Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyarwandakazi batangiye gufatwa ku ngufu ku gihe cy’abakoroni – Gen Bayingana

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 11-11-2019 saa 16:19:48

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Major Gen. Bayingana Emmanuel avuga ko ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu mu Rwanda byatangiye mu mwaka wa 1900 mu gihe cy’abakoroni.

Yabigarutseho mu biganiro byahawe abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu nama nkuru yarwo, aho baganirijwe ku bikorwa byo gufata ku ngufu abagore no kubirwanya inzego zose zifatanyije.

Yagize ati “Abanyarwandakazi batangiye gufatwa ku ngufu mu gihe cy’abakoroni mu 1900,  byatumye bigunga kandi biheba kuko bambuwe agaciro kabo nk’abagore bakorewe ibya mfura mbi.”

Major Gen.  Bayingana avuga ko gufatwa ku ngufu byakomeje no mu yindi myaka abagore bagakomeza gufatwa ku ngufu n’abagabo.

Avuga ko gufatwa ku ngufu kw’abagore bibatesha agaciro,  FPR ikaba yarabasubije  agaciro bambuwe, kuri ubu umugore akaba agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no mu myanya ifata ibyemezo.

Agaruka ku bushobozi bw’abagore, Bayingana avuga ko abasore n’inkumi barwanye urugamba kandi bararutsinda  kuko ababyeyi bari bafatiye iry’iburyo ndetse banambariye u Rwanda impumbya.

Major Gen.  Bayingana mu kiganiro ke yagarutse ku ruhare rw’umugore mu kurinda umutekano w’igihugu, avuga ko batajya basigara inyuma ya basaza babo mu gushaka icyasigasira umutekano w’Abanyarwanda.

Ati “Kuva kera kose umugore yahoze ashinzwe umutekano w’urugo rwe n’uw’igihugu kugeza n’ubu, umugore afatiye runini igihugu kuko akibyarira kandi akakirerera.”

Bayingana kandi yasabye abagore kurera neza abana no kurerera u Rwanda kuko ari zo ngabo z’igihugu z’ejo hazaza mu gihe bahabwa uburere bwiza kandi bakagira ubuzima bwiza.

Aha, aho usanga bahura n’ibibazo byo gusubizwa inyuma biturutse ku bibazo by’ubugwingire bamwe basanganwa, ibibazo by’uburwayi kandi bukomeye bubabuza gukomeza mu myitozo ngo bazavemo abasirikare.

Ati “Babyeyi mutubyarira mukanaturerera, turabasaba kwita ku bana bacu kugira ngo bakure neza bazavemo abasore n’inkumi babereye u Rwanda bashobora kurutabarira igihe cyose bibaye ngombwa.”

Yasabye ko abana barerwa neza bakarindwa kugwingira kandi bakarindwa indwara zikomeye nk’i z’umwijima, umutima n’izindi zibuza abashaka kwinjira mu gisirikare kwakirwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.