Abanyarwanda basabwe kugira uruhare mu gukumira  ibiribwa bidafite buziranenge

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-11-2019 saa 15:10:15
Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birafatwa bikamenwa

Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu cy’ubuziranenge, RSB, busaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjizwa rwihishwa mu Rwanda bidafite buziranenge.

Hakaba hakenewe ubufatanye hagati y’abaturage n’Ikigo cy’ubuziranenge RSB (Rwanda Standard Board) mu kurwanya ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond avuga ko Ikigo cyashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira bene ibi bicuruzwa ariko ugasanga bikomeza kugaragara ku masoko.

Agira ati: “Kurwanya ibiribwa bitujuje ubuziranenge ni akazi gahoraho, kuko ababizana mu Gihugu cyangwa ababikora baba bashaka kwihisha inzego zibishinzwe’.

Akomeza avuga ko nk’uko hariho icyo bita Community Policing (aho abaturage bafatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano) no mu buziranenge ari ko byagombye kumera, abaturage bakamenya ko bafite inshingano zo gufasha Ikigo gishinze Ubuziranenge nk’uko babikora bafatanya n’ubuyobozi mu kwicungira umutekano.

Ubuyobozi bw’ikigo buributsa Abanyarwanda bose gukurikiza amabwiriza asabwa kugira ngo umucuruzi ahabwe ibirango by’ubuziranenge, kuko ari byo bituma abaguzi bamugirira ikizere.

Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyamuritse amabwiriza nyarwanda y’ubuziranenge 2455, ari mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Ayo mabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho abarirwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi harimo ubwubatsi n’ubumenyi mu myubakire no gutunganya imigi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhinzi n’ubworozi, ibiribwa n’ibinyobwa, imiti, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Abaturage bafite uburenganzira bwo kugura ibintu byujuje ubuziranenge kandi ni nk’uko bafite uburenganzira bwo kureba niba ikintu bagiye kugura cyujuje ubuziranenge basanga kitujuje ubuziranenge bakaba bafite uburenganzira bwo kutakigura ndetse bikaba byiza babimenyesheje abashinzwe ubuziranenge kugira ngo babikurikirane hatazagira umuntu urangara akabigura.

Ibintu bitujuje ubuziranenge bikunze kugira ingaruka ku bantu babikoresha. Mukamurenzi Alphonsine atuye mu Mujyi wa Kigali. Yatangarije Imvaho Nshya ko hari ibinyobwa bicuruzwa bitujuje ubuziranenge usanga biri ku isoko . Agira ati “Nge nkunda kubibona nkajya kugura ikintu nasoma igihe cyakorewe n’igihe kizarangiriza igihe ngasanga cyarangije igihe kera. Icyo gihe ndakireka ngashaka ikintu kigifite igihe”.

Akomeza avuga ko yasanze abantu benshi batita ku kureba igihe ikintu cyakorewe. Ikindi ni uko asanga mu bijyanye n’ibinyobwa birimo arukoro abantu bashaka ibintu bibasindisha vuba maze ababikora nabo bagashyiramo ibintu bituma basinda vuba kandi ugasanga bibangiriza ubuzima.

Agira ati “Hari ahantu usanga bacururiza izo nzoga z’inkorano bavuga ko ari iz’ibitoki ariko atari byo kuko umuntu umaze igihe anywa inzoga nk’izo usanga amatama yarabyimbye nk’umwana urwaye bwaki.”

Ikigo k’Igihugu cy’ Ubuziranenge (RSB) gikunze gukora umukwabu wo gufata izo nzoga kandi ugasanga abaturage babigizemo uruhare mu kumenyekanisha aho izo nzoga z’inkorano usanga bashyiramo itabi, ivu y’amatafari ahiye n’ibindi bazicururiza.

Abaturage bakaba basabwa gukomeza kumenyekanisha ahari ibintu bitujuje ubuziranenge kubera ko na bo bibagiraho ingaruka. Urugero ni uko nko mu bikoresho by’ubwubatsi bitujuje ubuziranenge iyo bikoreshejwe inyubako ishobora kugwa ku bantu. Amavuta yo kwisiga atujuje ubuziranenge ashobora gutuma uruhu rwangirika n’ibindi.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.