Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Maroc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-05-2019 saa 09:54:27
Amb Dr Harebamungu Mathias n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'abanyarwanda batuye muri Maroc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye muri Maroc, inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko bitangazwa n’Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, uwo muhango wabereye mu murwa Mukuru wa Maroc i Rabat.

Abitabiriye uyu muhango bagaragarijwe amateka u Rwanda rwanyuzemo, ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miriyoni mu minsi 100.

Dr Harebamungu Mathias, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc ufite ikicaro i Dakar muri Sénégal, yagaragarije abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uko Jenoside yateguwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi bazizwa uko bavutse.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe by’igihe kirekire kuva kuri Repubulika ya Mbere, itizwa umurindi n’ubutegetsi bubi bwimakaje politiki y’urwango igamije kugaragaza Abatutsi nk’abanzi bagomba kwambura ubumuntu.”

Ambasaderi Dr Harebamungu yagaragaje ko nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwanyuzemo ubu rwashibutsemo igihugu kiyubatse mu ngeri zose gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bwashinze imizi.

Dr Harebamungu agaragaza ko u Rwanda rwahisemo kwimakaza imiyoborere myiza. Ati: “U Rwanda rurakataje mu kwiha agaciro mu ruhando mpuzamahanga, bishingiye ku kerekezo k’iterambere ridaheza ryimakajwe n’ubuyobozi bwiza”.

Iterambere ry’u Rwanda kandi ryashimwe n’abitabiriye uyu muhango barimo Ambasaderi wa Ethiopia muri Maroc, Yeshi Tamrat. Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi ariko kugeza ubu rwariyubatse ruhesha agaciro abarutuye, rukaba n’ishema kuri Afurika yose.

Umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc bafatanyije n’inshuti zabo zihuriye mu itsinda ‘Cercle des Amis du Rwanda’, Ambasade y’u Rwanda muri Maroc n’Ikigo k’Igihugu kibungabunga Imikoranire y’amahanga (Agence Marocaine de la Coopération International- AMCI) gishyigikira ibikorwa by’abanyeshuri b’Abanyarwanda.

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.