Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abanyarwanda bishimira inzego z’umutekano ku kigero cya 91.3%

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 22, 2018

Mu bushakashatsi  bwashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko imibare y’abaturage benshi  hirya no hino mu gihugu bishimira inzego z’umutakano ku kigero cya 91.3% .

Abari bitabiriye ibyavuye mu bushakashatsi mu Mujyi wa Kigali

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi yerekana ko ingabo z’igihugu zifitiwe ikizere n’abaturage ku kigero cya 99.1%, Polisi igahabwa ikizere ku kigero cya 98.1% naho Dasso igahabwa ikizere ku ijanisha rya 84.7%.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abaturage b’uturere 10 ari bo baza ku isonga mu kwishimira serivisi zitangwa n’inzego z’umutekano, utwo turere ni Nyanza 97.5%, Nyaruguru 96.6%, Kirehe 95.5%, Burera 95%, Rwamagana 94.8% , Ngoma 94.4%, Gatsibo 94.5%, Gakenke 93.2%, Gisagara 93.1% na Rusizi 93%.

Abagabo ni bo bishimiye umutekano kurusha abagore, kuko abagabo bawishimiye ku ijanisha rya 92.2% naho abagore bakawishimira ku ijanisha rya 90.9%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abatuye Umujyi wa Kigali batishimiye urwego rwa Dasso, abayobozi b’uyu mujyi bakaba bagaragaza impamvu zabyo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase avuga ko kuba abaturage b’uyu Mujyi batishimira serivisi za Dasso biterwa n’uko bakora neza umurimo wo gukumira no kubuza abazunguzayi gukora ubucuruzi butemewe, bigatuma benshi batishimira uru rwego.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali kandi avuga ko abaturage batishimira Dasso kuko igira uruhare mu gukumira no kubuza imyubakire y’akajagari, bikababaza benshi.

Muhongerwa Patricia, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe imibereho y’abaturage na we avuga ko atiyumvisha uburyo Dasso inengwa n’uburyo yaciye ubucuruzi bw’akajagari bwari bubangamiye abandi bacuruzi, nawe agasanga biterwa n’uko bakora neza umurimo wabo, bityo abo babangamiye bakabanenga ko bakora nabi.