Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abanyeshuri ba CEPEM Rugarama basabye gufashwa kubona mudasobwa

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 7, 2018

Abanyeshuri bo ku ishuri ry’imyuga ryigenga rya CEPEM riherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, basabye ubuyobozi bw’Ikigo cyabo na Minisiteri y’Uburezi kuborohereza bakabona mudasobwa (laptop) zo kugera ku ikoranabuhanga bakazajya bazishyura mu bushobozi bafite buri gihembwe.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abanyeshuri ku ishuri ry ‘imyuga rya CEPEM birimo gufashwa kubona mudasonwa zo kugera ku ikoranabuhanga

Aba banyeshuri babitangaje ubwo ikigo cyabo cyasurwaga n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi, ziri mu bukangurambaga by’ikiciro cya kabiri ku ireme ry’uburezi, burimo gukora mu gihugu hose hasuzumwa ibikibangamiye ireme ry’uburezi n’uko ryagerwaho.

Ndatimana Olivier wiga mu mwaka wa gatandatu, mu by’ubwubatsi, yabajije ati “Mu bigo byinshi bagiye batanga za ‘Positivo’; nubwo hano dufite imashini nkeya ariko byaba byiza nk’uko bikorwa no mu bindi bigo na twe tuzibonye wenda ubuyobozi bugashyiraho uburyo abanyeshuri bazajya bazishyura, ku buryo buri wese yaba afite imashini ye kugira ngo   azamure urwego rwe mu ikoranabuhanga mu burezi bufite ireme”.

Ni ikifuzo cyakirijwe yombi na bangenzi be, kibaka na kimwe mu byafasha abanyeshuri kugera ku ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza aho abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga mu masomo yabo.

Kampire Phoebe, Ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugarama, yasabye intumwa za Minisiteri gukorera ubuvugizi abo bana, kimwe n’ibindi bigo byigisha imyuga bikabona uko ikoranabuhanga ryakimakazwa mu banyeshuri.

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’iki kigo cya CEPEM kuzageza icyo kifuzo mu nama ibahuza n’ababyeyi babo bana abagera ku 192 bakiga uko bashyigikira ikifuzo cy’abanyeshuri mu kugera ku ikoranabuhanga igihugu kifuza.

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi ziyobowe na Uwimana Delphine n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, Musabwa Eumene basabye umuyobozi w’ikigo Mutwarasuku Etienne kuzashyikiriza inama y’ababyeyi icyo kifuzo cy’abanyeshuri bakemeza bakegera ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, kibakafasha guhura na sosiyete itanga izo mudasobwa.

Umuyobozi w’Ikigo yabwiye Imvaho Nshya ko ikifuza abanyeshuri bafite ari kiza kandi biri mu nshingano z’ikigo n’ababyeyi gufasha abana kugera ku burezi bufite ireme.

Ati “Ni inshingano yacu ko twabaza abayobozi bireba inzira twanyuramo, mu nama izaba ku itariki ya 9 Kamena 2018 ihuza ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi ndumva iyo twayigira ingingo ikomeye kugira ngo twumve ko ababyeyi na bo babyumva bitaba ari ikifuzo cy’abana gusa”.

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi mu byo zakanguriye ikigo cya CEPEM gushyiramo imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi birimo no kongera umubare wa mudasobwa ikigo gifite zingana na 10, kandi zikagira icyumba kihariye cyazo no kongera ibitabo by’abanyeshuri kuko byagaragaye ko ari bike n’ubwo ari ishuri ry’imyuga.