Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Abanyarwanda miliyoni eshatu bakorana n’Imirenge SACCO

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 20, 2018

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yabwiye abayobozi ba Koperative Imirenge SACCO ko igihugu giteze amakiriro kuri iyi gahunda, aboneraho umwanya wo kubasaba kuzicunga neza kuko zifitiye abaturage akamaro, dore ko kugeza ubu abanyamuryango bazo umubare wabo ugeze kuri miliyoni eshatu.

Abayobozi b’Imirenge Sacco mu nama yabahuje n’izindi nzego zifite mu nshingano gahunda y’ibigo by’imari n’imigabane (Foto James R.)

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’Imirenge SACCO, ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA),  Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu rwego rwo kurebera hamwe ikibazo kiri mu micungire n’imiyoborere y’Imirenge Sacco no kubishakira umuti izi nzego zose zifatanyije.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Harerimana Jean Bosco, yavuze ko umubare w’abanyamuryango ba SACCO ugeze kuri 3 100 000 mu gihugu hose. Avuga ko ubwizigame bw’abaturage mu Mirenge SACCO bugera kuri miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, naho umugabane shingiro wa SACCO ni miliyari 12, iyi gahunda akaba ari imwe muri serivisi z’imari abaturage benshi bibonamo.

Aha akaba ari ho Minisitiri Munyeshyaka yabwiye abayobozi b’izi SACCO ati “Iyi gahunda yagiyeho nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi batarabasha gukorana n’ibigo by’imari iciriritse kandi mu mirenge myinshi ibyo bigo bikaba nta byari bihari, mumenye rero ko igihugu cyose gihanze amaso kandi giteze amakiriro kuri koperative Imirenge Sacco, ni iz’abaturage muzicunge neza”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Harerimana Jean Bosco (iburyo) (Foto James R.)

Avuga ko umubare w’abaturage bakoranaga n’ibigo by’imari wari kuri 21% mu 2008, iyi gahunda imaze gushyirwaho uyu mubare warazamutse ugera kuri 42% mu myaka ine gusa. Ubu ngo Abanyarwanda bari kuri 89% bakorana n’ibigo by’imari iciriritse binyuze muri za Sacco, banki n’ibimina by’abaturage.

Kavugirizo Kevin, Umuyobozi muri BNR ushinzwe Koperative Imirenge Sacco yagarutse ku mubare muto w’abaturage badakorana n’ibigo by’imari ugeze kuri 11%, agasanga na bo bakwiye kwinjira muri iyi gahunda, agasaba ko na bo begerwa ngo bakorane n’ibigo by’imari kuko bifasha abaturage kwiteza imbere.

Ati “Gahunda y’Imirenge Sacco ni imwe mu zifasha abaturage gutera imbere, byaragaragaye ko hari intera yatewe mu baturage bakorana nazo, ni ngombwa ko zikomeza gucungwa no kuyoborwa neza ngo zirusheho kuvana abaturage mu bukene”.

Yavuze ko mbere yuko koperative Imirenge Sacco zibaho, imirenge 225 ingana na 51.6% nta kigo k’imari cyayibarizwagamo, byatumaga abaturage bafata urugendo rurerure bajya gushaka aho babitsa amafaranga yabo, abandi bakiberaho badakorana n’ibigo by’imari ku mpamvu z’uko bibari kure. Ubu umuturage ukora urugendo rurerure ajya ku kigo k’imari akora ibilometero 5 gusa.

Abayobozi b’Imirenge SACCO bari bitabiriye iyi nama bagaragaje ibibazo bahura nabyo mu mikorere yabo ya buri munsi, banatanga n’ibyifuzo byatuma bakora neza kurushaho.

Rutembesa Jean Marie Vianney ni Perezida w’Umurenge SACCO wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, yagarutse ku mafaranga menshi iyi SACCO imaze kugira, asaba ko bahabwa uburenganzira bwo gukora ishoramari mu bundi buryo kugira ngo amafaranga y’abaturage akomeze kunguka.

Yatanze urugero rwo kuba amafaranga y’iyi sacco ashobora gushorwa mu bikorwa byo kubaka inzu n’indi mishinga ibyara inyungu nko gushyirwa mu bigo by’imari n’imigabane kugira ngo bakomeze bungukirwe.

Aha Rutembesa yabwiwe ko ibyo atari bibi ariko ko byaba byiza babanje gusaba ubujyanama muri RCA na BNR kugira ngo habanze hasuzumwe ko nta cyo byahungabanya ku mikorere isanzwe y’uwo Murenge Sacco.

Mugabo Ntaganda Rene, Umucungamutungo wa Sacco y’Umurenge wa Burera yanenze RCA uburyo yandikirwa isabwa inama na za Sacco ariko ntisubize, ni mu gihe yo itanga amabwiriza yose mu buryo bw’inyandiko.

Abacungamutungo b’Imirenge Sacco bagaragaje ko izi koperative zikorera ahantu hatari heza, bigatuma abantu bamwe batitabira kuzibitsamo, bitewe n’uko zikorera mu mfunganwa, aho usanga ufite imodoka atabasha kubona aho aparika, bifuza ko bafashwa kubaka inzu bwite za Sacco bakava mu bukode n’ahandi hatameze neza.