Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Abanyarwanda batuye Tanzaniya na EAC bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 9, 2018

Abanyarwanda batuye Arusha muri Tanzaniya n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi buhagarariye Abanyarwanda batuye  Arusha muri Tanzaniya, butangaza ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ndetse n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera ’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT), bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Eng. Murenzi Daniel uhagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga yifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka

Eng. Murenzi Daniel uhagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga ariko akaba atuye Tanzaniya, avuga ko uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Tanzaniya kimwe n’abadepite bagize inteko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), abahagarariye ibihugu byabo mu muryango wa EAC, abahagarariye amashuri makuru n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.

Akomeza avuga ko kwibuka byabanjirijwe n’umunota umwe wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira indabo ku kicaro cy’Afurika y’Iburasirazuba, ahubatswe  ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo kimenyetso cyubatswe mu 2014, kibukiweho bwa mbere ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ubinyujije ku rubuga rwayo wagaragaje ko wifatayije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye. EAC igira iti “Guverinoma n’abaturage b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, twifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye barimo”.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Hon. Bazivamo Christophe, yagize ati “Nshimishijwe nuko umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wafashe umwanzuro wo kujya wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa. Ni Jenoside yateguwe ndetse inaba amahanga arebera. Yahagaritswe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, maze u Rwanda rurabohorwa, hatangira kubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda.