Abanyarwanda basabwe gusigasira no gufata neza ibyogogo by’amazi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 15-04-2019 saa 13:36:01
Minisitiri w'Ibisukikije Dr Biruta Vincent, areba ibiorwa bitandukanye mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali ku mazi

Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, cyane cyane abagore n’abana, basabwe kugira uruhare mu kubungabunga amazi nk’umusanzu wabo mu gukumira ihindagurika ry’ikirere.

Ubwo Abanyarwanda bifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi wizihizwa tariki ya 22 Werurwe 2019 bahamagariwe kurinda imigezi bakumira ko habaho isuri, baharanira gutera ibiti ku byogogo by’amazi bagaharanira kuhabungabunga.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari, ‘Leaving no one behind’ bishatse kuvuga ngo ‘Ntawe dusize inyuma’. Ni insanganyamatsiko iri muri gahunda y’intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu ngingo ya gatandatu iharanira ko buri muturage yaba agerwaho n’amazi meza mu mwaka wa 2030.

Uwo muhango wabereye mu murenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero, aho batashye imirimo yo kuvugurura icyogogo cya Secoko kiri kuri hegitari 10 000, mu mushinga wiswe, ‘Water Resources Management (IWRM)’ wo kubungabunga icyo cyogogo uterwa inkunga n’Abaholandi, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba (RWFA).

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije muri iki kigo yasinyanye amasezerano n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB) ajyanye no guteza imbere ubucukuzi mu cyogogo cya Secoko, aho amazi avamo ajya mu mugezi wa Nyabarongo ari na yo afatiye runini Umujyi wa Kigali, akaba ari n’isoko y’ingomero 4 z’amashanyarazi urugomero rukomeye kurusha izindi akaba ari urwa Nyabarongo ya kabiri rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 28.

Ngabonziza Prime, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba, avuga ko kuri icyo cyogogo cya Secoko hariyo ikibazo k’isuri iterwa n’ibikorwa bya muntu bikorerwa hafi aho, harimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ayo mazi ajya mu mugezi wa Nyabarongo ateza ingaruka kuri urugomero rwa Nyabarongo.

Yagize ati: “Ayo mazi aramanuka akajya mu mugezi wa Nyabarongo hanyuma bikagira ingaruka ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.”

Hari ingamba mu kuvugurura icyogogo cya Secoko

Ibyo kubungabunga icyo cyogogo bizakorwa mu buryo bubiri. Hari uburyo bushingiye ku kwishyura abaturage bazakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kurinda icyo cyogogo bakishyurwa serivisi bakoze mu mirima yabo (PES) kugira ngo bazatange n’akazi ku bantu bikorera, ari bo babishyira mu bikorwa hagamijwe gushishikariza abaturage bafite ubutaka bwangirika kubufata neza.

Hari amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 16 yagenewe kubungabunga ibyogogo by’amazi biri mu turere tune mu gihe k’imyaka ine iri imbere nkuko byatangajwe n’abayobozi babishinzwe.

Ngabonziza yavuze ko RWFA izagirana amasezerano y’imikoranire n’uturere kugira ngo tugenzura uburyo imishinga n’ibikorwa biha akazi abaturage bikorera igenda.

Yagize ati: “Abahinzi n’aborozi bazakora amatsinda azakurikirana akanagena agaciro k’ibikorwa byakozwe abantu bakabihemberwa binyuze ku makonti yabo mu bigo by’imari iciriritse nka SACCO.”

Ibyo bikorwa birimo gutera ibiti, gutera imigano, ku nkombe z’imigezi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo, gutera ibiti by’imbuto ziribwa iruhande rw’ingo zabo hagamijwe kubungabunga ubutaka bwagiye bwangizwa n’isuri.

Abayobozi bavuze ko ibyo bikorwa bizateza imbere abaturage, bizatuma binjiza amafaranga, ariko bikanabafasha kurwanya imirire mibi.

Hari icyogogo cya Nyabarongo, Sebeya na Muvumba na byo biri mu byatekerejweho muri uyu mushinga.

Ngabonziza yagize ati: “Ntabwo bigombera gukorana n’abikorera benshi ahubwo abahinzi -borozi na ba nyiri ubutaka ni bo bazashyira mu bikorwa ibyo bikorwa hafi ya byose hanyuma babihemberwe. Icya kabiri, turabasaba ko basigasira ibyo biti bazaba bateye birimo n’ibyo bivangwa n’imyaka muri ibyo byogogo by’amazi. Ku bindi byogogo, kugira ngo hagabanywe uburyo ayo mazi akoreshwa n’abaturage, hari undi mushinga w’ amafaranga y’u Rwanda miriyari 100 wo kubaka ikizenga gifite ubushobozi bwa metero kibe miriyoni 35 z’amazi ku mugezi wa Muvumba, kizagaburira intara y’Iburasirazuba.”

“[…] Ni igisubizo ku kibazo cy’ubuke bw’amazi bunagira ingaruka no ku mirire muri iyo ntara kuko ubusanzwe iyo amazi abuze umusaruro na wo uragabanuka, kinatange amazi azakoreshwa mu kuhira imyaka kuri hegitari 7000.”

Habaye inama mpuzamahanga yo kubungabunga amazi mu buryo burambye

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, i Kigali habereye inama y’iminsi ibiri ku kubungabunga amazi mu buryo burambye, hagamijwe kungurana ibitekerezo by’uburyo burambye aho muri iyo nama hatangijwe ku mugaragaro ikiswe ‘National Water Account’ cyatangijwe na National capital accounting program.

Mu ijambo yatanze muri iyo nama Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, yagize ati: “Tugomba gukomeza gushaka uko twagera kuri buri umwe tukamugezaho amazi, ibyo kugira ngo tubigereho bisaba kurinda amasoko y’amazi, kurinda ikirere, tukanakumira imyuzure. Ni iby’ingenzi ko abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko n’abagore, bagira uruhare muri ibi bikorwa ntibabyungukiremo gusa ahubwo na bo bakabigiramo uruhare.”

Yavuze ko ababa mu cyaro, bafite amazi makeya bityo, “Kugira ngo tutagira uwo dusiga inyuma tugomba kureba ko serivisi z’amazi, isukura, zigera ku bantu zifite ireme, kandi ku giciro gito.”

Minisitiri w’Ibisukikije Dr Biruta Vincent, areba ibiorwa bitandukanye mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali ku mazi

Yanavuze ko ibijyanye n’imicungire y’amazi byashyizwemo ingufu binyuze mu gushyiraho Ikigo k’Igihugu gishinzwe gucunga amasoko y’amazi ‘Water Resources Board’.

Yagize ati: “Urwo rwego ruzareberera uburyo burambye bwo gucunga aya masoko y’amazi, gufata neza ibyogogo no gukumira isuri ari na ko bakumira imyuzure no guteza imbere ibirebana no kubika amazi. Hazanarebwa kandi uko amazi yakoreshwa neza kandi yuzuje ubuziranenge.”

Yasabye ko uburyo bwo kubikora bwaba bunateza imbere ubutaka n’umutungo kamere.

Gutera ibiti ku nkombe z’imigezi

Mu rwego rwo kurinda imigezi, hakumirwa isuri, hanakumirwa abantu bajya mu migezi bagakoreramo ibikorwa bitemewe, hagomba guterwa ibiti byinshi byiganjemo imigano.

Mihigo Augustin, impuguke mu Kigo k’Igihugu cyo kubungabunga Amazi n’amashyamba ishinzwe ibirebana no gutera imigano, yavuze ko ubwoko bw’imigano bwitwa “Entroclamus giganteus, Dentroclamus barbaturus, Dentroclamus strictus, Dentroclamus latiflorus” buzaterwa buje kugira ngo busimbure imigano y’umuhondo yari isanzwe imenyerewe.

Ubwo bwoko bukoreshwa mu kurinda ibidukikije no mu bijyanye n’isuku. Uretse ibi, imigano banayikoramo n’impapuro zikoreshwa mu bintu bitandukanye ariko imwe muri yo ikaba yanaribwa.

Harimo kandi ubundi bwoko bw’imigano buto Thyrsostachys siamensis na Bambusa textilis, akaba ari imigano myiza ikorwamo ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza n’ibindi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 imigano izaterwa kuri hegitari 300 cyane cyane ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga.

Muri uyu mwaka wa 2019, Umunsi Mpuzamahanga w’amazi, Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba n’Umunsi Mpuzamahanga w’ubumenyi bw’Ikirere yizihirijwe mu cyumweru kimwe mu rwego rwo kuzirikana ko hari isano ndetse kimwe cyuzuzanya n’ikindi.

Umunsi Mpuzamahanga w’amazi wabaye ku itariki 22 Werurwe, Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba uba ku itariki 21 Werurwe, haterwa imigano ku musozi wa Rebero i Kigali.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ikirere wo wabaye tariki ya 23 Werurwe ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Izuba, Isi n’ikirere’. Uwo munsi wibanze mu kumenyekanisha ikirere n’amakuru y’imihindagurikire yacyo mu buzima bwa buri munsi.

Ubundi bwoko bw’ibiti buzakomeza guterwa cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba, nkuko bitangazwa n’abayobozi babishinzwe.

Umwaka ushize, ibiti byatewe kuri hegitari 4800. Muri izi hegitari, 2700 ni izo mu ntara y’Iburasirazuba, ahakunze kugaragara ikibazo cy’ahantu hatangiye kuba ubutayu.

Ingaruka zo kutabungabunga ibyogogo by’amazi

Isuri ikunze kugaragara ku mugezi wa Sebeya n’uwa Nyabarongo igira ingaruka ku ngomero z’amazi.

Nkuko bitangazwa na Serugendo Maurice ushinzwe urugomero rw’amashanyarazi rwa Gisenyi ruri mu Karere ka Rubavu, buri munsi bakoresha isaha bakura ibishingwe mu mazi, bakayayungurura babyazamo amashanyarazi.

Avuga ko bibagora kuko byaba byiza bagiye babona amazi atasakumye isuri. Iyo babaze basanga bakoresha umunsi wose ku kwezi, ibintu avuga ko biteza igihombo.

Yagize ati: “Abahinzi – borozi baramutse bimakaje uburyo bwiza bwo guhinga no korora, baharanira gukumira isuri, batajugunya imyanda ya pulasitiki mu mugezi wa Sebeya ntabwo twahura n’ibyo bihombo. Iyo Sebeya yuzuye hakabaho umwuzure, byangiza umutungo harimo ibihingwa biri mu murima, inzu z’abantu, ibiraro ayo mazi akajya no mu masoko bikagira ingaruka ku bucuruzi bw’abantu.”

Nkuko bitangazwa n’ushinzwe iby’imitunganyirize y’amazi mu rugomero rwa Gihira, Nshimyumuremyi Theoneste, hari ubwo bahagarika ibikorwa byabo kubera isuri.

Urwo rugomero rwabo rutunganya metero kibe 8,000 z’amazi buri munsi, ayo mazi agakoreshwa mu Mujyi wa Rubavu, mu ruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA, mu mirenge ya Rubavu na Rugerero.

Yagize ati: “Mu gihe k’imvura, imyanda iba yaragiye ijugunywa mu mazi ivanzemo n’isuri, bihagarika ibikorwa byacu amasaha atanu buri munsi, bikagira ingaruka ku mazi dutanga.”

Asaba abantu gushyira hamwe bagahagarika ibyo bikorwa kuko bibangamira uruganda rwa BRALIRWA n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri rusange.

Ati: “ Dutakaza miriyoni 10 kubera iyo myanda iba iri mu mazi kuko byangiza imashini zacu bigatuma ibikorwa byo gutunganya amazi bihagarara. Ibi bisobanuye ko niba twari tumenyereye gukoresha miriyoni 10 mu kugura imiti dukoresha dutunganya amazi, dukuba kabiri bikaba miriyoni 20 kubera iyo mpamvu y’isuri hanyuma kandi n’amazi twagurishaga akagabanuka.”

Kwitonda Philipe ushinzwe gufata neza no kubungabunga amasoko y’amazi mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko kudakumira isuri bigira ingaruka ku nganda zikoresha amazi ya Sebeya, ngo hari uburyo butandukanye burimo gushyirwamo ingufu.

Agira ati: “Turi gutera ibiti byinshi kugira ngo tugire amashyamba menshi hanyuma tugacukura n’imiringoti ifata amazi hagamijwe kuyagabanyiriza umuvuduko bityo niba habayeho imyuzure amazi asange yaciwe intege.”

Avuga ko bamaze gukora ibyo bikorwa kuri hegitari 968 ahantu hagaragaraga ikibazo k’imyuzure ikabije mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko yishimiye umushinga w’icyogogo cya Secoko, avuga ko ibyo bikorwa bizakorwa hagamijwe kurinda ibidukikije, kugira ngo bitange imirimo ku baturage, binatange umusanzu mu guhangana n’imirire mibi muri ako gace.

