Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Abanyarwanda barashishikarizwa gusaba akazi muri Loni

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 08-05-2019 saa 19:07:41
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku mahirwe Abanyarwanda bafite yo gukora muro Loni

Ni benshi bakifuje gukora mu Muryango w’Abibumbye ariko batazi n’inzira banyuramo ngo basabe imirimo muri uyu muryango ufite abakozi ibihumbi 37,5 hirya no hino ku Isi.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019, i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu isobanura uburyo bwo gusaba akazi muri Loni, aho Abanyarwanda basabwa kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Ubu bukangurambaga bwatangiye hahugurwa ababa mu burezi barimo abarimu n’abanyeshuri, aho beretswe uko umuntu asaba akazi muri Loni n’ibigenderwaho mu gutanga akazi.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku mahirwe Abanyarwanda bafite yo gukora muro Loni

Umukozi wa Loni ukora mu Biro bishinzwe Abakozi (Human Resources) mu Bunyamabanga Bukuru, Floresha Berisha, watanze aya mahugurwa, avuga ko yizera ko aya mahugurwa azatuma umubare w’Abanyarwanda bakora muri Loni wiyongera.

Yagize ati, “Twizera ko gusobanurira Abanyarwanda uko babona akazi muri Loni, tukababwira ibisabwa n’inzira banyuramo, ni ibintu byiza, cyane ko Loni iba ikeneye abakozi baturuka mu bihugu bitandukanye.”

Madamu Berisha yavuze ko hanakenewe by’umwihariko abagore benshi, kuko iyo urebye mu bakozi b’abasivili Loni ifite mu butumwa bwo klubungabunga amahoro, abagore ni 29%.

Berisha ati, “Abakozi benshi ni abagabo (71%) mu gihe intego Loni yihaye ari uko umubare w’abakozi b’abagabo n’uw’abagore ungana” mu rwego rwo kwimakaza politiki y’uburinganire.

U Rwanda ni igihugu cya Gatatu mu kugira abasirikari n’abapolisi benshi mu butumwa bwo kubugabunga amahoro bwa Loni, ariko Abanyarwanda bakora muri Loni ni mbarwa.

Imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko mu bakozi b’abasivili basaga ibihumbi 37 uyu muryango ufite ku Isi, Abanyarwanda barimo ari 132 gusa.

Abo Banyarwanda bakorera mu bihugu 33, barimo 44 bakorera mu biro harimo abagore 9 (20%), mu gihe abakorera ahatari mu biro (non-field locations) ari 88 barimo abagore 28 (32%).

Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe ko Loni ifite abakozi bakora mu bintu bitandukanye birimo abakora mu by’indege, iby’amakarita (cartography), inama (conferences), ubukungu, amatora, ubwubatsi (Engineering), itumanaho, ikoranabuhanga, amasomero (Library Science), ibikoresho (Logistics), amasoko (Procurement), ubuvuzi, imishinga, umutekano, gufasha abari mu bibazo, uburenganzira bwa muntu, amategeko, imiyoborere, ibarurishamibare n’ibindi.

Madamu Berisha ukora mu Biro bishinzwe Imicungire y’Abakozi muri Loni, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko Abanyarwanda bashobora gusaba akazi muri ibyo byiciro by’imirimo byose, kandi bakaba bayihabwa mu gihe baba bujuje ibisabwa.

Yasobanuye ko ukeneye kugerageza amahirwe anyura ku rubuga rwa interineti rwagenewe ibijyanye no gusaba akazi muri Loni, ari rwo www.inspira.un.org, bagakurikiza amabwiriza.

Umukozi wa Loni ukora mu Biro bishinzwe Abakozi (Human Resources) mu Bunyamabanga Bukuru, Floresha Berisha

Abahuguwe barabivugaho iki?

Eric Niyongabo ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ni umwe mu bahuguwe muri ayo mahugurwa yatangiwe muri Camp Kigali.

Yabwiye abanyamakuru ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko abakozi ba Leta, abikorera n’urubyiruko muri rusange bashobora gukorera no mu Muryango w’Abibumbye, ariko benshi bakaba batazi n’inzira binyuramo.

Ati, “Ni ngombwa rero ko tumenya akazi gahari, kugira ngo natwe tubashe kujya gukorayo. Wenda dusanzwe tuzi ko amahirwe ahari ariko uburyo binyuramo ni bwo abantu benshi batari bazi.”

Avuga ko yakunze aya mahugurwa cyane kuko yasobanukiwe by’umwihariko ko urwego rwose waba uriho mu mashuri ushobora guhabwa akazi muri Loni, ati, “Twamenye ko waba urangije amashuri yisumbuye, waba ufite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru, impamyabumenyi z’ikirenga, ushobora kubonamo akazi kajyanye n’ubumenyi ufite.”

Yunzemo ati, “Batubwiye ko uburambe ku kazi bujyanye n’ibyo wize, guhera ku myaka mikeya ishoboka kugera ku myaka myinshi cyane, ushobora kujya gukora muri Loni, ikindi.”

Eric Niyongabo ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi

Abagore biteguye gusaba akazi muri Loni

Mu gihe abagore bashishikarizwa cyane gusaba akazi muri Loni kuko umubare w’abakozi b’igitsinagore muri uyu muryango ukiri hasi (29%), Uwumutima Liliane wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi n’Ibyerekeranye n’Ubuzima mu mwaka wa Gatatu, avuga ko aya mahugurwa yayamenyeyemo amahirwe yo kubona akazi muri Loni atari azi.

Ati, “Abantu benshi bafite amakuru makeya ndetse na benshi muri twebwe ntayo twari dufite, nkatwe nk’abanyeshuri hari ibintu tutaba dutekereza, hari ahantu tuba dutekereza ko tutakora ariko aha twabonye amakuru menshi yerekeranye n’Umuryango w’Abibumbye”

“Ni amahirwe akomeye cyane kuba twamenye aya makuru ko hakirimo nk’umwanya utujuje (gap), hanyuma icyo twakora ni ukugira ngo tuzageremo hanyuma twuzuze uwo mwanya w’abagore bataruzura.”

Uwumutima Liliane, Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru ku mahirwe atari azwi yo kuba yakora mu Muryango w’Abibumbye

Ku munsi wa kabiri w’aya mahugurwa, kuwa 9 Gicurasi 2019, biteganyijwe ko hahugurwa abashinzwe umutekano, ku munsi wa Gatatu hakazahugurwa abakozi ba Leta.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

2 Comments on “Abanyarwanda barashishikarizwa gusaba akazi muri Loni”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.