Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abanyarwanda biyongera ku mwaka ku rugero rw’abaturage batuzwa akarere

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 23, 2018

Ashingiye ku mibare igaragazwa n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene atangaza ko kuva 2009 bihwanye n’imyaka 10 ishize, Abanyarwanda biyongera buri mwaka ku kigereranyo cy’abaturage batuzwa akarere kamwe kuko umuvuduko wabo mu kwiyongera uri kuri 2,6% ku mwaka, akaba ari nayo mpamvu basabwa gufata ingamba zo kuboneza urubyaro kugira ngo mu 2050 batazaba bagera kuri miliyoni 29 nk’uko byagaragajwe hatagize igikorwa.

Hon. Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene usaba Abanyarwanda kuboneza urubyaro

Ibyo byatangajwe ubwo komite ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yakiraga rumwe mu nzego zihagarariye itangazamakuru (RMC) ngo rugaragaze uruhare n’umusanzu itangazamakuru ritanga mu gukemura icyo kibazo.

Hon. Dr Ntawukuriryayo yagize ati: “Niba kuva mu 2009 twiyongera ku rugero rw’abaturage batuzwa akarere nta butaka bwiyongera ku busanzwe bungana n’akarere nta bwo abantu bumva uburemere bwabyo. Nidushaka kugabanya uwo mubare twirinda n’ingaruka wagira ku iterambere tugomba gukoresha uburyo bwa kizungu  bukagera kuri 70% nk’uko ahandi bikorwa kugira ngo abantu babashe kuboneza urubyaro, uburyo bwa kamere bukagabanuka kuko buteza ingorane”.

Dr Ntawukuriryayo asanga ikibazo cyo kuboneza urubyaro kigomba kureberwa hagati y’umugore n’umugabo bigatangira kare abantu bigishwa ubuzima bw’imyororokere bikanigishwa abana b’abahungu n’abakobwa kugira ngo bizabafashe mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato.

Hon.  Dr Ntawukuriryayo kandi avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ikigero abana babo bagomba kuganirizwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no ku ishuri abarimu bakabyigisha batabinyura hejuru abana bakabisobanukirwa.

Avuga ko kugira ngo n’abanyamakuru baba abandika n’abavuga bazabashe guha agaciro n’uburemere bw’icyo kibazo cyo kuboneza urubyaro ari uko nabo bagomba kubanza kubyumvishwa bakabimenya.

Agira ati: “Niba dufite abaturage 38% bari munsi y’umurongo w’ubukene kuva mu myaka 10 ishize, tukanagira abana 7% babyara bakiri bato harasabwa byinshi byo gukora kugira ngo gahunda yo kuboneza urubyaro n’iterambere bigerweho kandi bigasaba uruhare rwa buri wese kubimenyesha abaturage”.

Hon. Mukankusi Peline ashingiye kuri iyo mibare ya NISR ku bwiyongere bw’abaturage asanga uburumbuke bw’umugore mu Rwanda bukwiye kuba abana 2 gusa mu gihe ubusanzwe impuzandengo y’uburumbuke ari abana 4 ku mugore umwe.

Hon. Musabeyezu Narcisse asanga ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage giteye impungenge ariko mu gihe itangazamakuru rigihaye agaciro rikabivuga kenshi byafasha kurusha izindi nzego.

Yagize ati: “Kuboneza urubyaro bivuzwe nk’uko izindi ngingo zivugwa mu itangazamakuru byakemuka, itangazamakuru ribigize ibyabo, bikaganirwa mu nama zaryo za buri munsi byagirira akamaro igihugu”.

Prof. Laurent Nkusi avuga ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitagira umusanzu bitanga ku ngingo yo kuboneza urubyaro aho kugira ngo bifate umwanya wo kubyigisha ahubwo bikavuga ibikozasoni.

Mu  mwaka wa 1966 abanyarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu, mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni 6, mu gihe mu mwaka wa 2017 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

Ibipimo by’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi ishize bagiye biyongeraho 2.6%. Bikavuga ko mu myaka 32 iri imbere umubare w’Abanyarwanda uzagera kuri miliyoni 29 mu 2050.