Abanyereza imisoro bakajya kuyibika muri banki zo mu mahanga akabo kagiye gushoboka

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-03-2019 saa 08:44:45
Abanyamakuru basabwe kugira uruhare mu gusshishikariza abaturage gusora kuko kudasora bidindiza ubukungu bw'igihugu

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bw’ibigo bishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro mu bihugu by’Afurika, Mary Baine, avuga ko uburyo bwo guhanahana amakuru ku byerekeranye n’imisoro y’abaturage hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango byitezweho kuzagira impinduka nziza mu gufasha abaturage kujya bakurikirana uburyo ibagarukira.

mu rwego rwo gusubiza no kumara amatsiko abanyamakuru bitabiriye amahugurwa y’iminsi 3 yateguwe na ATAF hagamijwe kugaragaza akamaro k’umusoro nk’urufunguzo rw’ibanze mu iterambere ry’ibihugu.

Abo banyamakuru bifuje kumenya uburyo buriho cyangwa buteganywa mu gukurikirana abantu banyereza imisoro bakajya kubika amafaranga muri banki zo mu mahanga, niba guhitamo gukoresha ubwo buryo bitabangamira abandi baturage batanga umusoro ndetse n’uko inyungu zayo zibasha kubagarukira.

Baine avuga ko ATAF igira uruhare rwo gufasha ibigo by’imisoro n’amahoro gushyiraho uburyo bwo kumenya ayo makuru. Agira ati: “Ibyo bisigaye byoroshye kubera ko hasigaye hariho icyo bita ‘Country by country report’ nk’uburyo bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu ku buryo n’abaturage babimenyeshwa bakamenya ingano y’amafaranga abikwa hanze n’uburyo yagarurwa akubaka igihugu binyuze muri gahunda zishyirwaho harimo iyitwa (Exchange of information)”.

Baine atangaza ko ubwo buryo bumaze kubakwa mu bihugu by’ibinyamuryango bya ATAF nibura bukaba bumaze kwitabirwa n’ibigera kuri 16 mu bigera kuri 38 bakorana na byo.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imisoro n’amahoro y’imbere mu gihugu mu kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Kayigi Habiyambere Aimable, ashimangira ko hari ingaruka mbi zibaho mu gihe hari abantu bagaragaweho kunyereza umusoro.

Habiyambere anasanga ibikwiye nko ku Rwanda ari uko Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro gifatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’abikorera bagomba kujya bagaragariza Abanyarwanda amafaranga y’imisoro yinjiye n’uburyo yagiye akoreshwa.

Nk’uko abanyamakuru bitabiriye baba abo mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika babigarutseho mu kugaragaza uruhare rwabo binyuze mu matsinda, bizeye kuhakura ubumenyi mu bijyanye no gutara no gutangaza amakuru arebana n’imisoro kandi afasha abaturage.

Biyemeje kandi gufata iya mbere mu kwitabira gutanga umusoro, gushishikariza abaturage kujya basaba inyemezabuguzi kugira ngo bamwe mu bawunyereza bafatirwe ingamba.

Uretse uruhande rw’abanyamakuru, n’abakora mu bigo byinjiza imisoro n’amahoro basanga hagiye kuba ubufatanye bwimbitse hagati y’ibyo bigo byo muri Afurika cyane cyane mu bihugu by’ibinyamuryango bya ATAF.

Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ya ATAF basabwe kugira uruhare mu gushishikariza abaturage gusora kuko kudasora bidindiza ubukungu bw’igihugu

Afurika ihomba miriyari 50 z’Amadorari buri mwaka kubera inyerezwa ry’imisoro

Umuryango OCDE (Organisation for Economic Co-operation and Development) ugamije ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, uhamya ko Afurika ihomba miriyari 50 z’amadorari y’imisoro buri mwaka ku kubera inyerezwa ry’imisoro.

Marie Josee Garde, umuyobozi mukuru wa OCDE, yabivugiye mu nama ya 6 y’Umuryango Global Forum yabereye i Kigali mu mpera z’ukwezi gushize, aho yasabye ibihugu bigize uyu muryango gufatanyiriza hamwe ngo icyo kibazo gikemurwe

Yavuze ko mu gukemura iki kibazo ibihugu byagombye kugirana ubufatanye bushingiye ku guhanahana amakuru ku ishoramari rikorwa n’Abanyafurika ku yindi migabane kugira ngo ibihugu bakomokamo bibone imisoro.

Asanga ari ngombwa ko ibihugu bigize uyu muryango bikorera hamwe, kandi bigashyiraho imisoro ku rwego rungana, bityo bigasoresha abashoramari babyo.

Ati “Dukwiriye gushyiraho ingamba zo kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma imisoro inyerezwa kuko ari yo ifasha ibihugu n’imigabane kuzamura iterambere rya bo.”

Abakwepa imisoro mu Rwanda

Nkurunziza Emmanuel, ushinzwe politiki y’imisoro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), avuga ko hari abasoreshwa cyangwa abashoramari bakunze guhunga imisoro iri mu bihugu byabo bakajya gushora imari mu bindi bihugu bitagira imisoro cyangwa bifite imisoro iri hasi bagamije gukwepa imisoro y’iwabo.

Avuga ko no mu Rwanda iki kibazo cyagaragaye, bituma rugaragaza ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango kugira ngo na rwo rubashe kujya rubona amakuru ajyanye n’abasoreshwa mu bihugu.

Nkurunziza ati “Hari Abanyarwanda bafite amafaranga hanze y’igihugu, hari abo tuzi n’abo tutamenye, ntidushobora kumenya uko uwo mutungo ungana, muri uyu muryango rero ni ho dushobora kubimenyera, udufasha guhanahana amakuru y’abo bantu mu gihe turi abanyamuryango bawo.”

Nkurunziza avuga ko hari ibihugu bifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kudasoresha inshuro ebyiri, ayo masezerano u Rwanda ruyafitanye n’ibihugu 7 cyangwa 8, bivuze ko amakuru bayashakira muri ibyo bihugu gusa kuko ari byo bafitanye amasezerano, ibindi ngo ntibishobora kuyatanga.

Inkuru yabanje:

Abanyamakuru bahuguwe ku misoro, basabwa gukebura abaturage bayikwepa

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.