Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abanyarwanda ni bamwe, bavuga ururimi rumwe, bafite umuco umwe- Prof. Mbanda

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 13, 2018

Mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byahuje ibigo bitatu ari byo Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Urwego rw’Umugenzuzi  Mukuru w’Imari ya Leta (OAG)  byagarutse ku bumwe  bw’Abanyarwanda bwasenywe n’Abakoloni, maze babifata nk’ukuri babiheraho bahembera urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba NEC, aba RRA n’ab’OAG mu biganiro, aho baganirijwe ku bumwe bw’Abanyarwanda (Foto James R.)

Nk’uko byagarutsweho na Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora  wari uyoboye ibi biganiro, yagarutse ku buryo ubusanzwe Abanyarwanda ari bamwe, bavuga ururimi rumwe ndetse bakanagira umuco umwe, anenga  uburyo abazungu bahimbye amoko mu Rwanda bagamije gucamo ibice Abanyarwanda ngo babone uko babayobora, nabo babyuriraho batangira gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abazungu.

Ati “Iyo usesenguye neza, usanga  mu muryango umwe harimo abitwa Abahutu n’abitwa Abatutsi. Hari ubwo usanga runaka  yitwa umuhutu, se umubyara na we yitwa umuhutu, sekuru nawe  yitwa umuhutu, naho sekuruza ugasanga yitwa umututsi kandi mu by’ukuri  ari bamwe, n’umuco ni umwe ndetse banavuga ururimi rumwe.”

Avuga ko bidashoboka ko abantu bahuje izo ndangagaciro bagira amoko anyuranye, ndetse ngo iyo witegereje neza usanga banasa.

Yavuze ko ibyo byose byakorwaga n’abazungu bafite impamvu n’inyungu zabo, ariko Abanyarwanda bo bakabimira bunguri bakemera ko atari bamwe, bigeza n’ubwo habaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC na we yunze mu rya Prof. Mbanda ariko anenga cyane Abanyarwanda buririye ku moko yazanywe n’abazungu, bakemera kwica abo babanye, basangiye, banywanye ndetse bashobora no kuba bafite inkomoko imwe, ariko bakabica babita abanzi.

Yagarutse ku myigishirize y’amoko mu Rwanda, haba mu mashuri, mu nzego z’imirimo ya Leta n’ahandi, anenga cyane abayoboye igihugu mu bihe byashize babishimangiye bakanabitoza Abanyarwanda.

Munyaneza yavuze ku buzima bw’ubuhunzi bwaranze Abanyarwanda hirya no hino ku Isi, avuga ko aho we yari ari nk’impunzi batigeze bigishwa iby’Abahutu n’Abatutsi, kuko buri wese yabonaga umuntu nk’umunyarwanda aho kumurebera ku bwoko bwe.

Aba bayobozi bombi basabye abakozi kubana neza no kutarebera bagenzi babo mu ndororwamo y’amako, bagakorana neza  bagamije guteza igihugu imbere.

Bifuje ko ibi biganiro bijyanye n’uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahungabanyijwe bukanakomeretswa byazajya bikorwa no mu bindi bihe kugira ngo abantu barusheho kuganira ku byabasha ku batanya no kurushaho kubyirinda.