Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyarwanda ni bo bihitiramo uko amatora akorwa- NEC

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 14-08-2018 saa 14:03:45

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irashimira Abanyarwanda ko bashyize imbere guhitamo abayobozi bashaka mu gushimangira umuco wa demokarasi n’imiyoborere myiza mu Rwanda.

Ku kicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora giherereye mu Karere ka Gasabo

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Munyaneza Charles, yagaragaje byinshi mu bituma amatora yo mu Rwanda agaragaza umwihariko muri Afurika no ku Isi.

Yashimangiye ko amatora yo mu Rwanda arangwa n’umutuzo n’ubwisanzure kuva atangiye kugeza arangiye, bimwe bibonwa nk’igitangaza mu bihugu byinshi birimo n’ibigaragara ko byateye imbere. Yemeza ko Abanyarwanda bamenye icyo bashaka mu miyoborere yabo kandi bagira uburyo bwo kukigeraho binyuze mu matora, bashyira imbere inyungu z’Igihugu n’ubunyarwanda muri rusange.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na yo, nk’urwego rushinzwe gufasha Abanyarwanda kugera kuri iyo ntego, irangwa no gusenyera umugozi umwe no kwibona mu ndorerwamo imwe yo gukorera Abanyarwanda.

Avuga ko iyo urebye mu mahame y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 10, mu ngingo ya 1 n’iya 2 havuga ko “Ubutegetsi  mu Rwanda ari ubw’abaturage, butangwa n’abaturage, binyuze mu matora.”

Nyuma y’ubwigenge,  Abanyarwanda ntibagiye bagira uruhare rugaragara mu bijyanye n’imiyoborere y’Igihugu cyabo biteza ibibazo birimo imiyoborere mibi yaganishije Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibibazo by’iterambere, imyumvire mibi, ibibazo by’ubujiji n’ubukene byose bituruka ku kuba Abanyarwanda batarumvaga cyangwa ngo bafashwe kumva uruhare rwabo  mu miyoborere yabo.

Umwaka wa 2003 wahinduye amateka mu miyoborere y’u Rwanda, Abanyarwanda bitorera Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryaje kuvugururwa mu 2015. Ni bwo kandi hatowe Abadepite, Abasenateri ndetse na Perezida wa Repubulika.

Mbere u Rwanda rwayoborwaga mu nzibacyuho n’ubwo hari amatora yabaye mu 1999 no mu 2001 yageze no ku rwego rw’Uturere, agamije gutoza Abanyarwanda kwitorera ababayobora batagendeye ku moko cyangwa uturere byakunze kuranga amateka y’amatora mu Rwanda.

Amahoro n’umutekano mu matora bifite imvano

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda basigaranye amasomo ashingiye ku mateka batifuza ko yakongera kubaho ukundi.

Abanyarwanda barashimirwa ko bamenye agaciro k’amatora, bakaba bihitiramo abayobozi bababereye

Abanyarwanda bahereye kuri ayo mateka bigenera uburyo bw’imiyoborere ibereye u Rwanda hakorwa amavugururwa uhereye ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Munyaneza agira ati  “Urugero mu badepite 80 batorwa, harimo abava mu Mitwe ya Politiki cyangwa abakandida bigenga, abava mu bagore, mu rubyiruko no mu bafite ubumuga. Ibyo byose ni ibyagiyeho kugira ngo Abanyarwanda bose bibone mu miyoborere y’Igihugu binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kandi no muri Sena abayigize na bo bava ahantu hatandukanye.”

Yakomeje avuga ko amatora agomba kujyana n’amateka ndetse n’imibereho y’Igihugu, uko kibayeho n’uko kifuza kubaho. Iyi ni yo mpamvu mu mategeko n’amahame Igihugu kigenderaho usangamo gusangira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego zifatirwamo ibyemezo harimo n’ihame ry’uburinganire.

