Abanyenganda bizeye ko ibikorerwa mu Rwanda biziyongera mu bwinshi no bwiza

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 27-05-2019 saa 14:44:31
Urubyiruko rudafite imirimo rurigishwa imyuga ngo rubashe kujya ku isoko ry'umurimo

Abafite inganda zikora imyenda mu Rwanda batangaza ko mu gihe kiri imbere ibikorerwa mu Rwanda biziyongera mu bwiza no mu bwinshi kubera ko Leta ikomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda n’Abanyarwanda bakaba bamaze kubikunda.

Mugabo Jerome ni umwe mu bayobozi b’inganda zikora imyenda mu Rwanda, avuga ko bishimiye imbaraga Leta ikomeje gushyira muri uru rwego rw’inganda kuko zizafasha kugabanya igiciro k’ibikorerwa mu Rwanda, ndetse bikazanafasha kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi, bagasagurira n’isoko ryo hanze y’igihugu.

Ati “Mfite ikizere ko ibikorerwa mu Rwanda harimo n’imyenda biziyongera mu bwinshi no mu bwiza, bizanagabanuka ku giciro ku bw’uko Leta igerageza korohereza abafite izo nganda mu kubona no kwinjiza mu gihugu ibyangombwa by’ibanze.”

Mugabo Jerome avuga ko mu kwinjiza ibikoresho by’ibanze bakenera mu gukora imyenda, Leta yabagabanyirije 43% by’umusoro, ugizwe n’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18% na 25% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.

Asanga kugabanyirizwa umusoro bizatuma habaho kugabanyirizwa ibiciro by’igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda, bikazatuma Abanyarwanda benshi bakunda kandi babasha kugura ibikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu.

Mugabo kandi yakomoje ku bufatanye bafitanye na Leta binyuze mu Kigo k’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), aho iki kigo gitera inkunga inganda zinyuranye mu rwego rwo kwigisha urubyiruko imyuga n’abandi badafite imirimo hagamijwe kwihangira umurimo.

Avuga ko ari muri uru rwego hari abanyeshuri 120 bagomba kwigishirizwa ubudozi mu ruganda rw’imyenda ku bufatanye na WDA, aya mahugurwa akazaba mu gihe cy’amezi ane, uhereye tariki ya 01 Kamena 2019.

Ati “Mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda binyujijwe mu kigo cya WDA, tugiye guhugura abanyeshuri 120 mu mwuga w’ubudozi mu gihe cy’amezi ane, ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, abazitwara neza tuzabaha amasezerano y’akazi bakore mu ruganda rwacu.”

Avuga ko iyi gahunda ku bufatanye na WDA izafasha kubonera inganda abakozi bakenewe kandi bafite ubumenyi, bityo inganda zikazashobora gukora byinshi zigahaza isoko ry’u Rwanda ndetse n’isoko ryo hanze y’igihugu.

Mugabo kandi avuga ko ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda bizatuma ibiciro bigabanyuka, ndetse n’ubwiza bwabyo bukiyongera ku bw’abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Ku biyanye na gahunda yo kwigisha urubyiruko imyuga ku bufatanye bwa WDA n’inganda, Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal, avuga ko iyi ari gahunda igihugu kihaye mu rwego rwo kongera umubare w’abazi imyuga mu gihugu no kongera abakozi bakora mu nganda z’imbere mu gihugu kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bikomeze byiyongere mu bwinshi no mu bwiza.

Ibi Eng. Gatabazi yabibwiye Imvaho nshya mu muhango wo gusinyana amasezerano n’inganda zahawe inkunga mu rwego rwo kwigisha abadafite akazi imyuga kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo mu gihe kizaza ndetse banabashe kubona akazi mu nganda zigenda zivuka mu gihugu.

Yagize ati “Ni byiza ko umwana yigishwa anakora, kwigishiriza umurimo mu nganda bizatuma abanyeshuri barushaho kubimenya kuko bazaba babyiga banabikora. Ubusanzwe mu bihugu byo hanze ni ko bikorwa, natwe twifuza kwigishiriza abana mu nganda ngo bagire ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo babashe kwihangira umurimo no kuwubona nyuma yo gupiganwa.”

Eng. Gatabazi avuga ko ibi bizatuma abatari bake bagira ubumenyi mu myuga, dore ko amashuri y’imyuga ubusanzwe ahenda, ariko mu gihe Leta itanze inkunga mu rwego rw’ubufatanye n’inganda, kwigisha abana umwuga bizagabanya ikiguzi cy’ubumenyi.

Umuyobozi Mukuru wa WDA yasabye inganda kwigisha neza abanyeshuri baje babagana muri iyi gahunda yo kwigira umwuga ku murimo, bakabereka ibikoresho byose kandi bigezweho n’uburyo bikoreshwa, bityo bakazasoza amahugurwa mu gihe cy’amezi ane babasha kubona imirimo hirya no hino mu nganda zinyuranye no kubasha kwihangira imirimo ku bafite igishobora bafite n’ubumenyi mu murimo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.