko biga bagire ukuntu bahuza n’ingamba zifatwa n’ibihugu bitandukanye, kuko nubwo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rufite umwihariko ku Rwanda ariko rugaragaza Jenoside zabaye n’ahandi ku Isi n’uburyo ingamba zagiye zifatwa ku buryo bagira uruhare haba mu Rwanda n’ibihugu bakomokamo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Ikindi ni uko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kandi kuri bamwe bagenda babona urwango rututumba mu bihugu byabo bakanakeka ko byaganisha kuri Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi.

Sr Regina Ignatia, umunyeshuri wa ILPD Nyanza ukomoka mu gihugu cya Ghana, avuga ko nk’abanyeshuri bahawe amahirwe kugira ngo basure Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ngo bagaragarizwe uburyo Jenoside yakozwe mu Rwanda.

Sr Regina atangaza ko nyuma yo gusura urwo rwibutso agasobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu buryo bw’indengakamere, yihanganisha Abanyarwanda akabasaba guharanira kubaka amahoro.

Asaba abanyamadini mu Rwanda gukomeza kwigisha ubutumwa buharanira amahoro, bakigisha urubyiruko kwitandukanya n’ikibi cyabasubiza mu byahise, ahubwo bakareba icyabateza imbere.

Isaac Essien, umunyeshuri wa ILPD Nyanza ukomoka muri Ghana, avuga ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi akareba ubugome Jenoside yakoranywe, ahakuye isomo mu kugaragaza uruhare rwe mu kuyikumira kandi n’ibindi bihugu bigomba kwigiraho mu gukumira icyateza Jenoside.

Kubera iyo mpamvu Isaac ahakuye ubutumwa bwo gukangurira abandi gusura u Rwanda akanashima intambwe rwateye mu guhangana n’icyakongera gutuma Jenoside yongera ukundi, akanashima Perezida Paul Kagame uruhare yabigizemo.

Biel Boutros ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo, avuga ko akimara gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ubutumwa bwihariye atanga ari ubwo gukangurira abantu gusura u Rwanda nabo bakareba ibyabaye. Ikindi ni uko urwo ruzinduko rumuhaye gutekereza ibyabaye ku Rwanda ko ari byo bishobora kuba mu gihugu akomokamo cya Sudani y’Epfo.

Agira ati: “Ibyabaye ku Rwanda mu gihe cya Jenoside byabaye abantu babireba baricecekera ntibagira icyo bakora isomo n’uko bishobora kubaho muri Sudani y’Epfo abantu badahagurutse ngo babirwanye”.

Biel atangaza ko nyuma y’ibyabaye abanyarwanda babikuyemo amasomo menshi yabafasha guhangana n’icyabasubiza inyuma, agashima uruhare rw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame uruhare agira mu kohereza Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro kugira ngo ibyababayeho bitazagira ahandi biba.

Abanyeshuri ba ILPD bakomoka Ghana, Gambiya, Sudani y’Epfo, Uganda, Cameroun, Kenya, u Rwanda n’ibindi bihugu.