Agira ati: “Akarere kacu ni kamwe mu bice bifite imisozi ikunze kubaho ibiza, inkangu no kwangirika kw’imihanda kubera ko ubutaka bwacu bwangirika vuba. Ibikorwa bizahakorerwa bizarinda ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije. Bizafasha mu kurwanya imirire mibi, kubera ko hazaterwa ibiti byinshi by’imbuto, abaturage b’Akarere ka Ngororero bazagira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kugira ngo gahunda ihari igerweho.”

Ubucukuzi bukozwe kinyamwuga ni ingenzi mu kubungabunga ibidukikije

Francis Gatare Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, yabwiye abacukuzi bacukura hafi y’umugezi wa Secoko n’ibindi byogogo kuzirikana ko kurinda imigezi n’ibyogogo by’amazi ari inkingi ya mwamba mu kubungabunga ibidukikije.

Yongeyeho ko gucukura amabuye y’agaciro kinyamwuga mu buryo butangiza ibidukikije ari ikintu bagomba kuzirikana.

Yagize ati: “Haracyari ubucukuzi budakurikiza amahame y’umwuga aho bamwe mu bantu bakomeza kwangiza imigezi, bikagira ingaruka mbi ku masoko y’amazi. Ubucukuzi butari ubwa kinyamwuga bwangiza isoko y’amazi bikabangamira kurinda no gufata amazi neza.”

Yibutsa ko nubwo amabuye y’agaciro aha inyungu abantu bayacukura ariko ko bidakwiye kwangiza amasoko y’amazi.

Ati: “Hagomba gukorwa ubucukuzi mu buryo burinda ibidukikije. Ni ikintu k’ingenzi gukorana n’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange. Hari impamvu dukwiye kurinda ibidukikije, kandi binyuze mu mushinga wa PES hari amafaranga azanyuzwa mu bacukuzi kugira ngo bongere basane aho bacukuye, kuko ubutaka bugenda ari ubw’abaturage. Tugomba kuburinda.”

Abayobozi bafatanya n’abaturage gutera ibiti ku cyogogo cy’umugezi wa Secoko wisuka mu ruzi rwa Nyabarongo

Imikoranire ya Leta n’abikorera ni ingenzi

Rob Neiuwenhuis inzobere mu micungire y’amazi, akaba umwe mu bungirije mu kigo ‘Water For Growth’ avuga ko abikorera bagomba gushora imari yabo mu gufata neza amazi.

Yagize ati: “Twabiganiriyeho mu nama uruhare rw’abikorera mu guteza imbere uburyo bwo gukoresha neza amazi bashora imari mu bibafitiye inyungu ariko binateza imbere ibidukikije n’abaturage.”

Yavuze ko ari impamvu z’ishoramari rihuriweho hagati y’abikorera na Leta, aho abikorera bazana 50% kugira ngo bagabanye kwangirika kw’ibidukikije, kongera kubungabunga ibyogogo by’amazi no kwishyura serivisi zo gukora ibikorwa bibungabunga ibidukikije mu murima we bakamwishyura amafaranga.

Yagize ati: “Umuntu wese uzi ko akenera amazi yo mu migezi agomba kugira uruhare mu gutuma habaho amazi n’ubutaka bikoreshejwe neza.”

Abagenerwabikorwa bagize icyo bavuga

Mujawamungu Dativa, umubyeyi w’abana batatu wo mu murenge wa Nyange mu karere ya Ngororero, yavuze ko kurinda ibidukikije ari ikintu k’ingenzi kandi ko ashishikajwe no gutanga umusanzu we mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibyera imbuto ziribwa n’ibindi.

Yagize ati: “Niteguye gutera ibiti byinshi mu murima wange.”

Icyumweru cyahariwe kubungabunga amazi cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, Ambasade y’Abaholandi, Water For Growth na CNFA/Hinga Weze ku nkunga ya USAID na Feed the Future.

Prime Ngabonziza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba arimo gusobanura uko abazakora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bazajya babihemberwa

Binyuze mu buryo bwo kubishyura kubera ko babungabunze ibidukikije abahinzi n’aborozi barashishikarizwa kubungabunga ibyogogo by’amazi

Ubucukuzi bukozwe nabi bwangiza umugezi wa Secoko wisuka muri Nyabarongo

Imitunganyirize y’ingufu z’amashanyarazi mu ngomero na zo zirangirika kubera isuri mu mugezi wa Sebeya

Abaturage bazatera ibiti mu rwego rwo kurinda ibyogogo by’amazi bazabihemberwa

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.