Abanyeshuri 8 bagiye gukarishya ubwenge mu Bushinwa ku nkunga ya Huawei

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-11-2019 saa 12:21:30
Minisitiri Ingabire Paula azamuye ibendera ry'u Rwanda, yereka abanyeshuri uko bazahesha ishema u Rwanda mu Bushinwa aho bagiye kongera ubumenyi (Foto Mucyo R)

Abanyeshuri 8 bo muri kaminuza eshanu zo mu Rwanda bagiye kongera ubumenyi mu Bushinwa mu by’ikoranabuhanga butangwa n’ikigo Huawei muri gahunda gifitanye n’u Rwanda ya “Seeds for the Future” kuva mu 2017.

Umuhango wo gusezera kuri abo banyeshuri wabereye i Kigali habura amasaha make ngo burire indege bage gukarishya ubumenyi mu gushaka ibisubizo ku bibazo u Rwanda rufite mu by’ikoranabuhanga.

Aba banyeshuri basanzwe biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuganga n’ubumenyi, Kaminuza yigenga ya Kigali, UTB, INES Ruhengeri na ULK, bakaba bazamara ibyumweru bitatu mu kigo cya Huawei bongererwa ubumenyi ku bintu bitandukanye birimo n’itumanaho ririmo kugeragezwa rya interineti yo mu kiciro cya gatanu (5G).

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, itumanaho no guhanga udushya, Ingabire Paula, yabanje gushimira Guverinoma y’u Bushinwa ku mubano wihariye n’u Rwanda, ugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo n’ishoramari.

Yabwiye abo banyeshuri ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bagakoresha uburyo bushoboka umubare wabo uko ari umunani ukazatanga ibisubizo ku banyarwanda miriyoni umunani. Ati “Ndabinginze ntimuzateshe agaciro uyu mwanya mubonye kuko tubategerejeho kubyaza amahirwe mubonye inshuro ijana.”

Umujyanama mu by’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yavuze ko ikigo Huawei ari ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga, ku buryo umutungo wacyo ungana na 1/3 cy’ubukungu bw’Isi.

Yabibukije ko mu muco w’Abashinwa barangwa no gukora cyane bakagira igihe gito gishoboka cyo kuryama kugira ngo babe bageze aho bari uyu munsi, aho umuntu ukorera mu biro ushobora gusanga inyuma ye hari uburiri bituma aryama aho ntiyirirwe ataha mu rugo.

Umwe mu bagiye kongera ubumenyi muri Huawei, Iradukunda Karangwa Prosper, wiga muri INLAK, yagize ati “Umushinga wange ni uwo gufasha guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga, akamaro kabyo ni uko amafaranga atangwa mu ntoki agabanuka, bikazadufasha mu bintu bibiri, ari byo kongera mu bucuruzi amafaranga ava hanze ngo aze kuko ibicuruzwa byinshi bicuruzwa mu buryo bwo guhererekanya amafaranga, bizongera amafaranga ava hanze agurwa ibicuruzwa byo mu Rwanda. Ikindi biratuma abantu badakoresha amafaranga mu ntoki kuko iyo wishyuye ushobora kongera igiciro cya tike.”

Umutoni Solange, wiga UTB, yagize ati “Umushinga wange ni uwo gukora ubucuruzi bwo kuri interineti, aho umucuruzi ashobora guhura n’abakiriya be akoresheje interineti; tuzakora imbuga zihuza abacuruzi n’abaguzi. Bizagura amasoko ku bacuruzi, kuko hari igihe haba harimo imbogamizi z’urugendo umuguzi atinya rwo kugera ku mucuruzi, ubucuruzi bwo kuri interineti buragutse cyane ku buryo ushobora no gucuruza ku mukiriya mutari no mu gihugu kimwe.”

Iki ni ikiciro cya kabiri cy’umushinga wa Huawei witwa ‘Seeds for the Future’, aho mu kiciro cya mbere nabwo hagiye abanyeshuri umunani ubu bakaba baragarutse mu Rwanda bafite ubumenyi bwisumbuye mu by’ikoranabuhanga, bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, kandi usibye umwe ni we utarabona imirimo abandi bakora mu bigo bitandukanye mu Rwanda.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.