Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abanyarwanda  bitwaye  neza mu gice cya Marato yitiriwe amahoro ya 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-05-2018 saa 09:29:06
Nyirarukundo Salome (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato (Foto Bugingo F)

Marato (41km)

Abagabo

1.Yego Elkana Kibet 02h23’42”

2.Kibet Rono  02h23’52”

3.Omari Jonesn 02h24’34”

Abagore

1. Jepkorir Rutto Beatrice 02h54’01”

2.Jeruto Caroline 02h55’27”

3.Chelangat Priscilla 03h07’17”

Igice cya Marato (21 km)

Abagabo

1.Hitimana Noel 01h16’16”

2.Kipsang Kipkmoi 01h17’01”

3.Moses Kingeitch 01h17’13”

Abagore

1.Nyirarukundo Salome 01h28’53”

2.Esther Chensang 01h32’35”

3.Yankurije Marthe 01h36’10”

Mu irushanwa rya Marato yitiriwe Amahoro «Kigali international Peace Marathon 2018» ryabaye ejo hashize tariki 20 Gicurasi 2018,  Nyirarukundo Salome wegukanye  iri rushanwa muri 2017 yongeye kwigaragaza aba uwa mbere mu gice cya Marato «Half Marathon» mu kiciro cy’abagore   naho  mu bagabo, Hitimana Noel nawe yegukana umwanya wa mbere.

Nyirarukundo Salome (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato (Foto Bugingo F)

Uyu Nyirarukundo  mu bilometero 21 yakoresheje isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 23. Muri iki kiciro  mu bakinnyi 6 ba mbere banafashe ibihembo  hajemo abanyarwanda  3. Aba ni Nyirarukundo (1), Yankurije (3) na Mukandanga Clementine wabaye uwa 4.

Abakinnyi 6 ba mbere mu gice cya Marato mu kiciro cy’abagore

Mu kiciro cy’abagabo, Hitimana Noel yabaye uwa mbere akoresheje  isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 16. Uyu Hitimana  ni we wenyine waje mu bakinnyi 6 banahawe ibihembo abandi 5 akaba ari abanyakenya.

Hitimana Noel (Hagati) wabaye uwa mbere mu gice cya Marato mu kiciro cy’abagabo

Muri Marato yuzuye «Full Marathon» ahadakunze gukina abakinnyi b’Abanyarwanda, ibihembo byihariwe n’abakinnyi bakomoka muri Kenya.

Mu bagabo, Yego Elkana Kibet  yegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 42 yakurikiwe na Kibet Rono  na Omari Jonesn  bose bakomoka muri Kenya.

Ababaye aba mbere muri Mataro yuzuye (6) mukiciro cy’abagabo bose bakomoka muri Kenya

Mu kiciro cy’abagore, umwanya wa mbere  wegukanwe na  Jepkorir Rutto Beatrice wakoresheje amasaha  02, iminota 54 n’isogonda 01 akurikirwa na Jeruto Caroline na Chelangat Priscilla.

Ababaye aba mbere muri Marato yuzuye mu kiciro cy’abagore

Nyirarukundo Salome wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yatangaje ko  yishimye kongera kwegukana iri siganwa. Ati «Ubushize nari naritwaye naje mfite intego yo kongera  kuryegukana. Byari bikomeye kuko uriya mukinnyi wo muri Kenya wari undi inyuma  arakomeye cyane».

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda «RAF», Mubiligi Fidele yatangaje ko muri rusange irushanwa ryagenze neza. Ati «Mu gice cya Marato mu kiciro cy’abagore n’abagabo, Abanyarwanda ni bo babaye aba mbere, ni ikintu twakwishimira kuko ni ubwa mbere bibaye».  Akomeza avuga ko ibi bigomba kubaha imbaraga zo gukomeza gutegura ku buryo no muri Marato  bazajya babona abakinnyi barushanwa kuko ni bake kandi ntibanitwara neza.

Uhereye i buryo ni Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele, umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa ndetse n’umujyanama na Minisitiri muri MINISPOC, Kalambizi Olivier

Mu bihembo byatanzwe,  uwa mbere muri Marato mu bagabo n’abagore yahawe miliyoni 2, uwa kabiri abona imwe na 600, uwa 3 abona imwe n’ibihumbi 400, uwa kane abone imwe n’ibihumbi 200, uwa 5 abona miliyoni imwe naho uwa 6 ahabwe ibihumbi 800. Mu gice cya Marato   uwa mbere yahembwe miliyoni 1, uwa kabiri abona ibihumbi 700, uwa gatatu 500, uwa kane 400, uwa 5 abona 350 naho uwa 6 abona 300.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.