Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abanyarwanda ntawe dusiga inyuma, tuzamukira hamwe – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 19-02-2019 saa 08:33:23
Perezida Kagame mu bihe byashize

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda batemeye guheranwa n’amateka y’ibyababayeho, ahubwo bahisemo kubaka ahazaza heza, kandi mu nzira igana iterambere nta n’umwe usigara inyuma, bose bazamukira hamwe.

Perezida Paul Kagame yabivugiye mu Mujyi wa Charlotte usanzwe ari ihuriro ry’ubucuruzi mu Ntara ya Carolina y’Amajyaruguru, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hari mu kiganiro yagezaga ku bayoboye ubucuruzi basaga 300, cyateguwe n’Umuryango wa Gikirisitu witwa Hiinga Inc uharanira iterambere, ukaba ushyigikira imishinga mito n’iciriritse hahangwa imirimo mishya.

Mu kiganiro ke, Kagame yagize ati “Nta bwo twemeye ko duheranwa n’amateka yacu, n’ibyatubayeho bitari byiza, kuko iyo bibayeho, aho ni ho uhama. Icyo tugerageza gukora, ni ukumenya ngo twize amasomo ku byo twanyuzemo, ariko ayo masomo agomba kutwereka uko twubaka ahazaza hacu. Ibi kandi byigishije abantu kutiha agaciro ubwabo gusa, ahubwo no kugaha abandi.

Mu Rwanda, nta bwo dushobora gukora tugana ku iterambere hari n’umwe dusize inyuma, nta bwo byaba bisobanutse. Inzego zose za sosiyete tuzihuriza hamwe, tukabona agaciro muri buri wese, noneho tukazamukira hamwe.” Yavuze ko Abanyarwanda bashoboye kwizamura bo ubwabo, igihugu bakigeza ku rwego rwo hejuru, bakorera hamwe.

Umukuru w’Igihugu yagaragarije abari aho ko mu Rwanda nta wirengagizwa uruhare rwe mu kubaka Igihugu, avuga ko abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Ati “Bangana na 61% mu Nteko Ishinga Amategeko, 50% muri Guverinoma, na 44% mu butabera bwacu. Kandi tugira imishahara imwe”

Yavuze ko Abanyarwanda bagendera ku mahitamo yabo, aho yagize ati “Nta bwo dukurikira amabwiriza, dukurikira amahitamo. Nta gitabo cy’amabwiriza kuri twe. Iyo ibintu bitugendekeye neza, turishima. Iyo bitabaye uko, nta we tubigerekaho. Tureba inyuma, tukabaza ngo ese ni he twaba twarakoze nabi”. Yavuze ko Abanyarwanda badakora amakosa y’abandi, aho abantu bazaga bakakubwira ibyo gukora, bitakubera byiza bagahindukira bakakugerekaho amakosa.

Perezida Kagame yagarutse ku bwiyunge bw’Abanyarwanda, avuga ko ubutumwa ari ukuba icyo ushaka kuba, ariko ko niba umuntu ashaka kwica undi kubera ko batandukanye ibyo bitemwe.

Ati “Nta bwo byari byoroshye twageragezaga ubwiyunge, abantu bavuga bati turashaka ubutabera. Nta bwo dushobora kwibagirwa, ariko tugomba kubabarira. Kubabarira bifite imbaranga, kandi bituma abantu batera intambwe ijya imbere.”

Ku bijyanye no koroshya ikorwa ry’ishoramari mu Rwanda (Doing Business), Kagame yagize ati “Twatangiye turi ku mwanya wa 150 ku Isi mu koroshya ikorwa ry’ishoramari. None ubu turi ku mwanya wa 29 ku Isi, no ku mwanya wa kabiri muri Afurika”.

U Rwand arwashyizeho gahunda zinyuranye zifasha buri wese kuva mu bukene, nta n’umwe usigaye inyuma, nka ganda za VUP, Gira Inka Munyarwanda, n’izindi.

Perezida Kagame mu bihe byashize

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.