Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abanyenganda barakangurirwa gukoresha itegeko ririnda ibihangano n’ibicuruzwa byabo

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya Mar 28, 2018

Abanyenganda barakangurirwa gukoresha itegeko ribarengera ndetse n’ibicuruzwa byabo bakoresheje ibirango bibaha ububasha bwo gukoresha amazina cyangwa ibyapa byerekana ko ari ibyabo nta wundi wabikoresha.

Umuyobozi ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB, Ruhima Mbaraga Blaise aganira n’itangazamakuru

Itegeko rigenga iby’umutungo bwite mu Rwanda nomero 31 ryo ku wa 26 Ukwakira 2009 rigena imiterere ndetse n’ikoreshwa ry’ibirango n’amazina, iri tegeko riha ububasha umuntu wese wasabye agahabwa uburenganzira bwo gukoresha izina ry’ikompanyi ye ndetse n’ibirango byayo, akabikoresha mu buryo ashaka kandi nta wundi umwiganye ngo akoreshe icyapa cyangwa izina risa n’iry’uwandikishije mbere afite.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, rutangaza ko nubwo Abanyarwanda batangiye kumva akamaro ko kwandikisha amazina n’ibirango byabo bitaragera ku rwego bifuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi ushinzwe kurengera iby’umutungo bwite mu by’ubwenge Ruhima Mbaraga Blaise, yavuze ko kugeza ubu nta kindi kibazo barahura na cyo uretse icyo kumvisha abanyenganda n’abikorera muri rusange ko ari ngombwa kugira ikerekana ko ibintu ucuruza ari ibyawe.

Yagize ati ”Impamvu twateguye iki gikorwa, ni ukugira ngo dushishikarize abantu, bamenye noneho akamaro ko kwandikisha ibirango n’amazina bya kompanyi zabo. Ubusanzwe bandikisha amazina ariko abenshi ntibari bazi ko no kwandikisha ikirango ari ingirakamaro kandi bifite icyo bifasha. Urugero natanga ni kwa kundi umuntu aba afite uruganda rukora urusenda akarwita izina runaka icyo gihe mu Rwanda ntiwaza ngo ufungure indi kompanyi ikora urusenda maze ngo uyihe izina risa n’irya wa wundi wagutanze, gusa uba ushobora kujya hanze y’u Rwanda ukaba wakoresha iryo zina.

Icyo kwandikisha ikirango n’izina bigufasha muri rusange ni ukuguha ubwirinzi bw’ibyo byose ku buryo n’uwajya mu mahanga atakoresha izina ryawe bikomeza kuba ibyawe gusa”.

Yakomeje kandi agaragaza imbogamizi zihari ahamya, ko atari nyinshi gusa bakigorwa n’itegeko ari yo mpamvu bafashe gahunda yo guhugura abantu bose uhereye ku banyeshuri.

Yakomeje agira ati ”Twahereye mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza burya ni bo baba bafite gutekereza byihuse no gukora ubushakashatsi, abandi twibandaho cyane ni abafite inganda ndetse n’abacuruzi muri rusange, imbogamizi duhura nayo ya mbere ni itegeko kuko abantu benshi ntibazi ko rihari bidusaba imbaraga zikomeye kwigisha abacuruzi, abavumbura cyangwa abahanga ibintu bishya.

Ikindi kibazo kiri ku bacuruzi ni ukumenya niba ikintu agiye gukora ari ike gusa cyangwa niba ikintu yavumbuye ari we gusa wakivumbuye  gusa byose ni ukubigisha bazagenda babimenya kandi babyiteho.”

Asoza yagaragaje aho Abanyarwanda bahagaze mu kwandikisha ndetse no kurengera ibicuruzwa byabo, agereranya abanyamahanga bakorera mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda aho kuva mu 2009 habarurwaga 10% ry’ibirango by’Abanyarwanda ugereranyije n’ibirango by’abanyamahanaga bakorera mu Rwanda , gusa kuri ubu bimaze kwiyongera aho bigeze kuri 50% by’Abanyarwanda.