Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abanyeshuri 348 508 bafatira ifunguro ku ishuri, 34 971 bakarifatira iwabo

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:40:09
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ifunguro rya saa sita yunganirwa na Leta ku bufatanye n'ababyeyi

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri iragenda ifata intera nziza kuko abagera ku 348 508 bari kuri 86.2% babasha gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri naho abangana na 34 971 bari kuri 8.7% bo bakarifatira iwabo mu rugo.

Nk’uko bitangazwa n’Uwimbabazi Sylvie, umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe gahunda zihuriweho mu burezi, ngo abanyeshuri bose bagombye gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri ni 404 089, ariko ngo bose si ko barihafatira ku mpamvu z’ibibazo binyuranye.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ifunguro rya saa sita yunganirwa na Leta ku bufatanye n’ababyeyi

Yagize ati “Bamwe mu banyeshuri ntibafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku mpamvu z’uko bataha hafi, bitewe n’uko batuye hafi y’amashuri, hari n’abandi usanga bafite ibibazo by’uburwayi bagirwa inama n’abaganga z’amafunguro bakwiye gufata n’ayo badakwiye gufata.”

Uwimbabazi avuga ko iyi gahunda  yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita yashyizwe mu mashuri ari muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri 2014, mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, nyuma yo kubona ko abana biga muri iyi gahunda bahura n’imbogamizi mu gukurikirana amasomo ku mpamvu y’inzara kuko babaga batariye bitewe n’uko gutaha bakagaruka byari ikibazo.

Ati “Ubusanzwe gahunda ya Leta yo kunganira amafaranga ababyeyi batanga ngo atunge abana bigaga barara yari isanzweho, iyi y’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yaje gutekerezwaho nyuma imbogamizi zimaze kugaragara, ariko ubusanzwe Leta yari isanzwe yunganira abana biga mu bigo barara, iyi gahunda si iya vuba ahubwo yahindutseho gato kubera ko noneho yaje gufasha abana biga bataha.”

Yavuze ko nyuma y’uwo mwiherero gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yahise itangira, nyuma iza kugaragaramo imbogamizi z’uko abana basubira mu ishuri nta funguro babonye bitewe n’uko batatahaga, bityo bakiga basinzira.

Ati “Ni bwo mu nama y’umushyikirano ku nshuro ya 11, abayobozi bashyizeho umurongo iki kibazo kigomba gukemukiramo, basaba Minisiteri y’Uburezi kubinoza bafatanyije n’ababyeyi.”

Uwimbabazi avuga ko Minisiteri yahise ishakisha aho ikura ubushobozi bwo kunganira ababyeyi mu kugaburira abana babo, bityo itangira gutanga amafaranga 56 ku munsi kandi kuri buri mwana wiga muri iyi gahunda.

Ati “Kuri ubu Minisiteri y’Uburezi igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi aza yunganira ubushobozi ababyeyi baba bashyize muri iyi gahunda.”

Bamwe mu bashinzwe iyi gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita mu mashuri bemeza ko aya mafaranga ari make cyane.

Sacyega Jean de Dieu ni umucungamutungo w’Urwunge rw’amashuri rwa Kagugu Gatulika, yagize ati “Aya mafaranga 56 Leta igenera buri munyeshuri wo muri iyi gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ntahagije bitewe n’uko hari abanyeshuri batari bake baturuka mu miryango ikennye itabasha kubona uburyo bwo kwishyurira abana babo, bityo tukongeraho ayatangwa n’ababyeyi abana bose bakagaburirwa, ariko nyuma bahura n’ibibazo by’uko arangiye igihembwe kitararangira.”

Gusa uyu muyobozi yemeza ko n’ubwo bimeze bityo, ngo nta mwana n’umwe ugihezwa ku ifunguro rya saa sita ngo n’uko ababyeyi be badafite ubushobozi bwo kuyabona, ngo ahubwo bakora uko bashoboye bakabasaranganya ibihari. Amafaranga y’ifunguro rya saa sita yemezwa n’ababyeyi mu nama rusange, akaba ari hagati y’amafaranga 3000 na 5000 buri kwezi.

Ku bijyanye n’izi mbogamizi muri iyi gahunda, Uwimbabazi avuga ko ibi byose Minisiteri y’Uburezi ibizi, ariko ngo ubushobozi buhari akaba ari bwo na yo itanga, ariko hakazakomeza gushakishwa uburyo izi mbogamizi zavaho burundu gahunda igakomeza nta nkomyi.

MUGISHA BENIGNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.