Irindi banga u Rwanda rufite ni uko amatora ategurwa ku buryo nta Mutwe wa Politiki n’umwe cyangwa umukandida ushobora gutwara imyanya yose mu nzego zitorerwa, bikaba bifasha kurinda ibyateza ihezwa ryose mu matora no mu miyoborere y’Igihugu.

NEC igendera  ku murongo Igihugu cyahisemo

Munyaneza avuga ko ibanga bafite nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari ugukurikiza no kubahiriza umurongo w’imiyoborere na Politiki Igihugu cyahisemo utuma bagira ubumwe kandi bakirinda kubogamira ku nyungu za bamwe birengagije iz’abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igira ubufatanye buhoraho n’inzego za Leta n’izitari iza Leta zitandukanye, igaharanira ko inyungu z’Abanyarwanda bose zidahungabana muri ubwo bufatanye. Mu bindi bihugu hari aho usanga izo nzego zihanganye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko baba bafata urwo rwego nk’urudakorera mu mucyo no mu bwisanzure.

Mu Rwanda, abaturage bagira amatora ayabo ni yo mpamvu usanga abakorerabushake batishyurwa, bagafatanya n’abandi baturage gutegura ahabera amatora ku buryo n’amafaranga agenda ku matora agabanuka.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigisha uburere mboneragihugu ku matora, abaturage bakamenya impamvu batora n’inyungu bafite mu gutora badashingiye ku marangamutima. Abanyapolitiki na bo baraganirizwa kugira ngo mu byo bakora cyangwa bavuga birinde ibyateranya Abanyarwanda.

Munyaneza avuga ko Abadepite bafite inshingano zikomeye  zirimo gushyiraho amategeko Igihugu kigenderaho ajyanye n’imiyoborere, imibereho  ndetse n’imibanire y’Abanyarwanda. Ikindi, bagenzura imikorere ya Guverinoma n’inzego za Leta kuko bigomba gukora mu nyungu z’abaturage  bishingiye ku mategeko yashyizweho.

Abadepite kandi bafite inshingano y’imikorere n’imibanire n’izindi Nteko Nshingamategeko mu mahanga mu rwego rwo kwerekana isura nyayo y’u Rwanda,  no gufatanya n’izindi nzego za Leta gushyiraho amategeko. Bafite inshingano ikomeye na none yo kwegera abaturage bakareba uko babayeho, bakaganira na bo  bakumva ibibazo bafite,  ibyo bakemura bakabikemurirayo,  ibidakemutse bikazanwa muri Guverinoma cyangwa bagashyiraho amategeko abasha kubikemura.

Munyaneza arashimira muri rusange Abanyarwanda inzira bahisemo ya Demokarasi, uburyo bitabira amatora ari benshi, uruhare bayagiramo, umwanya itangazamakuru ritanga mu gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n’amatora, n’Abanyapolitiki bagashimirwa gusenyera umugozi umwe mu miyoborere rusange y’Igihugu nubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye.

Yakomeje agira ati “Abatanze kandidatire yo kuziyamamariza kuba Abadepite bamaze gutangazwa, bagiye gutangira kwiyamamaza. Bazitware neza bubahiriza amategeko n’amabwiriza kuko amatora araza akarangira, Abanyarwanda bagakomeza ubuzima. Amatora agomba gukomeza guteza imbere Abanyarwanda no kubabanisha neza.”

Yasabye Abanyarwanda batariyandikisha ku ilisiti y’itora kwegera abakorerabushake bakabafasha kwitegura amatora kuko tariki ya 2 Nzeri 2018 hazaba amatora mu mahanga ndetse n’ay’ Umudepite uturuka mu bafite ubumuga,  ku ya 3 hakaba amatora mu Rwanda hose. Tariki ya 4 hazatorwa abaturuka mu bagore n’urubyiruko.

Abatora barasabwa kuzaza biteguye bitwaje ibyangombwa bibaranga kandi bakeye nk’uko bisanzwe mu gihe cy’amatora abenshi bagereranya n’umunsi mukuru.

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.